Nyuma y’amezi atatu asinye umwaka muri Rayon Sports ushobora kongererwa, Jean François Losciuto yasinye imyaka ine muri ASFA-Yennenga yo muri Burkina Faso kuri uyu wa Gatandatu.
Amasezerano y’uyu mutoza yasinywe n’umuhagarariye, Umutaliyani Giovanni Marchica kuko uyu mutoza yari ategereje indege imukura mu Bufaransa nkuko byemejwe n'Ibiro Ntaramakuru bya Burkina Faso, AIB.
Losciuto yavuye mu Rwanda kuwa Gatanu, biteganyijwe ko azagera muri Burkina Faso kuwa Kane, agiye gusimbura Umunya Cote d’Ivoire, Lago Bailli wari uahamaze amezi atandatu gusa.

Eddie Komboïgo, umuyobozi wa ASFA-Yennenga yavuze ko bifuzaga guhindura umutoza, bahitamo Umubiligi Losciuto kuko amenyereye Afurika.
ASFA-Yennenga iri ku mwanya wa 10 muri shampiyona ya Burkina Faso aho mu mikino 30 yakinnye yatsinzemo 8 itsindwa 10.
Tariki ya 26 Kamena 2014 nibwo Rayon Sports yatangaje ko Losciuto ari we mutoza wa Rayon Sports asimbuye Luc Eymael washeshe amasezerano, amurangira aka kazi.
Losciuto yayoboye Rayon Sports mu mikino ya CECAFA Kagame cup yabereye mu Rwanda, isezererwa na APR FC muri ¼ cy’irangiza.

Mu minsi ishize byavuzwe cyane ko Losciuto yaba atangiye kunanizwa aribwo yatangaje ko yasabye ubuyobozi kumugurira bamwe mu bakinnyi ariko ntibikunde.
Uyu mutoza yanenzwe n’abakunzi ba Rayon Sports ko yazanye abakinnyi babiri bavuye muri Togo, Zico Sekle na Geulli Koffi bivugwa ko buri umwe yatanzweho asaga 1500$ y’amatike ngo bajye muri Rayon Sports kugeragezwa, birangira birukanywe.
Icyizere abafana bari bafitiye umutoza cyamanukaga umunsi ku wundi uko yatsindwaga n'amwe mu makipe bagombaga guhura muri shampiyona, Police FC yamutsinze ibitego 2-0 kimwe nka Mukura VS mu mikino ya gicuti, APR FC muri CECAFA na Etincelles mu irushanwa riheruka kubera i Rubavu.

Kuva muri Mutarama 2014,Rayon Sports imaze gutozwa n'abatoza batatu, Didier Gomez da Rosa wagiye muri Coton Sports de Garoua, Luc Eymael washeshe amasezerano na Jean Francois Losciuto ugiye muri Burkina Faso.
Iyi kipe y'i Nyanza ifite igihe kitageze ku kwezi cyo kuba ibonye umutoza mushya ufatanya na Habimana Sosthene gutangira shampiyona tariki ya 18 Ukwakira 2014 bakina n'Amagaju.




Ibitekerezo 0