Police FC yakiriye APR FC mu mukino w'Umunsi wa 25 wa Shampiyona y'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, warangiye iyi kipe y'Igipolisi itsinze iy'Ingabo z'Igihugu ibitego 2-1 kuri Kigali Pele Stadium ku wa Gatandatu, tariki 22 Mata 2023.

Ni umukino wahuzaga abakinnyi bari baziranye cyane ku mpande zombi kuko uretse kuba bahurira kenshi mu Ikipe y'Igihugu "Amavubi" bagiye banakinana, muri Police FC higanjemo abanyuze muri APR FC, bamwe bakaza gutandukana na yo nk'amahitamo yabo, abandi basezerewe kubera impamvu zitandukanye.

Ku ruhande rwa Police FC hari nka Nsabimana Eric 'Zidane', Hakizimana Muhadjiri, Mugiraneza Jean Baptiste 'Migi', Nshuti Savio n'abandi. Hari kandi n'abigeze kwifuzwa na APR FC ariko ntibyashoboka ko bayerekezamo nka Iyabivuze Osee.

Ku ruhande rwa APR FC, ni ikipe yari iyoboye Shampiyona, itari mu bihe byiza nk'uko na Chairman wayo Lt Gen Mubarakah Muganga yabivuze tariki 18 Mata ubwo yabasuraga nyuma yo kunganya 0-0 na Gasogi United. Yagombaga kwereka abakunzi bayo n'abayobozi ko koko iri mu rugendo rwo guhatanira Igikombe cya Shampiyona.

Si ibi gusa, hari abavandimwe babiri kandi bombi bari mu mazamu y'amakipe yombi. Umukuru ni Kwizera Janvier 'Rihungu' wa Police FC na murumuna we Ishimwe Jean Pierre wa APR FC.

Izi mpamvu zose zakomezaga uyu mukino kuko hari bamwe bifuzaga kwereka bagenzi babo ko babarenze.

APR FC yatsinzwe ibitego 2-1 na Police FC. Harimo icyinjijwe na Mugisha Didier ku munota wa 32 na Nshuti Dominique Savio ku munota wa 38, mu gihe Rihungu we yahindukiye rimwe atsinzwe na Ishimwe Fiston ku munota wa 42.

Nyuma y'umukino, Ishimwe wari mu gahinda nyuma yo gutakaza umukino yegerewe na mukuru we Kwizera Janvier 'Rihungu' wamusanze imbere y'izamu rye bagirana ikiganiro kigufi.

Aganira na IGIHE, Rihungu yabajijwe amagambo yabwiye Ishimwe nyuma y'umukino.

Yagize ati "Naramubwiye nti ihangane mu mupira w'amaguru ni ko bigenda, hagati yacu hagombaga kugira ubabara gusa ukomere, ubyakire kandi wihangane ahubwo uharanire kuzatsinda umukino ukurikiraho ukwibagize agahinda k'uyu mukino."

Rihungu yakomeje avuga ko nyuma basohotse mu kibuga agasanga umuvandimwe we ku modoka y'Ikipe agakomeza kumubwira amagambo amukomeza nubwo yari yashenguwe n'ibyavuye mu mukino.

Yagize ati "Nyuma ku modoka y'ikipe yabo, Ishimwe yarambwiye ati 'umva, twari hasi cyane muri uyu mukino', ndamusubiza nti nta kundi mukomeze muhangane ntimucike intege mwihe intego yo gutsinda imikino yose isigaye wenda ntihazabura aho Kiyovu Sports itakariza mukayifata mukanayicaho mugatwara Igikombe [cya Shampiyona]."

"Yari ababaye cyane adashaka kuvuga, ibintu byose namubwiraga yarasubizaga ati 'nta kundi muvandi byarangiye'. Gusa mu mupira w'amaguru ni ko bigenda."

Gutsinda uyu mukino byatumye Police FC igira amanota 45 ku mwanya wa gatanu mu gihe APR FC ya kabiri na 53, yatakaje umwanya wa mbere.

Kiyovu Sports yatsinze Gorilla FC ibitego 2-1, iyobora Shampiyona n’amanota 56 mu gihe hasigaye imikino ine kuri buri Kipe.

Umukino urangiye, Ishimwe Jean Pierre yapfukamye mu izamu ashimira Imana imufashije akawurangiza amahoro ari nako Umutoza we Ben Moussa yahise ajya mu rwambariro nyuma yo kutishimira uko warangiye
Umukino urangiye, Ishimwe Jean Pierre yapfukamye mu izamu ashimira Imana imufashije akawurangiza amahoro ari nako Umutoza we Ben Moussa yahise ajya mu rwambariro nyuma yo kutishimira uko warangiye
Umunyezamu Ishimwe Jean Pierre yicaye mu izamu hagati atarumva ibimaze kuba ku ikipe ye
Umunyezamu Ishimwe Jean Pierre yicaye mu izamu hagati atarumva ibimaze kuba ku ikipe ye
Ishimwe yari afite ibitekerezo byinshi bigaragaza agahinda mu maso
Ishimwe yari afite ibitekerezo byinshi bigaragaza agahinda mu maso
Umunyezamu Kwizera Janvier 'Rihungu' wa Police FC yagiye kwihanganisha murumuna we Ishimwe Jean Pierre wa APR FC nyuma y'umukino
Umunyezamu Kwizera Janvier 'Rihungu' wa Police FC yagiye kwihanganisha murumuna we Ishimwe Jean Pierre wa APR FC nyuma y'umukino
Rihungu  yagiranye ikiganiro kigufi na murumuna we Ishimwe, cyiganjemo amagambo yo kumukomeza nyuma yo gutsindwa umukino wagombaga gutanga icyerekezo cy'Igikombe cya Shampiyona
Rihungu yagiranye ikiganiro kigufi na murumuna we Ishimwe, cyiganjemo amagambo yo kumukomeza nyuma yo gutsindwa umukino wagombaga gutanga icyerekezo cy'Igikombe cya Shampiyona
Byari agahinda kuri Ishimwe utari ufite byinshi byo kuvuga
Byari agahinda kuri Ishimwe utari ufite byinshi byo kuvuga
Rihungu yakoze murumuna we Ishimwe mu ntoki ubwo yari avuye mu izamu yerekeza mu rwambariro
Rihungu yakoze murumuna we Ishimwe mu ntoki ubwo yari avuye mu izamu yerekeza mu rwambariro
Nyuma yo gukomeza murumuna we, Rihungu yagiye gusuhuza Umutoza w'Abanyezamu ba APR FC, Mugabo Alex
Nyuma yo gukomeza murumuna we, Rihungu yagiye gusuhuza Umutoza w'Abanyezamu ba APR FC, Mugabo Alex

Amafoto: Ntare Julius