Nyuma yo gusifura igikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu gihugu (CHAN) cyabereye muri Afurika y’Epfo, Ndagijimana Theogene ari ku rutonde rw’abasifuzi 30 bazayobora igikombe cy’Afurika kizabera muri Guinea Equatorial kuva tariki 17 Mutarama kugera 8 Gashyantare 2015.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) ryemeje ko Ndagijimana Theogene, umusifuzi mpuzamahanga kuva mu 2008 azasifura igikombe cy’Afurika.
Biteganyijwe ko Ndagijimana azagera i Bata muri Guinea Equatorial tariki ya 6 Mutarama 2015 bakora isuzuma ry’imbaraga (test physique) tariki ya 8 Mutarama 2015.
Ni ku nshuro ya mbere, Ndagijimana agiye gusifura igikombe cy’Afurika nubwo muri Mutarama 2013 yari mu gikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu gihugu cyabereye muri Afurika y’Epfo.
Ndagijimana, ni umusifuzi wungirije, yayoboye imikino ya CECAFA Kagame cup yabereye mu Rwanda, yatangiye gusifura mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri mu Rwanda mu 2000.
Ntagungira Celestin “Abega” wayoboye Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ubu ari muri Maroc ahari kubera igikombe cy’Isi cy’amakipe, Abega asanzwe ari muri komisiyo y’abasifuzi mu Ishyirahamwe mpuzamahanga (FIFA).
Muri Nyakanga, Kabanda Felicien yari yasifuye igikombe cy’Isi cyabereye muri Brazil.



















TANGA IGITEKEREZO