00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR FC yongeye guca ikoma muri Rayon Sports

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 6 August 2015 saa 12:26
Yasuwe :

Myugariro wa Rayon Sports, Usengimana Faustin yasinye imyaka ibiri muri APR FC asimbura Bayisenge Emery werekeje muri Autriche.

Usengimana Faustin yari yasinyiye ku kibuga cy’indege i Kanombe amasezerano y’imyaka ibiri mu muri Nyakanga 2013 ubwo ikipe y’igihugu ya CHAN yavaga gukina na Ethiopia.

Uyu myugariro wa Rayon Sports yavunikiye ku mukino wa mbere ufungura shampiyona ya 2014-2015 bakina na Gicumbi asoza umwaka w’imikino adakinnye.

Byavuzwe ko bamwe mu bayobozi ba APR FC bamufashije kwivuza mu gihe nyina yari yamusabye kureka umupira w’amaguru.

Usengimana Faustin yavunikiye mu mukino wa Gicumbi ufungura shampiyona ya 2013-2014
Nyuma y'umwaka mu buriri, ku mbago no kwiyongera kw'ibiro, Usengimana yakinnye undi mwaka ahita ahindura ikipe
Byabaye ngombwa ko ajya kuvurirwa muri Algeria, agarutse asubirana umwanya uhoraho muri ba myugariro ba Rayon Sports

Usengimana yoherejwe kwivuriza muri Algeria atangirana na Rayon Sports umwaka wa kabiri w’amasezerano yari abafitiye bivugwa ko azerekeza muri APR FC.

Nyuma yo gukina imikino hafi yose ya shampiyona, Igikombe cy’Amahoro na CAF Confederation cup Rayon Sports yaciyemo, ubuyobozi bwa Ntampaka bwavuze ko bwatangiye ibiganiro n’uyu mukinnyi byo kongera amasezerano.

Ubwo Bizimana Djihad yavaga muri Rayon Sports agasinye muri APR FC gusimbura Mugiraneza Jean Baptiste “Migi” wari ugiye muri AZAM FC ya Tanzania byavuzwe cyane ko na Usengimana yasinye nk’umusimbura wa Bayisenge ariko impande zombi zikabihakana.

Usengimana asanze benshi mu bo bakinanye igikombe cy'Isi cy'abatarengeje imyaka 17 cyabereye muri Mexique mu 2011
Usengimana Faustin yasinye imyaka ibiri muri APR FC aguzwe asaga miliyoni 8 FRW n'umushahara ukabaka ibihumbi 500 FRW

Kuri uyu wa Kane nibwo Kalisa Adolphe, Umunyamabanga wa APR FC yemeje ko bamaze kumuha amasezerano y’imyaka ibiri.

Usengimana agiye muri iyi kipe ya gisirikare mu gihe Bayisenge Emery yerekeje muri Autriche asinya umwaka umwe muri Lask Linz FC, iyi kipe yahise umuzana nk’umusimbura asangamo abandi nka Nshutiyamagara Ismael “Kodo”, Rwatubyaye Abdul na Rugwiro Herve muri ba myugariro bo hagati.

Abaye umukinnyi wa kabiri uvuye muri Rayon Sports yari itangiye ibiganiro byo kumwongerera amasezerano akagurwa na APR FC nyuma ya Bizimana Djihad.

Mu 2014 bari baguzemo kandi na Mwiseneza Djamal waje kuvunika batangiye igice cya kabiri cya shampiyona mu mikino yo kwishyura.

Muri APR FC azahangana na Kodo, Rugwiro na Rwatubyaye asimbuye Bayisenge wagiye muri Autriche

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages