{Nyuma yo kuvugwaho ko bashobora gusezererwa muri Police FC kuko bahinduriwe amazina, Sina Abedi Jérôme na Mutuyimana Moussa (Kasereka Fabrice) basinye muri Rayon Sports ariko bakazajya bakina nk’abanyamahanga.}

Mbere y’uko shampiyona itangira byavuzwe ko Mutuyimana Moussa yifuza kujya muri Rayon Sports ariko agorwa ni uko afite amasezerano ya Police FC, byarangiye umutoza mushya, Casa Mbungo amuhaye kuba kapiteni, iyi kipe itwara umwanya wa gatatu muri CECAFA Kagame cup.

Muri Kanama, Police FC yavuze ko Sina Jérôme atagurishwa nyuma yo kurangizanya na FC Lupopo yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yari yavuyemo atijwe mu mezi atandatu yari ashize.

Sina wakinaga muri Rayon Sports yayivuyemo atorotse ajya muri FC Lupopo agarutse mu Rwanda akinira Police FC avuga ko atigeze aba muri iyi kipe y’i Nyanza.

Sina Jérôme yasubiye muri Rayon Sports nyuma y'imyaka ibiri avuye muri Rayon Sports
Sina Jérôme yasubiye muri Rayon Sports nyuma y'imyaka ibiri avuye muri Rayon Sports

Rayon Sports yasabye ko yahabwa miliyoni 5 Rwf kuko Sina atubahirije amasezerano y’akazi ariko iterwa utwatsi maze asinya muri Police FC imyaka ibiri.

Nyuma y’aho u Rwanda rusezerewe mu majonora y’igikombe cy’Afurika kuko Dady Birori yakoreshaga amazina abiri, mu nteko rusange ry’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryemeje ko abakinnyi bahawe amazina bazayasubizwa ndetse bakurikirane uko bahawe ubwenegihugu.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo akanama kayobowe na Mwanafunzi Albert gashyira hanze urutonde rw’abakinnyi bahinduriwe amazina.

Kuba Police FC ikinisha Abanyarwanda gusa bivuze ko ishobora kubura bamwe mu bakinnyi nka Mbaraga Jimmy, Kagabo Peter (Peter Otema), Ndaak Fredrick, Habimana Moussa kimwe nka Mutuyimana Moussa (Kasereka Fabrice) na Sina Jerome.

Sina Jerome yakiniye Amavubi ahindurirwa amazina babona n'ubwenegihugu mu buryo butemewe n'amategako
Sina Jerome yakiniye Amavubi ahindurirwa amazina babona n'ubwenegihugu mu buryo butemewe n'amategako

Kuba Mutuyimana na Sina bajya muri Rayon Sports byatuma nayo ibura abakinnyi bahawe amazina mashya nka Serugendo Arafat kugira ngo igabanye umubare w’abanyamahanga.

Rayon Sports ifite abakinnyi b'abanyamahanga nka Nizigiyimana Kharim (Mackenzi), Kambale Salita Gentil mu gihe iri kugeregeza abandi nka Mutombo Govin na Yossa Bertrand.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu aribwo Rayon Sports itanga urutonde rw’abakinnyi izakinisha muri uyu mwaka w’imikino iherekejwe n’amande y’ibihumbi 140 Rwf y’ubukererwe.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwanyomoje amakuru yavugaga ko Amissi Cedric ashobora kugaragara kuri uru rutonde.

Mutuyimana Moussa yari yaragiriwe icyizere n'umutoza Casa Mbungo Andre aba kapiteni wa Police FC
Mutuyimana Moussa yari yaragiriwe icyizere n'umutoza Casa Mbungo Andre aba kapiteni wa Police FC

Ntampaka Theogene, Umuyobozi wa Rayon Sports avuga ko kuva Cedric ahanwe yahise abona ikipe muri Mozambique, Chibuto FC bityo bakaba badashobora gukora amakosa yo guha amasezerano umukinnyi ufite indi kipe.

Nyuma yo kugura Tubane James muri AS Kigali, Rayon Sports iracyafite umwanya wo kugura abakinnyi bakina hanze kugera tariki 30 Nzeli 2014. Iyi kipe izakina shampiyona, igikombe cy’Amahoro na CAF confederation cup izatangira muri Mutarama 2015.

Ku munsi wa mbere wa shampiyona, Rayon Sports izakina n’Amagaju kuri stade ya Kigali ku Cyumweru, tariki ya 21 Nzeli 2014.