00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports ikomeje kubengwa: Na Lomami Marcel yayiteye utwatsi

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 23 December 2023 saa 05:40
Yasuwe :

Ikipe ya Rayon Sports yegereye Umutoza wa Espoir FC, Lomami Marcel, imureshya ngo abe yakungiriza Umunya-Mauritania Mohamed Wade, ariko na we yayiteye utwatsi nk’uko byagenze kuri Thierry Hitimana.

Rayon Sports iri gushaka umutoza wungirije nyuma y’aho ifatiye icyemezo ko izagumana Umunya-Mauritania Mohamed Wade nk’Umutoza Mukuru, ikomeje kugorwa no kubona uwo yifuza mu gihe ishaka Umunyarwanda usobanukiwe ruhago y’imbere mu gihugu.

Umutoza wa Espoir FC mu Cyiciro cya Kabiri, Lomami Marcel, ari mu begerewe n’iyi kipe kugira ngo asubire muri Gikundiro.

Lomami Marcel w’imyaka 38, yakinnye mu makipe nka AS Kigali, Rayon Sports na Kiyovu Sports. Ni umutoza umaze kubaka izina mu mupira w’u Rwanda dore ko yatoje amakipe nka Rayon Sports, Gasogi United na Gorilla FC.

Ubwo yatozaga Rayon Sports, Lomai yakoranye n’abatoza batandukanye nk’Umubiligi Ivan Minnaert, Umurundi Masudi Djuma, Umunya-Portugal Jorge Manuel da Silva Paixão Santos ndetse n’Umunye-Congo Guy Bukasa.

Amakuru yizewe agera kuri IGIHE yemeza ko ku wa Kane tariki 21 Ukuboza, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahamagaye Lomami uri i Rusizi ngo abe yagaruka mu Mujyi wa Kigali gutoza Murera yagiriyemo ibihe byiza nk’umukinnyi ndetse n’umutoza.

Rayon Sports irifuza umutoza wungirije utarengeje umushahara wa miliyoni 1.3 Frw, uvuga Igifaransa ndetse ushobora kumvikana n’Umutoza Mohamed Wade na bamwe mu bakinnyi bavuga uru rurimi nka Nzinga Héritier Luvumbu, Youssef Rharb n’abandi batazi Ikinyarwanda.

Uyu mutoza agomba kuba asobanukiwe kandi azi gusesengura ruhago Nyarwanda kugira ngo Gikundiro itazajya igorwa n’abakeba.

Lomami Marcel afitanye amasezerano y’umwaka umwe na Espoir FC yamuhaye intego yo kuba yayizamura mu Cyiciro cya Mbere.

Iyi si ikipe ya mbere Lomami yaba azamuye kuko yabikoze ari muri Gasogi United mu 2019 na Gorilla FC mu 2020.

Ku wa Gatanu, tariki 23 Ukuboza 2023, IGIHE yanditse ko Rayon Sports yifuje Umutoza Hitimana Thierryngo abe yaza gukorana na Mohamed Wade gusa uyu mutoza ayibera ibamba kubera amasezerano y’imyaka ibiri afite yo gutoza mu Ishuri ry’Umupira w’Amaguru rya Bayern Munich.

Hitimana yahuye n’ubuyobozi bwa Rayon Sports inshuro ebyiri ndetse n’ibiganiro kuri telefoni ngendanwa ntacyo byatanze kuko yifuza kuguma muri Academy ya Bayern Munich.

Hitimana Thierry yatoje amakipe yo mu Cyiciro cya mbere hano mu Rwanda nka Bugesera FC, Rayon Sports n’Amavubi y’Abatarengeje imyaka 23.

Yanatoje kandi hanze y’u Rwanda amakipe yo muri Tanzania nka Namungo FC, Mtibwa Sugar, KMC na Simba SC aho yasimbuye Umufaransa Didier Gomes Da Rosa mu mwaka wa 2021/22.

Umutoza Lomami Marcel ufitanye amasezerano y'umwaka na Espoir FC, yateye utwatsi Rayon Sports yamwifuzaga ngo yungirize Umunya-Mauritania, Mohamed Wade
Lomami Marcel yahawe intego yo kuzamura Espoir FC mu mwaka utaha nk'uko yabikoze muri Gasogi United mu 2019
Lomami yazamuye Gorilla FC mu Cyiciro cya Mbere mu 2020

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages