00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu mwaka umwe, Mutuyimana yongeye gusinya imyaka ibiri muri Rayon Sports

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 13 August 2015 saa 07:00
Yasuwe :

Nubwo yari yamaze kugirana ibiganiro by’ibanze na AS Kigali, Mutuyimana Moussa wabaye kapiteni wa Police FC muri CECAFA Kagame Cup 2014 yongeye kugurwa ku nshuro ya kabiri na Rayon Sports asinya imyaka ibiri.

Muri Nzeli 2014, nyuma yo kuvugwaho ko bashobora gusezererwa muri Police FC kuko bahinduriwe amazina, Sina Abedi Jérôme na Mutuyimana Moussa (Kasereka Fabrice) basinye muri Rayon Sports bazajya bakina nk’abanyamahanga.

Nubwo Sina yagiyeyo, Mutuyimana ntiyigeze agera i Nyanza.

Gakwaya Olivier, Umunyamabanga wa Rayon Sports yemeje amakuru y’uyu mukinnyi mushya uzagera i Nyanza kuwa Mbere.

Mutuyimana Moussa yasinye imyaka ibiri muri Rayon Sports azagera mu myitozo kuwa Mbere
Muri Nzeli, Mutuyimana yari yasinye muri Rayon Sports avuye muri Police FC ntiyajya i Nyanza

Mutuyimana uzajya akina nk’umunyamabanga yiyongereye kuri Peter Otema na Kwizera Pierrot bagifite amasezerano y’umwaka muri Rayon Sports.

Hari hashize iminsi, umutoza wa AS Kigali Nshimiyimana Eric avuze ko bagiranye ibiganiro na Mutuyimana Moussa wari kapiteni wa Police FC muri CECAFA Kagame Cup 2014 batwara umwanya wa kane.

Kuri uyu wa Gatandatu, Rayon Sports irakina na Mukura VS i Muhanga mu mukino ubanza w’irushanwa ry’Agaciro Development Fund.

Mu gihe isoko ry’abakinnyi mu Rwanda rifunguye, Kiyovu Sports ishobora guha akazi Seninga Innocent watozaga Isonga FC kuko Umunya Nigeria baheruka kwemeza Samuel Amamba ari kubura ibyangombwa.

Naho mu Burasirazuba, Nzabanita David “Saibad” wari kapiteni wa Bugesera FC mu cyiciro cya kabiri ashobora gusinya muri Sunrise, ikipe y’Intara y’Iburasirazuba.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages