Rayon Sports yakinaga idafite Irakarama Guillaume, yari ifite igikombe cyo kwibuka abakinnyi, abatoza n’abayobozi ba Volleyball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatwaye itsinze APR VC.
Amakuru ava muri iyi kipe ni uko muri cyumweru cyakurikiye yakoze imyitozo ibiri mu cyumweru, yahiriwe itsinda seti ya mbere ku manota 25-21.
Umutoza wa INATEK Ntawangundi Dominique avuga ko batsinzwe seti ya mbere kubera umuyaga kuko igice Rayon Sports yatsindagamo cyari gifunguye ahandi hari umugunguzi.
INATEK yisubiyeho igabanya amakosa yo muri seti ibanza itsindira ku manota 25-22.
Ku mutoza wa Rayon Sports Nyirimana Fidele avuga ko abakinnyi bitanze muri seti ya mbere bakoresha imbaraga bari bafite kubera imyitozo mike.
INATEK yatsinze seti ya gatatu ku manota 25-18 maze batahana intsinzi batsinze seti ya gatatu ku manota 25-17.
Umukino ubanza, Rayon Sports yari yatsinze seti 3-1(25-27, 25-18, 25-23 na 25-23).
Mbere yo gukina imikino ihuza amakipe ane ya mbere (Playoffs), Rayon Sports ifite amahirwe yo gushyira ikinyuranyo cy’amanota kuri INATEK bari kunganya amanota 35 kuko kuwa Gatandatu bazakina na mukeba, APR VC.
Ku rutonde rwa shampiyona, Rayon Sports VS iranganya na INATEK amanota 35 zikurikiwe na APR VC ifite 30 na Kirehe 22.



















TANGA IGITEKEREZO