00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abayobozi ba FERWAFA bagiye muri Maroc gutegura CHAN

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 16 December 2014 saa 03:18
Yasuwe :

Abayobozi b’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) bagiye muri Maroc ku butumire bw’Ishyirahamwe ryaho (FRMF) kubahugura mu kunoza imitegurire y’amarushanwa nyafurika.
Maroc yakiriye bwa mbere igikombe cy’Afurika cy’ibihugu mu 1988, yakira kabiri igikombe cy’Isi cy’amakipe mu 2013 na 2014.
Nzamwita Vincent, umuyobozi wa FERWAFA na Visi Perezida we, Kayiranga Vedaste nibo bagiye muri Maroc ku butumire bw’umyobozi wa FRMF, Ali Fassi Fihri.
Kuba u Rwanda ruzakira igikombe (…)

Kuba u Rwanda ruzakira igikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu gihugu, CHAN mu 2016, nibyo byatumye aba bayobozi ba FERWAFA bajya gushaka ubumenyi ku gutegura amarushanwa mbere y’uko iyi mikino iba.

Nzamwita ati “Maroc bafite ubumenyi mu gutegura amarushanwa kandi bemeye kudufasha kugirango tuzashobore kwakira neza CHAN.”

Nzamwita Vincent na Kayiranga Vedaste bagiye muri Maroc guhabwa amasomo yo gutegura amarushanwa

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika y’Epfo (SAFA), igihugu cyakiriye CHAN mu 2014, igikombe cy’Afurika mu 2013 n’igikombe cy’Isi mu 2010, ryemeye gufasha u Rwanda gutegura iri rushanwa rizaba rikinwa ku nshuro ya kane.

CHAN izakinirwa kuri stade Amahoro, stade ya Kigali n’Umuganda zigiye kuvugururwa na stade ya Huye imirimo yayo igomba kuba yarangiye mu Ukuboza.

Uretse irushanwa rihuza amakipe yo muri Afurika y’Iburasirazuba, CECAFA Kagame cup, ryabereye mu Rwanda muri Kanama, komite iyoboye FERWAFA kuva muri Mutarama 2014 niyo mikino ya mbere mpuzamahanga yateguye.

Biteganyijwe ko u Rwanda rwakwakira irihuza ibihugu, CECAFA senior challenge, mu 2015 mu rwego rwo kugerageza imyiteguro ya CHAN 2016.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages