Ethiopia yagombaga kwakira iyi mikino mu 2014 ibyanga habura iminsi mike havugwa ko bari batinye icyorezo cya Ebola cyari mu bihugu byinshi by’Afurika.
Muri Mata 2015 byavuzwe ko u Rwanda rwari kwakira iyi mikino ariko Minisiteri y’umuco na siporo irabihakana cyane ko nyuma y’ukwezi kumwe u Rwanda ruzakira igikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu gihugu.
Junedin Basha, umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Ethiopia yavuze ko bishimiye kwakira iyi mikino baherukaga mu 2006 Sudani itwara igikombe, u Rwanda rwari urwa kane rutsinzwe na Uganda kuri penaliti.
Yagize ati “ Yego tuzakira CECAFA y’ibihugu, turizera ko rizaba irushanwa ryiza nyuma y’ibiganiro twagiranye na guverinoma.”
Aganira na Soka25East, Junedin yasabye abafatanyabikorwa bose gufatanya ngo iri rushanwa bazaba bakiriye ku nshuro ya kane rigende neza.
Inama yabaye muri Mata 2015 yahuje abayobozi b’amashyirahamwe atanu agize CECAFA bemeje ko amakipe azajya yitabira iyi mikino azajya yiyishyurira amatike.
CECAFA yo yishyura ibirebana n’ abayobozi n’abasifuzi naho igihugu cyakiriye gitange ibihembo ku makipe yatsinze, aho kurara no kubatwara mu gihe cy’imikino (local transport).
Irindi rushanwa ritegurwa na CECAFA rihuza amakipe, Kagame cup rizabera muri Tanzania kuva tariki ya 11 Nyakanga ariko ntirizitabirwa na El Merreikh yo muri Sudani yaritwariye i Kigali mu 2014.
El Merreikh yivanye muri CECAFA Kagame cup ihitamo gushyira ingufu mu gutegura imikino nyafurika y’amakipe yabaye aya mbere iwabo, CAF champions league.
Ni imikino Amavubi ashobora gukoresha nk’imyiteguro y’igikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu gihugu “CHAN” kizabera mu Rwanda muri Mutarama 2016.
CECAFA senior challenge cup ya 2013 yabereye muri Kenya iyitwara itsinze Sudani ibitego 2-0, Uganda niyo ifite iki gikombe inshuro nyinshi 13 naho Rwanda B igitwara mu 1999.



















TANGA IGITEKEREZO