Gaadiidka FC yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali saa Sita na 45 nk’uko byari biteganyijwe gusa ibanza kubura imwe mu mizigo yabo yazanywe n’indege ya Ethiopian Airlines bituma bakererwaho isaha n’iminota 15 gusohoka mu kibuga.
Abakinnyi n’abayobozi ba Gaadiidka FC bahagurutse ku wa Kane muri Somalia saa Saba n’iminota 20 z’i Kigali, berekeza i Addis Abeba muri Ethiopia aho bavuye saa Tatu n’iminota 45 z’umugoroba, bagera i Kigali mu ijoro, saa Sita n’iminota 45.
Iyi Kipe yazanye na Perezida wayo, Bile Moha'ud Jimale, Umutoza Mukuru Dadir Amin Ali n’abungiriza be ndetse n’abakinnyi bose bageze i Kigali ntawe ugiriye ikibazo mu nzira. Bahise bakomereza kuri Hotel Villa Portofino i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali.
Iyi kipe yari yabuze ubushobozi buyigeza i Kigali gukina na APR FC muri CAF Champions League yabanje kugorwa n’amikoro ku buryo kugeza ku wa Gatatu mu gitondo, nta cyizere cyo kwerekeza i Kigali cyari gihari.
Gaadiidka FC izakina na APR FC muri CAF Champions League iragera i Kigali ku wa Gatanu, tariki ya 18 Kanama 2023. pic.twitter.com/03IMfgo9ho
— IGIHE Sports (@IGIHESports) August 17, 2023
Ejo ku wa Kane, tariki 16 Kanama 2023, ni bwo byemejwe ko iyi kipe izahagaruka i Mogadishu nyuma yo gushyigikirwa n’Ishyirahamwe rya Ruhago muri Somalia.
Biteganyijwe ko Gaadiidka FC izakorera imyitozo kuri Kigali Pelé Stadium ku wa Gatanu saa Cyenda, amasaha izakiniraho na APR FC ku wa Gatandatu.
Iyi Kipe kandi yasabye Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) ko umukino wayo wo kwishyura na wo wabera i Kigali ku wa Kane, tariki ya 24 Kanama kuko nta kibuga cyemewe na CAF bafite kuko ubusanzwe imikino yabo bayakirira mu gihugu baturanye cya Djibouti.
Gaadiidka FC yo muri Somalia yandikiye FERWAFA iyisaba ko yazakirira APR FC i Kigali umukino ubanza mu Ijonjora rya Mbere rya CAF Champions League; uteganyijwe ku wa 18 Kanama 2023. pic.twitter.com/Y9GIeYAKpR
— IGIHE Sports (@IGIHESports) August 3, 2023
Perezida wa Gaadiidka FC, Bile Moha'ud Jimale, yemereye IGIHE ko
basabye kuzakirira APR FC i Kigali. pic.twitter.com/vzxT0tVlpQ— IGIHE Sports (@IGIHESports) August 3, 2023
Umukino ubanza uzahuza APR FC na Gaadiidka FC uteganyijwe kubera kuri Kigali Pelé Stadium ku wa Gatandatu, tariki ya 19 Kanama mbere y'uko uwo kwishyura ukinwa ku wa 24 Kanama 2023.
Ikipe izakomeza hagati ya APR FC na Gaadiidka FC, izahura na Pyramids FC yo mu Misiri, mu ijonjora rya kabiri rizakinwa mu mpera za Nzeri.





















Amafoto: Ntare Julius
Video: Irakoze Excellent





Ibitekerezo 0