00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakinnyi b’u Bufaransa bashatse guhanura indege bakoresheje imipira

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 16 June 2014 saa 09:20
Yasuwe :

Kapiteni w’u Bufaransa, Hugo Lloris yavuze ko ubwo baterwaga mu myitozo yo kuwa Kabiri n’indege itagira abayiyobora (drone) bahisemo kuyitera imipira ngo bayihanure, biteguraga umukino wa Honduras.
Nyuma yo gutsinda Honduras, Lloris yagarutse kuri iki gikorwa cyabaye bari mu myitozo aho umutoza Didier Deschamps yasabye Ishyirahamwe mpuzamahanga (FIFA) kubikoraho iperereza.
Yagize ati “Ni iterambere. Twari nka kajugujugu nto, tuguruka neza ariko nta muntu ugatwaye ashobora kuba yari muri (…)

Kapiteni w’u Bufaransa, Hugo Lloris yavuze ko ubwo baterwaga mu myitozo yo kuwa Kabiri n’indege itagira abayiyobora (drone) bahisemo kuyitera imipira ngo bayihanure, biteguraga umukino wa Honduras.

Nyuma yo gutsinda Honduras, Lloris yagarutse kuri iki gikorwa cyabaye bari mu myitozo aho umutoza Didier Deschamps yasabye Ishyirahamwe mpuzamahanga (FIFA) kubikoraho iperereza.

Yagize ati “Ni iterambere. Twari nka kajugujugu nto, tuguruka neza ariko nta muntu ugatwaye ashobora kuba yari muri hoteli cyangwa hanze ya stade. Cyaba igikoresho cyiza ku munyamakuru.”

Lloris avuga ko nta kuntu bashoboraga kugahagarika batabona ugatwaye, ariyo mpamvu bahisemo kugatera imipira. Ati “Byari bigoye kugahamya.”

Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’umukino, umunyamakuru wo muri Honduras yavuze ko iyo ndege itoherejwe n’igihugu cye. Abayobozi ba FIFA bavuze ko batabonye ikirego cyanditse kugira ngo bakore iperereza.

Amakuru atangwa na BFMTV, televiziyo yo mu Bufaransa avuga ko iyi ndege ari uyu mupolisi utavugwa igihugu akomokamo utari wabonye uburyo ayikurikirana imyitozo.

U Bufaransa bwa mbere mu itsinda E buzacakirana n’u Busuwisi bwa kabiri kuwa Gatanu tariki ya 20 Kamena saa 21.00.

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages