00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CAN: U Rwanda muri kamarampaka na Cameroun barwanira umwanya wa 5

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 28 July 2015 saa 05:12
Yasuwe :

Nyuma yo gutsinda Kenya bigoranye seti 3-2 mu guhatanira umwanya wa 5-8 mu gikombe cy’Afurika kiri kubera mu Misiri, u Rwanda ruzongera guhura na Cameroun yabatsinze seti 3-0 mu mikino yo matsinda bahatanira umwanya wa 5.

Kuba u Rwanda rwari rwasoje imikino yo mu itsinda B ari urwa kane nyuma ya Cameroun, Maroc na Tuniziya zikabona itike ya ½ cy’irangiza, aya yombi yagombaga guhatanira hagati y’umwanya wa 5-8.

Mu guhatanira umwanya wa 5, ikipe ya kane mu itsinda B, u Rwanda bagombaga guhura na Kenya yabaye iya gatatu muri A naho Cameroun ya gatatu muri B igakina na Botswana ya kane muri A.

Aya makipe yaherukaga guhura muri Gicurasi bashaka itike y’imikino nyafurika izabera muri Congo Brazzaville, u Rwanda rwari rwatsinze seti 3-2 (17-25, 25-22, 25-18, 25-27, 15-13).

U Rwanda rwatsinze Kenya seti 3-2, umukino wa kabiri batsinze muri itanu bakiniye mu Misiri
Kuba u Rwanda rwatsinze Kenya rugomba guhura na Cameroun barwanira umwanya wa gatanu

Kenya nabwo yabanje gutsinda seti ya mbere ku manota 25-17, abasore b’umutoza Paul Bitok bisubiraho bayobora seti ya kabiri n’amanota 16-13 bayitsindira kuri 25-22.

Ibi bihugu byombi byagize amanota 21-21 muri seti ya gatatu, Kenya iyitsinda kuri 28-26.

U Rwanda ruri kwifashisha igikombe cy’Afurika nk’imyiteguro y’imikino nyafurika izabera muri Congo Brazzaville muri Nzeli batsinze byoroshye seti ya kane y’umukino, iya kabiri y’u Rwanda babanje kugira amanota 22-13 ya Kenya bayitsinda ifite amanota 15.

Muri seti ya kamarampaka, u Rwanda rwongeye gutsindira Kenya ku manota 15-13 bizera umwanya wa 6 bazahura na Cameroun mu guhatanira uwa 5.

No mu 2013, Kenya yari yatsinzwe n’ u Rwanda seti 3-2 (25- 18, 25-22, 21-25, 22-25, 15-13) bashaka itike y’igikombe cy’Afurika cyabereye muri Cameroun.

U Rwanda ruzongera guhura na Cameroun yabatsinze seti 3-0 mu mukino wo mu itsinda B

Kuba Cameroun yatsinze Botswana seti 3-0 (25-21, 25-13, 25-17) izahura n’u Rwanda bahatanira umwanya wa 5.

Aya makipe yombi yari mu itsinda B, Cameroun itsinda u Rwanda seti 3-0 (25-19, 25-22, 25-17) azahura kuri uyu wa Gatatu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages