Amakuru agera kuri IGIHE.com, ni uko aba bakinnyi bazahaguruka mu Rwanda tariki ya 5 Nyakanga 2015 nyuma y’igikombe cy’amahoro basoze igeragezwa ryabo tariki ya 29 Nyakanga 2015.

Ndatimana Robert na Bayisenge Emery bazajya kugeragezwa muri AS Nancy mu Bufaransa
Ndatimana Robert na Bayisenge Emery bazajya kugeragezwa muri AS Nancy mu Bufaransa
Bayisenge na Ndatimana bazamara hafi ibyumweru bitatu mu Bufaransa
Bayisenge na Ndatimana bazamara hafi ibyumweru bitatu mu Bufaransa

Umufaransa Richard Tardy watoje aba bakinnyi mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 yakinnye igikombe cy’Isi cyabereye muri Mexique mu 2011 niwe wabasibiye kujya kugeragezwa muri Nancy.

Ubutumire bw’aba bakinnyi bwaciye mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda bwoherezwa mu makipe bakinira.

Aganira na IGIHE.com, Kalisa Adolphe, Umunyamabanga wa APR FC yavuze ko ubutumire bwanyuze mu nzira itariyo mbere yo kubageraho, yemeza ko nta mukinnyi babuza kugerageza amahirwe igihe byanyuze mu nzira zemewe n’amategeko.

Kuva ageze muri APR FC mu 2012, Bayisenge Emery ni inkingi muri ba myugariro b'iyi kipe ya gisirikare
Kuva ageze muri APR FC mu 2012, Bayisenge Emery ni inkingi muri ba myugariro b'iyi kipe ya gisirikare
Ni ku nshuro ya gatatu, Bayisenge agiye kugeragezwa i Burayi, inshuro ya kabiri mu Bufaransa
Ni ku nshuro ya gatatu, Bayisenge agiye kugeragezwa i Burayi, inshuro ya kabiri mu Bufaransa

Yagize ati “ Ibaruwa ya Nancy yatugezeho ariko iciye mu nzira zitarizo. Tuzabaza neza niba yari yoherejwe iwacu, tunakore inama dufate umwanzuro.”

Kalisa avuga ko ingingo ya cyenda y’amasezerano ahabwa abakinnyi ba APR FC ibemerera kugenda igihe bisabwe n’ikipe izwi cyangwa umuntu ufite ibyangombwa byemewe n’Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umupira w’amaguru, FIFA.

Si ubwa mbere Bayisenge Emery agiye kugeragezwa i Burayi, mu 2012 yagiye muri FC Toulouse mu Bufaransa naho mu 2013 ajya muri Zulte Waregem yo mu Bubiligi.

Ndatimana Robert azajya mu Bufaransa ari umukinnyi wa Police FC wasinye imyaka ibiri avuye muri Rayon Sports.

Ndatimana Robert yamaze gusinya imyaka ibiri muri Police FC avuye muri Rayon Sports
Ndatimana Robert yamaze gusinya imyaka ibiri muri Police FC avuye muri Rayon Sports
Umutoza Richard Tardy niwe wasabiye aba basore bombi kugeragezwa muri AS Nancy
Umutoza Richard Tardy niwe wasabiye aba basore bombi kugeragezwa muri AS Nancy

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 26 Kamena 2015 nibwo AS Nancy yatangiye kwitegura shampiyona ya 2015-2016, aho abakinnyi 21 aribo bakoze imyitozo gusa.

AS Nancy bagiye gukoreramo igeragezwa yakinnyemo Michel Platini, umuyobozi wa UEFA n’umunya Maroc Moustapha, yasoje shampiyona y’icyiciro cya kabiri ku mwanya wa gatanu nyuma ya Troyes, Ajaccio na Angers zazamutse mu cyiciro cya mbere, Ligue 1 na Dijon yabaye iya kane.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo  AS Nancy yatangiye gutegura umwaka w'imikino wa 2015-2016
Kuri uyu wa Gatanu nibwo AS Nancy yatangiye gutegura umwaka w'imikino wa 2015-2016