Uyu munyabigwi ufite ’Licence C’ y’Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika, CAF, azungiriza Nshimiyimana Maurice ’Maso’ uherutse gusinya amasezerano y’umwaka umwe ari Umutoza Mukuru w’iyi Kipe yo mu Burasirazuba.
Amakuru agera kuri IGIHE yemeza ko Kamanzi watangiye gukurikiranira hafi iyi Kipe ari ku musozo w’ibiganiro n’ubuyobozi bwa Etoile de l’Est hasigaye gusa gushyira umukono ku masezerano y’umwaka umwe.
Kamanzi Karim wakiniye Amavubi ari mu muryango winjira muri Etoile de l'Est FC nk'Umutoza wungirije. pic.twitter.com/50PjtDpJaY
— IGIHE Sports (@IGIHESports) July 21, 2023
Umutoza mukuru Maso ni we wahisemo kungirizwa na Kamanzi nyuma yo kubura Nyandwi Idrissa bakoranye igihe kinini muri Musanze FC gusa uyu yaje kwerekeza muri Police FC.
Kamanzi wigeze kuvugwa muri APR FC, iyi ni yo Kipe yo mu Cyiciro cya Mbere agiye gutangiriramo umwuga we w’ubutoza mu Rwanda nyuma yo gusezera ruhago.
Yakiniye Ikipe y’Igihugu Amavubi ndetse ayitsindira igitego rukumbi cyayihesheje inota rimwe mu Gikombe cya Afurika, kimwe yitabiriye mu 2004, mu mukino wayahuje na Guinée Conakry ubwo yinjiraga mu kibuga asimbuye Lomami Jean ku munota wa 74 w’umukino maze amakipe yombi akanganya igitego 1-1.
Mu Rwanda, Kamanzi w’imyaka 40 yakiniye amakipe arimo Kiyovu Sports, Rayon Sports na APR FC. Hanze y’igihugu, yakiniye amakipe arimo K.A.S Eupen, Battice FC na R.C.S. Visé yo mu Bubiligi. Yananyuze mu Cyiciro cya Mbere muri Vietnam mu Ikipe ya SHB Da Nang F.C na Enosi Alexandroupoli yo mu Bugereki.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!