00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ngarambe mu nzira zo kugirwa Umunyamabanga wa FERWAFA

Yanditswe na Musangwa Arthur
Kuya 23 June 2023 saa 06:45
Yasuwe :

Ngarambe Alfred kuri ubu uri ku mwanya w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamagabe ari mu muryango winjira mur FERWAFA gusimbura Umunyamabanga w’agateganyo, Karangwa Jules wari umaze amezi atatu kuri izi nshingano.

Nyuma y’Amatora ya Komite nyobozi ya FERWAFA ateganyijwe ejo ku wa Gatandatu tariki 24 Kamena 2023, Perezida w’Iri Shyirahamwe uzatorwa uteganyijwe kuba Munyantwali Alphonse kuko yiyamamaje nk’Umukandida rukumbi, biteganyijwe ko hazatangazwa Umunyamabanga mushya bazakorana, amahirwe menshi arahabwa Ngarambe Alfred wahoze ari Team Manager w’Ikipe y’Igihugu ku ngoma ya Nzamwita Vincent De Gaulle, hagati ya 2011 na 2014.

Icyo gihe Ngarambe yasimbuwe kuri uyu mwanya na Mugabe Bonnie wari ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa n’itangazamakuru, nyuma y’umukino wahuje u Rwanda na Congo Brazzaville, ubwo rwiteguraga gucakirana na Nigeria tariki ya 6 Nzeli 2014 i Calabar nubwo rwahise rusezerwa muri aya majonjora nyuma y’uko rukinishije Dady Birori afite ibyangombwa bibiri binyuranye.

Ngarambe si mushya mu nzu ikoreramo Ishyirahamwe riyobora ruhago mu Rwanda kuko yakoze no muri Komisiyo y’Amarushanwa guhera 2011 kugeza 2018 aho yakoranye n’abarimo Nizeyimana Felix waje gusezererwa mu 2022 ashinjwa kugira uruhare mu kibazo cy’amanyanga yagaragaye mu gushaka kuzamura Ikipe ya AS Muhanga mu Cyiciro cya mbere itabikwiye.

Ngarambe Alfred wagiriwe icyizere na Munyantwali biteganyijwe ko azatorerwa kuyobora FERWAFA kuko ari we mukandida rukumbi, bakoranye igihe kitari gito mu Ntara y’Amajyepfo, ubwo umwe yari Guverineri w’Intara undi ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamagabe ndetse umwanya akiriho na n’ubu asimbuye Twayituriki Emmanuel wirukanywe akekwaho ibyaha byo kunyereza umutungo wa Leta.

Amakuru IGIHE ikesha bamwe mu bakozi b’Akarere ka Nyamagabe yemeza ko Ngarambe yamaze kubasezera ababwira ko agiye gukomereza mu yindi mirimo mu mupira w’amaguru nubwo ataberuriye ndetse atarashyikiriza Inama Njyanama y’Akarere ubwegure bwe mu buryo bwemewe n’amategeko. Hakaba hari gushakwa umusimbura we.

Karangwa Jules wari Umunyamabanga w’Agateganyo n’Umuvugizi wa FERWAFA guhera muri Mata 2023 umwanya yagiyeho asimbuye Muhire Henry Brulart wasezeye kuri izi nshingano, asanzwe ari Umuyobozi w’Amarushanwa ndetse akaba n’Umunyamategeko w’iri Shyirahamwe.

Ukuboko kwa Ngarambe Alfred kwigaragaje cyane mu kuzamuka mu Cyiciro cya mbere kw’Ikipe ya Amagaju FC yo mu Karere ka Nyamagabe.

Ngarambe Alfred mu nzira zo gusimbura Karangwa Jules ku Bunyamabanga bwa FERWAFA
Ngarambe Alfred asanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyamagabe guhera mu 2018
Karangwa Jules ni Umunyamabanga w'Umusigire guhera muri Mata 2023, Umuvugizi, Umunyamategeko akaba n'Umuyobozi w'amarushanwa muri FERWAFA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages