Kuri uyu wa Kabiri nibwo Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Nigeria ryemeje ko bari mu biganiro na Sunday Oliseh, wabaye kapiteni wa Super Aigles akabakinira imikino 6, byo kuba yasimbura Stephen Keshi wirukanywe nyuma yo kugaragara ko yasabye akazi ko gutoza Cote d’Ivoire.
Ikinyamakuru ESPN cyanditse ko bafite amakuru ko mu cyumweru gitaha aribwo uyu wahoze akinira Ajax Amsterdam yo mu Buholandi azerekanwa nk’umutoza mushya wa Nigeria.
Nubwo kuba umutoza kwa Oliseh byakiriwe neza na benshi kuko ari umwe mu bari bagize ikipe y’igihugu yo mu 1994 yagize ibihe byiza, afite ibyangombwa byo gutoza byo ku rwego rwo hejuru i Burayi, UEFA’s Pro License ndetse benshi muri iki gihugu ngo banyurwa n’ ibitekerezo atanga kuri televizyo ya Supersport ku mikino yo muri Afurika.
Hiyongera ho Sunday Oleh amaze imyaka ibiri ari mu itsinda rya tekiniki rya FIFA, FIFA Technical Study Group.
Imwe mu mbogamizi afite ni uko nta mateka yagize nk’umutoza uretse mu cyiciro cyo hasi mu Bubiligi ari mu ikipe ya RCS Verviers yungirijwe na Jean Francois Losciuto waje kuba umuyobozi wa tekiniki mu ikipe y’abakiri bato ya RFC Liege.
Biravugwa ko Losciuto azungiriza Oliseh nkuko bakoranye mbere.
Uyu Mubiligi yagiye gutoza ASFA Yennenga yo muri Burkina Faso mbere yo guca muri Rayon Sports yatoje imikino ya CECAFA Kagame cup agasezererwa muri ¼ cy’irangiza na APR FC.
Mu majonjora y’igikombe cy’Afurika 20157, Nigeria iri mu itsinda G na Misiri, Tanzania na Tchad. Umukino ubanza batsinze ibitego 2-0 bya Gbolahan Salami (63) na O Ighalo (pen 80).



















TANGA IGITEKEREZO