Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) iremeranya n’abavuga ko mu minsi ishize habayeho ubukererwe bw’imishahara bushingiye ku ikoranabuhanga ryayo rishya rizwi ku izina rya “T24 Core Banking” ryatangijwe mu mpera z’ukwezi gushize mu hagamijwe kunoza serivisi.
BNR ivuga ko magingo aya ibibazo byose bijyanye no kwishyura byamaze gukemuka bityo abakoresha badakwiye kubyitwaza ngo bahemukire abakozi babo.
Hari umubare w’abantu batari bake bari bamaze iminsi bataka ubukene bavugaga ko bwatewe n’itinda ry’imishahara ndetse n’ubundi bwishyu butandukanye, bose bakemeza ko intandaro y’uku gusonza ari ikoranabuhanga rishya (System) BNR yatangije.
Umwe mu bakozi waganiriye na IGIHE yagize ati “Mu by’ukuri tumaze gusa n’abarambirwa, kuko iyo itariki zigeze mu munani tutarahembwa rwose ntakubeshye ubuzima buraduhagararana. Twavuganye n’umukoresha wacu atubwira ko ikibazo cyatewe na “system” yo muri BNR”.
Nubwo batifuje kubivugaho byinshi, bamwe mu bayobozi mu bigo byari bitarahemba abakozi bagaragaje ko bamaze kwishyura imishahara y’abakozi babo, gusa nabo ikibazo cyo kuba atabageraho bakagiherereza kuri BNR.
Ubuyobozi bwa BNR busobanura ko itinda rya serivisi ryabayeho mu byumweru bibiri bishize ritatewe n’iri ikoranabuhanga rishya “T24 Core Banking”, ahubwo ryatewe n’ibikorwa byo kuritangiza hagamijwe kurushaho kunoza no kwihutisha serivisi iyi banki isanzwe itanga.
Bugira buti “Ubu buryo bushya bw’ikoranabuhanga buzahindura ku buryo bugaragara ibikorwa byo guhuza ibigo bya leta n’abafatanyabikorwa babyo, imicungire y’amadevize n’amakonti ya leta n’ibigo by’amabanki n’imari, uburyo bwo kwishyurana n’itangwa ry’amasoko”.
Byongeye kandi, BNR yemeza ko gukoreshwa “T24 Core Banking”, bizoroshya imikoranire n’abafatanyabikorwa mu gihugu imbere ndetse no ku rwego mpuzamahanga. Ubu buryo bushya buzoroshya akazi n’imikorere ubusanzwe byasabaga ingufu nyinshi n’igihe kinini.
Mu kiganiro kirambuye yagiranye na IGIHE, umuyobozi mukuru w’ishami rishinzwe ikoranabuhanga, Rurazi Justin, yasobanuye ko nubwo mu gutangira hari ibyagombaga kutihuta, BNR yakoze uko ishoboye kose ikibazo kigahita gikemuka, na cyane ko bazirikanaga ko hari gahunda za benshi zahungabana .
Hari abakoresha bashobora kwitwaza “system” nshya bagahemukira abakozi
Rurazi avuga kugeza ubu nta kibazo kijyanye n’ibirarane by’umushahara cyari kikirangwa muri BNR, bityo ngo nta mukoresha ukwiye kwitwikira iki kibazo kigeze kubaho ngo abigire urwitwazo rwo kudahemba abakozi be.
Yagize ati “Akenshi n’udafite ikibazo muri BNR ashobora kubyitwaza….kubera ko system za BNR zitabashije kwishyurira igihe. Ariko ni ukubikangurira abantu kugira ngo ntihagire ubyitwaza, umunyakuri afashwe ariko na none ntihagire ubyitwaza ngo ahunge inshingano ze”.
Uyu muyobozi muri BNR asaba abantu kuba maso ntihagire ubabeshya ko yanze kubishyura yitwaje system ya BNR, ahubwo ubabwiye ko byapfiriye muri BNR ajye anerekana impapuro yahawe na BNR zigaragaza ko afite icyo kibazo.
BNR yaboneyeho guhamagarira abakiriya n’abafatanyabikorwa bayo gushyigikira iyi mpinduka no kuyigira iyabo.


















TANGA IGITEKEREZO