Youssef yagiriye imvune y’umugongo mu mukino wa nyuma wa RNIT Savings Cup Rayon Sports yanyagiyemo Kiyovu Sports ibitego 3-0 ku wa Gatanu, tariki 9 Nzeri 2023.
Yasimbuwe na Mugisha Francois 'Master' na we ukina hagati.
Uyu musore w’imyaka 22 ukomoka muri Maroc, yasohotse ku munota wa 42 aho yasimbuwe na Ndekwe Félix.
Rayon Sports irahaguruka kuri uyu wa Kabiri, tariki 12 Nzeri, saa Kumi n’iminota 25. Izagera mu Mujyi wa Benghazi ku wa Gatatu, mu gihe izakina na Al Hilal SC ku wa Gatanu mu mukino ubanza w'ijonjora rya kabiri ribanziriza amatsinda ya CAF Confederation Cup.
Gikundiro izaba isabwa gusezerera iyi kipe zizahura mu mikino ibiri kugira ngo isubire mu matsinda y'iri rushanwa iherukamo mu 2018, aho yasezerewe na Enyimba FC yo muri Nigeria iyitsinze ibitego 5-1 muri 1/4.
Rayon Sports igiye muri Libya yashegeshwe n'umwuzure mu bice by'Uburasirazuba bw'iki Gihugu mu mu minsi itatu ishize, imaze gukina imikino itatu ya Shampiyona aho yatsinze umwe inganya ibiri. Yegukanye kandi ibikombe bibiri ari byo Super Cup 2023 na RNIT Savings Cup.
Urutonde rw’abakinnyi 21 batarimo Youssef Rhab, Rayon Sports ijyana muri Libya:
Abanyezamu: Hakizimana Adolphe, Hategekimana Bonheur na Simon Tamale.
Ba Myugariro: Rwatubyaye Abdoul, Ganijuru Ishimwe Elie, Mitima Isaac, Mucyo Didier Junior, Nsabimana Aimable na Serumogo Aly.
Abakina hagati: Aruna Musa Madjaliwa, Ndekwe Bavakure Felix, Emmanuel Mvuyekure, Ngendahimana Eric, Tuyisenge Arsène, Héritier Nzinga Luvumbu, Kalisa Rachid, Joackiam Ojera na Iraguha Hadji.
Ba rutahizamu: Eid Mugadam Abakar Mugadam, Charles Bbaale na Mussa Esenu.
Rayon Sports yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi izajyana muri Libya aho izakirwa na Al Hilal SC mu mukino ubanza wa CAF Confederation Cup uzaba ku wa Gatanu.
Gikundiro izahaguruka i Kigali ku wa Kabiri saa Kumi n’iminota 25. pic.twitter.com/yqYT9j0zln
— IGIHE Sports (@IGIHESports) September 11, 2023


Amafoto: Ntare Julius





Ibitekerezo 0