00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karim Kamanzi ari mu biganiro bya nyuma na Etoile de l’Est

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 21 July 2023 saa 01:53
Yasuwe :

Karim Kamanzi wabaye Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu Amavubi n’amakipe atandukanye yo mu Cyiciro cya Mbere cya Shampiyona y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ari mu biganiro bya nyuma na Etoile de l’Est byo kuyibera Umutoza wungirije.

Uyu munyabigwi ufite ’Licence C’ y’Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika, CAF, azungiriza Nshimiyimana Maurice ’Maso’ uherutse gusinya amasezerano y’umwaka umwe ari Umutoza Mukuru w’iyi Kipe yo mu Burasirazuba.

Amakuru agera kuri IGIHE yemeza ko Kamanzi watangiye gukurikiranira hafi iyi Kipe ari ku musozo w’ibiganiro n’ubuyobozi bwa Etoile de l’Est hasigaye gusa gushyira umukono ku masezerano y’umwaka umwe.

Umutoza mukuru Maso ni we wahisemo kungirizwa na Kamanzi nyuma yo kubura Nyandwi Idrissa bakoranye igihe kinini muri Musanze FC gusa uyu yaje kwerekeza muri Police FC.

Kamanzi wigeze kuvugwa muri APR FC, iyi ni yo Kipe yo mu Cyiciro cya Mbere agiye gutangiriramo umwuga we w’ubutoza mu Rwanda nyuma yo gusezera ruhago.

Yakiniye Ikipe y’Igihugu Amavubi ndetse ayitsindira igitego rukumbi cyayihesheje inota rimwe mu Gikombe cya Afurika, kimwe yitabiriye mu 2004, mu mukino wayahuje na Guinée Conakry ubwo yinjiraga mu kibuga asimbuye Lomami Jean ku munota wa 74 w’umukino maze amakipe yombi akanganya igitego 1-1.

Mu Rwanda, Kamanzi w’imyaka 40 yakiniye amakipe arimo Kiyovu Sports, Rayon Sports na APR FC. Hanze y’igihugu, yakiniye amakipe arimo K.A.S Eupen, Battice FC na R.C.S. Visé yo mu Bubiligi. Yananyuze mu Cyiciro cya Mbere muri Vietnam mu Ikipe ya SHB Da Nang F.C na Enosi Alexandroupoli yo mu Bugereki.

Karim Kamanzi wakiniye Amavubi ari mu biganiro bya nyuma byo kuba Umutoza wungirije wa Etoile de l'Est
Uyu mugabo w'imyaka 40 yatsindiye Amavubi igitego rukumbi ubwo yanganyaga 1-1 na Guinée Conakry mu Gikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia mu 2004
Kamanzi wigeze kuvugwa muri APR FC agiye gutangirira umwuga we w'ubutoza nk'uwabigize umwuga muri Etoile de l'Est
Uyu mutoza yaciye mu makipe akomeye mu Rwanda nka APR FC na Rayon Sports no ku Mugabane w'u Burayi na Aziya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages