Ubwo Argentina yiteguraga gukina na Bosnia Herzegovina, Lionel Messi yanze gusuhuza umwana uherekeza abakinnyi mu kibuga wifuje kumukora mu ntoki, mu gihe umukinnyi wa Australia we yafungiye imishumi y’inkweto umwana mbere yo gukina na Chili.
Kapiteni wa Argentina Lionel Messi yaba yarirengagije gusuhuza umwe muri aba bana babaherekeza mu kibuga ku mukino na Bosnia Herzegovina mbere y’uko basohoka mu rwambariro. Uyu mwana yifuje gusuhuza uyu mukinnyi ufite Ballon d’or enye ariko yanga kumuha akaboko aramurenga asuhuza abasifuzi.
Kuri uyu wa Kabiri, Messi yihutiye guhakana ko atanze gusuhuza uyu mwana, igikorwa agereranya nk’ubusazi kwanga gukora mu ntoki z’umwana muto. Argentina yatsinze Bosnia ibitego 2-1 harimo n’icya Messi.
Yagize ati“Sikwanga gusuhuza umwana, ikibazo ni uko nshobora kuba ntaramubonye.”
Si ubwa mbere Messi yanga kwakira abana bamusanga kuko muri Gashyantare 2013, ubwo Barcelona yari muri Granada yahutaje abana babiri bari binjiye mu kibuga kumureba, bemeje ko zari inzozi z’ubuzima bwabo gukora ku mukinnyi bakunda.
Abandi bakinnyi bagerageza kubaha abana. Mark Bresciano, umwe mu bakinnyi babiri ba Australia bamaze gukina ibikombe bitatu by’Isi yagaragaje ikigongwe ubwo bakinaga na Chili afunga imishumi y’inkweto z’umwana wari wabaherekeje.
Ifoto ifatwa nk’iyi gikombe cy’Isi 2014 mu kugaragaza ubumuntu n’imiryango iharanira uburenganzira bwa Muntu. Chili yatsinze Australia ibitego 3-1.
Kuri uyu wa Gatatu, Australia irakira u Buholande mu gihe muri iri tsinda B, Chili izakina na Espagne.
Uyu Munyafurika y’Epfo yari akurikiye umwana wicaye mu ntebe ya Papa Francis ubwo bizihizaga umunsi wa Mutagatifu Petero i Vatican.
Messi yanga gusuhuza umwana ku mukino wa Bosnia Herzegovina



















TANGA IGITEKEREZO