Polisi yo mu majyaruguru ya Nigeria mu mujyi wa Damaturu yatangaje ko abantu 15 bakomeretse bikomeye ubwo moto itezweho igisasu yaturikiraga ahari hateraniye abantu barebaga umukino wa Brazil na Mexique mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri.
Umujyi wa Damaturu uri muri Leta ya Yobe, imwe muri Leta eshatu zifite umutekano muke zibasiwe n’ibitero bya Boko Haram.
Sanusi Ruf’ai, umuvugizi wa Polisi muri Leta ya Yobe yabwiye Ibiro ntaramakuru by’u Bufaransa (AFP) ko guturika kwabaye ahagana saa 9h15 (amasaha y’i Kigali) ubwo barebaga umukino Brazil yanganyije na Mexique.
Yagize ati “Abashinzwe umutekano bahise bahagera, abakomeretse bajyanwa kwa muganga, ubu nta makuru arambuye turabona.”
Umwe mu babonye umwiyahuzi yabwiye Ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika (AP) ko yaje kuri moto y’amapine atatu ayinjiza mu nzu bareberagamo umupira. Yagize ati “ Hari abantu benshi bapfuye n’abakomeretse bikabije.”
Mu cyumweru gishize, Polisi ya Nigeria yari yasabye abantu bafite amazu rusange berekaniramo imipira gushaka abashinzwe umutekano bihariye no gukarana bya hafi n’inzego z’umutekano.
Muri Leta ya Adamawa bafunze amazu bareberamo imipira kuko muri Gicurasi igisasu cyatewe abarebaga umupira 40 bagapfa.
Muri Gicurasi, abantu 3 muri Leta ya Plateau bapfiriye hanze y’inzu bareberagamo umukino wa nyuma wa champions league wahuje Real Madrid na Atletico Madrid.
Muri Mata, abantu bitwaje intwaro bakekwahao gukorana na Boko Haram bateye inzu yo mu gace ka Potiskum mu majyaruguru ya Yobe bica abantu babiri barebaga umukino ya ¼ cy’irangiza cya champions league.
Nyuma yo gushimuta abanyeshuri b’abakobwa basaga 250, Boko Haram iri kugaba ibitero ahantu hateraniye abantu benshi haba mu mazu rusange cyangwa utubare cyane abakurikirana imipira irimo iyi igikombe cy’Isi.
Mbere y’uko imikino y’igikombe cy’Isi itangira, Polisi ya Uganda yatangaje ko abarwanyi bo mutwe wa Al Shabaab binjiye muri iki gihugu bari mu modoka zitandukanye, bafite intego yo kugaba ibitero ku bazaba bareba imikino y’igikombe cy’isi kiri kubera muri Brazil .



















TANGA IGITEKEREZO