00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CAN 2019: Abakinnyi ba Centrafrique bitegura Amavubi bategewe akayabo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 June 2017 saa 10:26
Yasuwe :

Guverinoma ya Centrafrique yemereye buri mukinyi w’ikipe y’igihugu ‘Fauves Bas-Oubangui’ iri kwitegura guhura n’u Rwanda miliyoni 1,5 Fcfa, akabakaba miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda y’agahimbazamusyi nibatsinda umukino uzahuza impande zombi mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun mu 2019.

Mu gihe ibihugu byombi byitegura guhura mu mukino wa mbere wo mu itsinda H ku Cyumweru, tariki ya 11 Kamena 2017, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Centrafrique ryatangaje ko abakinnyi b’iki gihugu bashyiriweho intego nibitwara neza.

Umusuwisi utoza ikipe ya Centrafrique, Raoul Savoy, yahamagaye abakinnyi baba abakina imbere mu gihugu no hanze yacyo azifashisha kuri uyu mukino. Mu bakina hanze y’igihugu bagera kuri 13 bahamagawe, umunani batangiye imyitozo mu gihe abandi barimo Enzayamissi Eloge, LembetGeoffrey, Anzité Franklin, Youga Amos, Mafouta Louis, Dertin Amores, Foxi Kéthévoama na Zimbori Nicaise mu gihe Vianney Mabidé, Salif Keita, Momi, Habibou na Limane Moussa bategerejwe mu mwiherero.

Muri iyi kipe usibye Mafouta Louis wakuriye mu Bufaransa uhamagawe bwa mbere, abandi basanzwe bayikinamo.

Mu rwego rwo gutegura uyu mukino, Guverinoma yemeye gutanga miliyoni 160 FCFA, akabakaba miliyoni 231 mu mafaranga y’U Rwanda; buri mukinnyi agahabwa agahimbazamusyi ka miliyoni n’igice y’ama- CFA.

Iyi kipe yatangiye imyitozo ku ya 29 Gicurasi 2017, ikorera kuri Stade Barthélémy Boganda.

Ku ruhande rw’ikipe y’u Rwanda, mu rwego rwo kwitegura uyu mukino, Umutoza Antoine Hey yahamagaye abakinnyi 19 azifashisha muri Centrafrique. Uru rutonde rwatangajwe nyuma yo kureba abigaragaje mu mikino ibiri ya gicuti Amavubi yakinnye na Maroc mu irushanwa ryo kwibuka abakunzi, abakinnyi, abayobozi n’abandi bose bari bafite aho bahuriye n’umupira w’amaguru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iyi mikino u Rwanda rwayitsinze yombi, 2-0 na 3-0-.

Centrafrique iri mu itsinda H hamwe na Côte d’Ivoire, Guinée Conakry n’u Rwanda.

Ikipe y’igihugu ya Centrafrique yategewe amamiliyoni nitsinda Amavubi mu ijonjora ryo gushaka itike yo gukina igikombe cya Afurika
Amavubi agiye kwerekeza muri Centrafrique nyuma yo kwitwara neza ku mikino ibiri yakinnye na Maroc

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages