Nyuma y’Amatora ya Komite nyobozi ya FERWAFA ateganyijwe ejo ku wa Gatandatu tariki 24 Kamena 2023, Perezida w’Iri Shyirahamwe uzatorwa uteganyijwe kuba Munyantwali Alphonse kuko yiyamamaje nk’Umukandida rukumbi, biteganyijwe ko hazatangazwa Umunyamabanga mushya bazakorana, amahirwe menshi arahabwa Ngarambe Alfred wahoze ari Team Manager w’Ikipe y’Igihugu ku ngoma ya Nzamwita Vincent De Gaulle, hagati ya 2011 na 2014.
Icyo gihe Ngarambe yasimbuwe kuri uyu mwanya na Mugabe Bonnie wari ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa n’itangazamakuru, nyuma y’umukino wahuje u Rwanda na Congo Brazzaville, ubwo rwiteguraga gucakirana na Nigeria tariki ya 6 Nzeli 2014 i Calabar nubwo rwahise rusezerwa muri aya majonjora nyuma y’uko rukinishije Dady Birori afite ibyangombwa bibiri binyuranye.
Ngarambe si mushya mu nzu ikoreramo Ishyirahamwe riyobora ruhago mu Rwanda kuko yakoze no muri Komisiyo y’Amarushanwa guhera 2011 kugeza 2018 aho yakoranye n’abarimo Nizeyimana Felix waje gusezererwa mu 2022 ashinjwa kugira uruhare mu kibazo cy’amanyanga yagaragaye mu gushaka kuzamura Ikipe ya AS Muhanga mu Cyiciro cya mbere itabikwiye.
Ngarambe Alfred wagiriwe icyizere na Munyantwali biteganyijwe ko azatorerwa kuyobora FERWAFA kuko ari we mukandida rukumbi, bakoranye igihe kitari gito mu Ntara y’Amajyepfo, ubwo umwe yari Guverineri w’Intara undi ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamagabe ndetse umwanya akiriho na n’ubu asimbuye Twayituriki Emmanuel wirukanywe akekwaho ibyaha byo kunyereza umutungo wa Leta.
Amakuru IGIHE ikesha bamwe mu bakozi b’Akarere ka Nyamagabe yemeza ko Ngarambe yamaze kubasezera ababwira ko agiye gukomereza mu yindi mirimo mu mupira w’amaguru nubwo ataberuriye ndetse atarashyikiriza Inama Njyanama y’Akarere ubwegure bwe mu buryo bwemewe n’amategeko. Hakaba hari gushakwa umusimbura we.
Karangwa Jules wari Umunyamabanga w’Agateganyo n’Umuvugizi wa FERWAFA guhera muri Mata 2023 umwanya yagiyeho asimbuye Muhire Henry Brulart wasezeye kuri izi nshingano, asanzwe ari Umuyobozi w’Amarushanwa ndetse akaba n’Umunyamategeko w’iri Shyirahamwe.
Ukuboko kwa Ngarambe Alfred kwigaragaje cyane mu kuzamuka mu Cyiciro cya mbere kw’Ikipe ya Amagaju FC yo mu Karere ka Nyamagabe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!