Ni urutonde rw’abakinnyi 22 basanzwe bigaragaza muri iyi kipe imaze gutsinda umukino umwe, ikanganya ibiri muri Shampiyona.
Uru rutonde ntirugaragaraho Myugariro Bugingo Hackim Gikundiro yakuye muri Gasogi United, Mugisha Francois ‘Master’ na Kanamugire Roger bakina hagati na rutahizamu Rudasingwa Prince utarabona umwanya uhoraho ubanzamo.
Biteganyijwe ko Rayon Sports izakora imyitozo ya nyuma ejo ku wa Kabiri tariki 12 Nzeri 2023 saa Tatu za mu gitondo mu gihe izahaguruka saa Kumi n’igice z'i Kigali ikomereze Adis-Abbeba muri Ethiopia, ice i Cairo mu Misiri ari na ho izava ijya muri Libya aho izakinira na Al Hilal Benghazi ku wa tariki 15 Nzeri 2023 saa Mbiri z’i Kigali.
Urutonde rw’abakinnyi Rayon Sports yajyanye muri Libya
Abanyezamu: Hakizimana Adolphe, Hategekimana Bonheur na Simon Tamale.
Ba Myugariro: Rwatubyaye Abdoul, Ganijuru Ishimwe Elie, Mitima Isaac, Mucyo Didier Junior, Nsabimana Aimable na Serumogo Aly.
Abakina hagati: Aruna Musa Madjaliwa, Ndekwe Bavakure Felix, Emmanuel Mvuyekure, Ngendahimana Eric, Youssef Rhab, Tuyisenge Arsène, Héritier Nzinga Luvumbu, Kalisa Rachid, Joackiam Ojera na Iraguha Hadji.
Ba rutahizamu: Eid Mugadam Abakar Mugadam, Charles Bbaale na Mussa Esenu.
Rayon Sports yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi izajyana muri Libya aho izakirwa na Al Hilal SC mu mukino ubanza wa CAF Confederation Cup uzaba ku wa Gatanu.
Gikundiro izahaguruka i Kigali ku wa Kabiri saa Kumi n’iminota 25. pic.twitter.com/yqYT9j0zln
— IGIHE Sports (@IGIHESports) September 11, 2023
Gikundiro igiye muri Libya nyuma yo kwegukana ibikombe bibiri ari byo Rwanda Super Cup 2023 ndetse na RNIT Savings Cup inyagiye Kiyovu Sports ibitego 3-0 tariki 9 Nzeri 2023.
Rayon Sports ifite intego yo gusubira mu matsinda ya CAF Confederation Cup iherukamo mu 2018 ubwo yasezererwaga na Enyimba yo muri Nigeria muri ¼ iyitsinze ibitego 5-1 kuri Enyimba International Stadium mu gihe kuri Kigali Pele Stadium [ikitwa Stade ya Kigali] amakipe yombi yari yanganyije 0-0.
Ibi byatumye ihabwa icyubahiro na CAF iyha gutangirira ijo njora rya kabiri rya CAF Confederation Cup ya 2023-24.



Amafoto: Ntare Julius





Ibitekerezo 0