00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FIFA yahaye Suarez ibihano bikaze azira kuruma Chiellini

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 26 June 2014 saa 04:37
Yasuwe :

Luis Suarez yahamijwe icyaha cyo kuruma umukinnyi mugenzi we Giorgio Chiellini , FIFA imukatira ibihano bikaze birimo kudakina imikino 9 y’ikipe y’igihugu, ahagarikwa amezi 4 mu bikorwa byose bya ruhago.
Luis Suarez ukinira Uruguay yarumye Giorgio Chiellini ku munota wa 80 ubwo basezereraga u Butaliyani mu gikombe cy’Isi 2014.
Nk’uko Delia Fischer , Ushinzwe itangazamakuru muri FIFA yabitangaje binyuze ku rubuga rw’iri shyirahamwe, yavuze ko kubera icyaha gikomeye Luis Suarez yakoze ubwo (…)

Luis Suarez yahamijwe icyaha cyo kuruma umukinnyi mugenzi we Giorgio Chiellini , FIFA imukatira ibihano bikaze birimo kudakina imikino 9 y’ikipe y’igihugu, ahagarikwa amezi 4 mu bikorwa byose bya ruhago.

Luis Suarez ukinira Uruguay yarumye Giorgio Chiellini ku munota wa 80 ubwo basezereraga u Butaliyani mu gikombe cy’Isi 2014.

Nk’uko Delia Fischer , Ushinzwe itangazamakuru muri FIFA yabitangaje binyuze ku rubuga rw’iri shyirahamwe, yavuze ko kubera icyaha gikomeye Luis Suarez yakoze ubwo yarumaga Giorgio Chiellini mu mukino wahuje ikipe ye ya Uruguay n’u Butaliyani, agomba gutanga ihazabu y’amapawundi 65000 ahwanye n’amanyarwanda arenga gato gato miliyoni 591.

Suarez ubwo yari amaze kudwinga Giorgio Chiellini
Chiellini yasabye FIFA gukoresha amashusho bagahana bihanukiriye Suarez

Delia Fischer ubwo yasomaga imyanzuro y’icyaha Suarez yakoze, yagize ati, “Umukinnyi Suarez yahagaritswe imikino 9 mu ikipe y’igihugu anahagarikwa amezi ane mu bikorwa byose bya ruhago”

Akomeza agira ati, “Akanama ka FIFA gashinzwe imyitwarire, kemeje ko uyu mukinnyi ahanwa n’ingingo ya 48 igika cya mbere ndetse n’ingingo ya 57. Uyu mukinnyi agomba guhagarikwa imikino 9 , uwa mbere ni uzahuza Uruguay na Colombia kuri uyu wa Gatandatu”

Suarez yahagaritswe kandi kwinjira muri stade muri iki gihe cy’amezi ane ari mu bihano, ahabwa iminsi itatu yo kujuririra iki cyemezo. Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Uruguay rikaba ryatangaje ko riri gutegura ubujurire.

Suarez yavuze ko atashatse kurumana ko ahubwo yakubiswe inkokora ku munwa

Kuba Suarez azamara amezi ane bivuze ko azasiba imikino 12 adakinira Liverpool, umukino wa mbere ashobora kuwukina tariki ya 27 Ukwakira 2014 muri 1/8 wa Capital One cup.

Luis Suarez wabaye umukinnyi mwiza wa shampiyona y’u Bwongereza 2013-2014 agatsinda ibitego 31 amaze gusiba imikino 31 kubera kurumana.

Mbere y’uko ajya mu gikombe cy’Isi, Suarez yifuzwaga n’amakipe nka Real Madrid na FC Barcelona zo muri Espagne. Ian Ayre, umuyobozi wa Liverpool yavuze ko ntacyo yatangaza kuko bazabanza gusuzuma ingingo ku yindi yakurikijwe na FIFA mbere yo kugira umwanzuro bafata nk’ikipe.

Iki nicyo gihano gikomeye kigaragaye mu mateka y’igikombe cy’Isi nyuma y’imikino 8 yahawe Umutaliyani Mauro Tassotti mu 1994 wavunnye izuru rya Luis Enrique wakiniraga Espagne.

Ku munota wa 80, Suarez yarumye urutugu rwa Chiellini ariko umusifuzi ntiyasifura ikosa
Bimwe mu bikomere byasigaye ku rutugu rwa Chiellini nyuma yo kurumwa

Bimwe mu bikorwa bitangaje bya Suarez

Tariki ya 2 Nyakanga 2010: Muri ¼ cy’igikombe cy’Isi, Suarez yagaruye n’ukuboko igitego cya Ghana, umukino urangira banganya igitego 1-1, Ghana isezererwa kuri penaliti. Yahawe ikarita y’umutuku ahagarikwa umukino umwe wa ½ cy’irangiza.

Suarez yagaruye n'ukuboko igitego cya Ghana ku munota wa nyuma, bayisezerera kuri penaliti

Tariki ya 20 Ugushyingo 2010: Ubwo yakinaga muri Ajax yo mu Buholande, Suarez yashinze amenyo mu rutugu rwa Otman Bakkal wakiniraga PSV, yahagaritswe imikino 7 maze ibinyamakuru byo mu Buholande bitangira kumwita “indyanyama ya Ajax” (Cannibal of Ajax).

Tariki ya 15 Ukwakira 2011: Ari muri Liverpool mu Bwongereza, yavuzweho ibikorwa by’irondaruhu yakoreye Patrice Evra wa Manchester United mu mukino wa shampiyona. Suarez yahagaritswe imikino 8 acibwa n’ihazabu y’ibihumbi 40 by’amapound.

Avuye mu gihano, Suarez yanze guhereza akaboko Patrice Evra

Tariki ya 21 Mata 2013: Mu mukino wa shampiyona Liverpool yakinaga na Chelsea, Suarez yarumye myugariro wa Chelsea Branislav Ivanovic ku kiboko ahagarikwa imikino 10.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages