Impamvu ni uko nyuma yo kwikura muri iri rushanwa, ariko ikagarurwa mu buryo bwumvikanyweho, hari gutekerezwa uburyo hakurikizwa amategeko igakurwamo burundu, bimwe bamwe bise mpaga.

Umwanzuro w’ugomba gukomeza hagati ya Rayon Sports na Intare FC uteganyijwe kuri uyu wa Mbere nyuma y’urubanza ruhuza amakipe yombi saa yine, imbere ya Komisiyo y’Ubujurire ya FERWAFA.

Rayon Sports yatsinze ibitego 2-1 mu mukino ubanza, wabaye tariki ya 1 Werurwe, ariko birasa n’aho nta wo kwishyura uteganyijwe hagati y’amakipe yombi kuko imikino ibanza ya ¼ izaba tariki ya 4 n’iya 5 Mata 2023.

Kuva tariki ya 8 Werurwe, rurageretse hagati ya Rayon Sports na Intare FC nyuma y’uko FERWAFA isubitse umukino wari guhuza amakipe yombi uwo munsi mu gihe haburaga amasaha atatu gusa ngo utangire.

Iki cyemezo nticyishimiwe n’ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahise bwandika ko bwikuye mu Gikombe cy’Amahoro nubwo bwari bwasabwe kuba bwatanze ikibuga buzakiniraho tariki ya 10 Werurwe, bitarenze saa Sita z’amanywa uwo munsi (tariki ya 8 Werurwe).

Nyuma yaho, ubuyobozi bwa FERWAFA bwaganirije ubwa Rayon Sports, iyi kipe yemererwa kugaruka mu irushanwa ndetse yandika yemeza ko yagarutse, ariko iri Shyirahamwe rya Ruhago risubika umukino wari uteganyijwe ku wa 10 Werurwe.

Ibi ntibyashimishije Intare FC yagaragaje ko yakabaye yarabwiwe ikibuga kiberaho umukino tariki ya 10 Werurwe, ndetse ivuga ko kuba FERWAFA yarayandikiye iyimenyesha ko umukino wasubitswe nta yindi baruwa yaje mbere, byemeza neza ko koko Gikundiro yari yavuye mu irushanwa.

Icyo gihe, Intare FC yandikiye Umunyamabanga wa FERWAFA imusaba gukurikiza amategeko, Rayon Sports igaterwa mpaga kuko yananiwe gutanga ikibuga zari gukiniraho.

Byasabye gutegereza iminsi 10, Komisiyo y’Amarushanwa iterana ku wa 20 Werurwe aho mu myanzuro yafashe harimo kugaragaza ko nta shingiro ubusabe bwa Intare FC bufite, ahubwo hategekwa ko izakina na Rayon Sports ku wa 27 Werurwe 2023.

Intare FC yasubije FERWAFA ko itazakina na Rayon Sports ku wa 27 Werurwe nk’uko yabitegetswe, ahubwo yo yatangiye kwitegura guhura na Police FC muri ¼. Mu ibaruwa yandikiye Umuyobozi wa FERWAFA, Gatibito Byabuze uyobora Intare FC yavuze ko uru rwego ruyobora ruhago ari rwo rukwiye gukina na Rayon Sports kuko ari zo zakoranye inama zitegura umukino, bo ntibatumirwe.

Hejuru y’ibi, hiyongeraho ko Gatibito yanze kwitabira inama yatumiwemo hamwe na mugenzi we, Uwayezu Jean Fidèle uyobora Rayon Sports, ku wa Mbere, tariki ya 27 Werurwe, umunsi wari kuberaho umukino ariko ukaza gusubikwa ku Cyumweru tariki 26 Werurwe.

Kwinangira kwa Intare FC kwatumye FERWAFA itekereza kabiri, ijyana ikibazo cy’iyi kipe yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Komisiyo y’Ubujurire, nubwo atari yo yandikiwe, ahubwo handikiwe Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Nizeyimana Olivier.

Ibi byakozwe mu buryo bwo gushaka uburyo hafatwa umwanzuro ushobora kunyura impande zombi kuko FERWAFA yari imaze kubona ko uko yakega Intare FC bitandukanye n'uburyo yahagaze ku ijambo ryayo, bityo ikaba itayifatiraho imyanzuro ihutiyeho nk'uko bisanzwe bigenda.

Ku wa 27 Werurwe, Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yitabye ubutumire bwa Perezida wa FERWAFA aho yari yatumiye amakipe yombi, ariko Gatibito Byabuze uyobora Intare FC ntiyahagera
Ku wa 27 Werurwe, Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yitabye ubutumire bwa Perezida wa FERWAFA aho yari yatumiye amakipe yombi, ariko Gatibito Byabuze uyobora Intare FC ntiyahagera
Uwayezu Jean Fidèle yategerereje Gatibito cyangwa undi muyobozi wa Intare FC kuri FERWAFA, amubuze arataha
Uwayezu Jean Fidèle yategerereje Gatibito cyangwa undi muyobozi wa Intare FC kuri FERWAFA, amubuze arataha

Rayon Sports yafatiwe umwanzuro wo gukurwa mu Gikombe cy’Amahoro, iracyasiragizwa

Amakuru IGIHE yamenye ni uko ku wa Kane, tariki ya 30 Werurwe, habaye inama ya Komisiyo y’Amarushanwa yavugiwemo ko Rayon Sports ikwiye gukurwa mu Gikombe cy’Amahoro yari yasezeyemo kuko ari byo byaba bikurikije amategeko.

Abitabiriye iyo nama yabaye mu masaha akuze, basanze iki cyemezo ari cyo cyaba gikwiriye kugira ngo ingengabihe y’Igikombe cy’Amahoro ibashe kubahirizwa ndetse ikibazo gikemurwe nta marangamutima abayemo.

Ubwo umwe mu bashinzwe amarushanwa yabwiraga Nizeyimana Olivier uyobora FERWAFA iby'uyu mwanzuro, uyu muyobozi yumvise bishobora gutera ikibazo kubera ko ari we waherukaga kwandikirwa na Intare FC, abwira Komisiyo ishinzwe Amarushanwa ko babishyira mu biganza bya Komisiyo y’Ubujurire.

Ibi byakurikiwe n’ubutumwa amakipe yombi yohererejwe n’Ubunyamabanga bwa FERWAFA ku wa 31 Werurwe, buyatumira mu nama ya Komisiyo y’Ubujurire yo ku wa 1 Mata saa Yine.

Muri iyo 'email' yoherejwe saa Cyenda n'iminota 34, Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Muhire Henry, yavuze aho hashingiwe ku "busabe bwa Komisiyo y'Ubujurire", bityo amakipe yombi agomba kwitabira "inama" iziga ku bujurire bwa Intare FC ku cyemezo yamenyeshejwe kijyanye n'umukino ugomba guhuza amakipe yombi.

Mu rwego rwo gushaka uburyo FERWAFA ipfukirana amakuru yari yagiye hanze imburagihe ko Rayon Sports igiye gusezererwa mu Gikombe cy’Amahoro, ubuyobozi bwasabye ko hakorwa ‘graphique’ ishyirwa ku mbuga nkoranyambaga z’uru rwego, imenyesha ko amakipe yombi agiye kwitabira Komisiyo y’Ubujurire.

Saa Yine za mu gitondo zo ku wa Gatandatu, tariki ya 1 Mata, abayobozi b’amakipe yombi bari bageze ku cyicaro cya FERWAFA i Remera, baherekejwe n’abanyamategeko babo.

Rayon Sports yari ihagarariwe n’Umunyamabanga Mukuru wayo, Namenye Patrick mu gihe Intare FC yari ihagarariwe na Perezida wayo, Gatibito Byabuze ndetse n’Umunyamabanga Mukuru, Hagengimana Philbert.

Komisiyo y’Ubujurire itari ifite amakuru ahagije ku buryo ikibazo cyose giteye kubera ko nta handi kigeze kinyuzwa ngo hakorwe imbumbe ya dosiye yose, yamenyesheje amakipe yombi ko iyo dosiye igiye gusabwa mu Bunyamabanga bwa FERWAFA, bakazongera guhura ku wa Mbere bayifite.

Byitezwe ko n’ubundi umwanzuro wa Komisiyo y’Ubujurire udatandukana cyane n’icyemezo cyari cyafashwe na Komisiyo y’Amarushanwa nubwo IGIHE yamenye ko hari inzira y’imishyikirano yageragejwe kuri zimwe muri izi mpande.

Iminsi 32 ni yo ishize kuva hakinwe umukino ubanza hagati ya Intare FC na Rayon Sports mu gihe hasigaye umunsi umwe gusa ngo ikipe [yakabaye yarakomeje hagati yazo zombi] ihure na Police FC muri 1/4 kizaba tariki ya 4 n'iya 5 Mata 2023.

Abayobozi ba Rayon Sports basohoka kuri FERWAFA nyuma yo gutegereza aba Intare FC bakababura ku wa 27 Werurwe 2023
Abayobozi ba Rayon Sports basohoka kuri FERWAFA nyuma yo gutegereza aba Intare FC bakababura ku wa 27 Werurwe 2023
Perezida wa Intare FC, Gatibito Byabuze ari kumwe n'Umunyamabanga w'iyi kipe, Hagengimana Philbert kuri FERWAFA tariki ya 1 Mata 2023
Perezida wa Intare FC, Gatibito Byabuze ari kumwe n'Umunyamabanga w'iyi kipe, Hagengimana Philbert kuri FERWAFA tariki ya 1 Mata 2023
Gatibito Byabuze uyobora Intare FC asuhuzanya na Namenye Patrick, Umunyamabanga wa Rayon Sports
Gatibito Byabuze uyobora Intare FC asuhuzanya na Namenye Patrick, Umunyamabanga wa Rayon Sports
Rayon Sports na Intare FC zirongera kwitaba Komisiyo y'Ubujurire kuri uyu wa Mbere, tariki ya 3 Mata, saa Yine
Rayon Sports na Intare FC zirongera kwitaba Komisiyo y'Ubujurire kuri uyu wa Mbere, tariki ya 3 Mata, saa Yine
Perezida wa Intare FC, Gatibito Byabuze, asuhuza Visi Perezida wa Intare FC akaba n'Umunyamategeko wayo, Habimana Bonaventure ku cyicaro cya FERWAFA tariki ya 1 Mata 2023
Perezida wa Intare FC, Gatibito Byabuze, asuhuza Visi Perezida wa Intare FC akaba n'Umunyamategeko wayo, Habimana Bonaventure ku cyicaro cya FERWAFA tariki ya 1 Mata 2023
Umunyamabanga wa Rayon Sports, Namenye Patrick aganira na Me. Ndayambaje Gilbert ubwo bari bitabye Komisiyo y'Ubujurire ya FERWAFA ku wa Gatandatu, tariki ya 1 Mata 2023
Umunyamabanga wa Rayon Sports, Namenye Patrick aganira na Me. Ndayambaje Gilbert ubwo bari bitabye Komisiyo y'Ubujurire ya FERWAFA ku wa Gatandatu, tariki ya 1 Mata 2023
Rayon Sports yatsinze ibitego 2-1 mu mukino ubanza wa 1/8 wabereye ku Ikirenga Stadium i Shyorongi
Rayon Sports yatsinze ibitego 2-1 mu mukino ubanza wa 1/8 wabereye ku Ikirenga Stadium i Shyorongi
Intare FC yanze gukina na Rayon Sports mu Gikombe cy'Amahoro
Intare FC yanze gukina na Rayon Sports mu Gikombe cy'Amahoro