Umunya-Kenya Karan Patel wegukanye Shampiyona Nyafurika iheruka, ni we wegukanye “Pearl of Africa Uganda Rally 2024” yari yitabiriwe n’imodoka 35 zirimo esheshatu zikina ku rwego rw’Umugabane wa Afurika.
Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka mu Rwanda (RAC), Cyatangabo Ange François, yavuze ko Giancarlo Davite ari we Munyarwanda rukumbi washoboraga gukina iri rushanwa ariko akaba atarabashije kuryitabira.
Ati “Muri rusange, irushanwa ryagenze neza uretse ikibazo cy’umutekano muke cyabaye ku munsi wa mbere biba ngombwa ko hari agace duhagarika. Kugira ngo ukine iri siganwa, ugire amanota mu isiganwa Nyafurika hari ibintu bisabwa.”
Yakomeje agira ati “Ibyo bisabwa, ubu mu Rwanda dufite umuntu umwe ushobora kubikora ni Giancarlo Davite ariko ntiyabashije kwitabira kubera impamvu ze, ariko umwaka ushize yarabikoze. Abandi ntibafite imodoka zemerewe kwitabira isiganwa Nyafurika.”
Cyatangabo yakomeje avuga ko mu bisabwa kugira ngo umuntu yemererwe gukina isiganwa ryo kuri uru rwego harimo kuba afite imodoka yujuje ibisabwa bigenwa n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka ku Isi (FIA).
Ati “Hari amategeko yashyizweho na FIA y’imodoka zigomba kwitabira, ari zo ziriya mwabonye. Esheshatu ni zo zemerewe kugira amanota mu irushanwa hano [ryabereye i Jinja]: Ni iriya Skoda [Fabia] ya Karan, Hyndai [i20] ya Mangat na Mitsubishi ebyiri na Ford Fiesta yarimo. Ni zo modoka uyu mwaka zemerewe gukina.”
Mu Rwanda, Giancarlo Davite ni we wenyine ufite imodoka ishobora gukina Shampiyona Nyafurika aho akinisha Mitsubishi Evo X.
Mu 2023, ubwo Giancarlo Davite yari yitabiriye Safari Rally muri Kenya, yakinishije Ford Fiesta R5.
Benshi mu bakina ‘Rally’ mu Rwanda, bagira amahirwe yo gukina Shampiyona Nyafurika iyo rwakiriye “Rwanda Mountain Gorilla Rally” nubwo nta manota baba bakorera uretse aya Shampiyona y’Igihugu.
Shampiyona Nyafurika yo Gusiganwa mu Modoka ya 2024 igizwe n’amasiganwa atandatu ndetse irya nyuma rizabera mu Rwanda hagati ya tariki ya 18-20 Ukwakira. Ibindi bihugu bizakira aya marushanwa ni Zambia, Tanzania n’u Burundi hagati ya Nyakanga na Nzeri.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!