Hashize iminsi havugwa urunturuntu muri ADEPR, ivugwamo gucikamo ibice bitatu, ariko hakaba hakomeje no kuvuka andi mashami yashinzwe n’abayirimo cyangwa bayihozemo, byose bigaterwa no kutabona kimwe icyerekezo cy’aho Itorero rigana mu murimo w’ivugabutumwa.
Intangiriro yo gucikamo ibice muri ADEPR
Ibice bitatu byatangiye kuvugwa mu myaka itatu ishize ubwo Leta yagiraga uruhare rutaziguye mu guha ADEPR icyerekezo gishya cy’ubuyobozi, icyo gihe RGB ikaba yarahagaritse komite yariho mu mwaka wa 2012 iyobowe na Pasitoro Usabyimana Samuel , abasigaye bagatora komite nshya iyobowe na Pasitoro Sibomana Jean.
Mu buryo bwihuse icyo gihe mu bizera ba ADEPR hahise habonekamo ibice bitatu, igice kijyana n’ibihe cyahise kiyoboka komite nshya, igice kitumvaga impinduka cyasigaye kivuga ko umushumba bazi kandi bemera ari Usabyimana Samuel, hakaba n’igice cy’abifashe bakavuga ko Itorero ari iry’Imana. Ibi bice byose ariko byakomeje gusengera hamwe, kugeza umunsi Pasitoro Usabyimana SAMUEL yirukanywe mu nsengero zose za ADEPR, azira kugaragarizwa ubwuzu bwinshi. (http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rev-pst-samuel-usabyimana)
Hari abatararipfanye, kera kabaye batangiza EPMR, na yo iraburabuzwa kugeza ubwo ishishe nk’izimye, n’abakiyirimo ntibemerewe gukorera ibikorwa byabo ku mugaragaro.
Ubwo bakoraga inama yo gutangiza EPMR, bagiye bahamagarwa umwe umwe bafungwa urusororongo, barekurwa bamwe bazinutswe kwifatanya na yo.
Ikibazo cya Kavamahanga
Umuhanzi w’Umuririmbyi akaba n’umuvugabutumwa Alphosne Kavamahanga yatangiye kumenyekana ku bw’indirimbo ze zakunzwe muri Paruwasi ya Nyamasheke , by’umwihariko muri Tyazo aho asengera. Yaje kurenga izo mbibi, ubwo yagaragaraga aririmba mu gitaramo cyo gusengera igihugu muri Gashyantare 2015, cyabereye i Kigali kuri Serena Hotel, kiyobowe na Perezida wa Repubulika. (http://www.igihe.com/iyobokamana/muzika/article/kavamahanga-yashimye-aho-imana)
Yakomeje ibikorwa bye by’ivugabutumwa, ariko asanga n’abadahuje imyemerere y’amadini ariko bose bakemera Imana bashobora guhura bagasenga , bakaganira ku byazamura imibereho y’iby’umwuka, kandi bakaniteza imbere mu buzima busanzwe. Ni bwo yatangije Umuryango yise Filadelphia International Ministries, imaze no kugira ishami mu gihugu cya Uganda.
Ubuyobozi bwa ADEPR ku rwego rw’igihugu, bishyizwemo imbaraga cyane n’Umuvugizi wungirije Pasitoro Tom Rwagasana na Salto Niyitanga, ukuriye agashami k’ivugabutumwa, bahise batangaza ko ibyo atangije ari gahunda yo gusenya itorero, batangira kumurwanya bivuye inyuma, bahagarika gahunda zose yagombaga kugira mu Itorero aririmba cyangwa avuga ubutumwa, banasaba ko yatengwa (yakwirukanwa) mu itorero ADEPR.
Mu gihe ibi byari bitarakorwa, twavuganye kuri Telefone n’Umuyobozi w’Ururembo rw’Iburengerazuba muri ADEPR, atubwira ko ikibazo cya Kavamahanga atajya akivugira kuri telefoni, ko bisaba buri wese ugikeneye gutega akamusanga i Karongi cyangwa i Rusizi. Salto Niyitanga na we kuri telefoni yatangarije IGIHE, ko atagisobanura mu magambo, ko ahubwo bisaba inyandiko.
Aganira na IGIHE, Kavamahanga yasobanuye ko atari idini rishya atangije, kandi ko ibyo azakora byose azajya yubahiriza amahame n’amabwiriza agenga Itorero rye rya ADEPR.
Ni muri urwo rwego kuwa 27 Nyakanga 2015, Alphonse Kavamahanga yandikiye umushumba mukuru wa ADEPR amusaba kugirwa inama, ngo mu bikorwa bye atazasohoka mu murongo itorero ryemera.
Mu gihe yari agitegereje igisubizo, kuwa 03 Kanama 2015 yanditse yibutsa gahunda afite z’ivugabutumwa, asaba ko igihu cyavaho agakomeza gahunda ze, ariko Ubuyobozi bwa ADEPR bwamushwishurije bumubwira ko butazongera kwakira inyandiko ze.
Inyandiko yagejej ku buyobozi bwa ADEPR kuwa 03 Kanama 2015 yagiraga iti: " Nyakubahwa Mushumba Mukuru,
Mfatiye ku rwandiko nabagejejeho mu kwezi gushize (Kuwa 28/07/2015), nguwe neza no kongera kubandikira, ntirengagije inshingano nyinshi mufite, mbibutse ko mfite ibiterane n’umurimo mpamagarirwa gukora mu gushobozwa n’ubuntu bw’Imana.
Nyakubahwa Mushumba Mukuru, iyo mirimo inyuranye n’ibiterane mfite hirya no hino mu gihugu nzabikora mu izina ry’Umuryango Nyunganirabikorwa w’Ivugabutumwa, witwa"FILADEPLHIA INTERNATIONAL MINISTRIES", ariko byose bigakorwa mu murongo mbonera wa gikiristu kandi wubahirije amahame y’Itorero ADEPR mbereye umuyoboke wa Kristo.
Kugira ngo ibyo biterane bikorwe mu mucyo, nkeneye kubimenyesha hakiri kare amakorali n’abashumba b’amaparuwasi y’aho bizakorerwa, ngo ari bo ari nanjye dufatanye kubyitegura. Nanditse mbibutsa ko inama zanyu zikenewe cyane, kugira ngo byose bizatungane mu murongo uboneye wa gikiristo, kandi wubahiriza imyitwarire y’umuyoboke wa ADEPR uri mu murimo.
Nshoje nongera kubashimira umuhati mufite mu guteza umurirmo w’Imana imbere, n’uburyo muba bugufi abanyempano Imana ihagurukije mu Itorero muyoboye."
Mu kuzinduka iya rubika agana i Nyamasheke kuyibagezaho , Paruwasi yarayakiriye iranamusinyira, n’ahandi biba uko, ariko ku rwego rw’igihugu, barayakira banga kumusinyira ko bayibonye
Mu gihe akiri mu gihirahiro, twavuganye na Pasitoro Rupiya Venera uyobora ADEPR muri Paruwasi ya Tyazo, aduhamiriza ko Alphonse Kavamahanga ari umukirirsito muri ADEPR wujuje ibyangombwa, kandi utarigeze atengwa, haba mbere ubwo yasengeraga mu Rugando i Kigali, haba na nyuma ubwo yimukiraga muri Tyazo i Nyamasheke.
Mu buyobozi bwa ADEPR, Joselyne Ingabire ushinzwe kwakira no kubika inyandiko zireba ubuyobozi bukuru bwa ADEPR yatubwiye ko nta byinshi ashaka kuvuga ku kibazo cya Kavamahanga.
Ku ruhande rwe, Pasitoro Salto Niyitanga, umuyobozi muri ADEPR ukuriye ishami ry’ivugabutumwa ku rwego rw’igihugu yatangaje ko badahanganye na Kavamahanga. Yagize ati: "Ntiduhanganye na Kavamahanga, ahubwo ntazi ibyo arimo, ntabwo azi icyo ashaka kugeraho"
Alphonse Kavamahanga yibaza impamvu ahezwa mu gihirahiro, n’impamvu abuzwa gukora umurimo ataratenzwe, mu gihe kandi adafite umugambi wo gusenya itorero nk’uko bo babivuga, kuko ngo nta n’idini yashinze.



















TANGA IGITEKEREZO