– Ab’imitima yoroshye bahiye ubwoba kubera imperuka
– Kiliziya Gatolika itangiza urubanza rwo kugira Rugamba Sipiriyani n’umugore we Daforoza abatagatifu
– Amadini atandukanye yishyize hamwe,
– Impaka ku gukura Imana mu irangashingiro ry’Itegeko Nshinga
– Papa yasuye Afurika
– Kiliziya Gatolika mu Rwanda yabonye abayobozi bashya
– N’ibindi byaranze 2015…
Intumwa y’Imana Paul Gitwaza ukuriye Itorero rya Zion Temple, muri Gicurasi yavuze ko muri Nzeli uyu mwaka dusoza aribwo hari hategerejwe ikimenyetso cya nyuma cy’irangira ry’Isi, ab’imitima yoroshye bahinda umushyitsi, abemera Imana n’abatayemera batangira kwiyeza no kwihana ibyaha ngo uwo munsi uzasange batunganye.
Icyo gihe Intumwa Paul Gitwaza yavuze ko tariki 28 Nzeli 2015 hazagaragara ikimenyetso cy’impera y’Isi, ati “Ijuru rizerekana ikimenyetso cya kane aho izuba rizahinduka umwijima n’ukwezi kugahinduka amaraso.”
Iby’iyi mperuka ariko ntiyavuzweho rumwe n’abatari bake, bavuze ko kwemeza umunsi w’imperuka ari ikinyoma kuko nta muntu uzi umunsi n’isaha’bityo ko ntawe ukwiye gukurwa umutima n’ubuhanuzi n’izindi mpuha zinyuranya n’ibyanditswe byera cyangwa bitagatifu.
Amatorero n’amadini atandukanye, yasabye ko Itegeko Nshinga ryavugururwa.
Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero mu Rwanda rigizwe n’arenga 40 ryasabye ko ingingo ya 101 ivugururwa, Perezida Kagame agakomeza kuyobora Abanyarwanda.
Amadini n’amatorero arenga 40 yasinye ibaruwa yandikiye Inteko Ishinga Amategeko asaba ko Itegeko Nshinga ryahinduka, banandikira Perezida Kagame bamusaba ko niriramuka rihinduwe yazemera kwiyamamaza.
Ubu busabe bukaba bwaraje no guhabwa agaciro, ku bwiganze bw’amajwi 98, 3%, mu matora ya Referandumu yo kuwa 17 na 18 Ukuboza.
Intero ‘Imana isumba byose’ mu Itegeko Nshinga yateje impaka zikomeye mu Badepite
Abadepite bagiye impaka zikomeye ku nteruro yagaragaraga mu mushinga w’Itegeko Nshinga mu gika cy’irangashingiro ivuga ko ‘Imana isumba byose’ aho bamwe basabaga ko iguma muri uyu mushinga, abandi bagashimangira ko ivamo.
Iyi ngingo yakuruye impaka ndende, kugeza n’aho abadepite banze kuwutora ubugira kabiri, ariko nyuma baza gushyira barawutora, bemera ko iyo nteruro ikurwa mu mushinga w’Itegeko Nnshinga.
Uyu mushinga umaze gutorwa, abanyamadini batandukanye bagaragaza ko bibabaje.
Pasiteri Antoine Rutayisire yavuze ko bibabaje ndetse biteye agahinda kubona Abadepite nk’intumwa za rubanda bakura Imana ishobora byose mu mushinga w’Itegeko Nshinga, kandi kera na kare, Abanyarwanda barahoze bemera Imana.
Kiliziya Gatulika yatangije urubanza rwo kugira Rugamba Sipiriyani n’umugore we Abahire.
Ku nshuro ya mbere mu mateka ya Kiliziya Gaturika mu Rwanda, kuwa 18 Nzeli 2015, urukiko rwa Diyoseze rwatangiye gusuzuma ubusabe bwo gushyira Rugamba n’umugore we mu rwego rw’abahire rubanziriza gushyirwa mu rwego rw’abatagatifu.
Urukiko rushingiye ku buhamya ruzahabwa, rushinzwe gusuzuma imirimo ya gitwari n’impumuro y’ubutagatifu byagaragaye mu buzima bwa Rugamba n’umugore we.
Uru rukiko rwatangiye gushishoza ku busabe bwo gushyira Rugamba n’umugore we mu rwego rw’abahire rubanziriza gushyirwa mu rwego rw’abatagatifu.
Urukiko rushingiye ku buhamya ruzahabwa, rushinzwe gusuzuma imirimo ya gitwari n’impumuro y’ubutagatifu byagaragaye mu buzima bwa Rugamba n’umugore we.
Hashyizweho komisiyo zitandukanye zo kwiga ku mibereho ya Rugamba n’umugore we, harimo Komisiyo ya tewolojiya (Theology) hamwe na Komisiyo y’amateka.
Izi Komisiyo nizisanga koko Rugamba n’umugore we bararanzwe n’imyifatire ya gitwari, bazitwa ‘Abubahwa’, uko barushaho kwiyambazwa n’abakirisitu kandi habonetse igitangaza kandi kikemerwa n’ababifitiye uburenganzira mu rwego rw’ubumenyi no muri kiliziya bazashyirwa mu rwego rw’abahire, nyuma niharamuka habonetse ikindi gitangaza bakazashyirwa mu rwego rw’Abatagatifu.
Rugamba Sipiriyani n’umugore we ni bo batangije Communauté de l’Emmanuel mu Rwanda. Baje kwicwa ku itariki ya 7 Mata 1994, ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yari itangiye.
Kubera ukuntu babayeho kugeza ubwo bitabaga Imana, byatumye Communauté de l’Emmanuel isaba ko harebwa niba badakwiye gushyirwa mu rwego rw’Abatagatifu.
Communauté de l’Emmanuel yagennye ko Dr Waldery Hilgeman ari we uzayifasha gukurikirana ubwo busabe (uyu ni nawe ukurikirana ubusabe bwo gushyira mu rwego rw’Abatagatifu Karidinali François-Xavier Nguyen Van Thuân wo muri Vietnam, Julius Nyerere wo muri Tanzania, Karidinali Maurice Otunga wo muri Kenya), azaba yungirijwe na Ngarambe Francois-Xavier ndetse n’umufurere witwa Reginald Cruz.
Umuyobozi wa ADEPR yasabye abakirisitu kwirinda abahanura amakuba ku Rwanda
Umuyobozi w’Itorero rya ADEPR mu Rwanda, Rev Past Sibomana Jean, yabwiye abakirisitu ko bakwiye kwirinda abanuzi b’ibinyoma, bahanura amakuba ku Rwanda, babwira abantu guhunga gakondo yabo bakababwira n’aho bagomba guhungira.
Ibi bijyana n’abandi yibita abahanuzi, bagaragaye birukana amadayimoni mu bantu bakabatwikisha amakara yaka, abahanurira abantu bakabacuza utwabo n’ibindi bitandukanye.
Hamwe muho abo batekamutwe bagaragaye, ni mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo aho bita ‘Cyaruzinge’ aho umugabo wafatanyaga na nyina gusengera abarwaye indwara bavuga ko zikomoka ku badayimoni, bakabavura mu izina rya ’Yesu’ babateretseho imbabura iriho amakara yaka.
Uruzinduko w’Umushumba wa Kiliziya Gatulika muri Afurika
Papa Francis, yagiriye uruzinduko rw’iminsi itanu ku mugabane wa Afurika, mu bihugu bya Kenya,Uganda ndetse na Repubulika ya Centrafrique. Abanyarwanda batari bacye, bagiye kumusanganira muri Uganda tariki ya 27 Ugushyingo 2015.
Uruzinduko rw’Umushumba wa Kiliziya Gatulika , rwabaye amateka ku mugabane wa Afurika n’ishema ku ngabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Cantrafrique, zashinzwe by’umwihariko umutekano wa Papa ndetse zikigaragaza ko ziri ku ruhembe rw’imbere mu gusigasira amahoro n’umutekano ku rwego rw’Isi.
Mu kwizihiza Yubile y’imyaka 75 ya ADEPR, Leta yayishimiye uruhare mu iterambere
Mu butumwa yageneye Itorero rya Pentekote mu Rwanda, ADEPR, ubwo ryizihizaga isabukuru y’imyaka 75 rimaze rishinzwe mu Rwanda, Leta yayishimiye uruhare rwayo mu bikorwa by’iterambere, birimo ibyo kwigisha abakuze gusoma, kwandika no kubara, iby’ubuvuzi, gufasha abatishoboye n’ibindi. Itorero rya Pentekote mu Rwanda ryatangiye mu mwaka wa 1940, rikaba ryujuje imyaka 75 rikorera mu gihugu.
Musenyeri Philippe Rukamba yasimbuye Smaragde ku buyobozi bw’inama y’Abepiskopi
Umushumba wa Diyosezi ya Butare, Musenyeri Philippe Rukamba yatorewe kuba Perezida w’inama y’Abepisokopi mu Rwanda asimbuye Musenyeri Smaragde Mbonyintege wa Diyosezi ya Kabgayi wari umaze igihe cy’imyaka itandatu kuri uyu mwanya.
Amatora y’abayobozi bashya b’inama y’Abepisikopi mu Rwanda yabereye mu nama isanzwe y’igihembwe cya kane y’Abepisikopi isoza umwaka wa 2015 yabaye kuva kuwa Mbere Ukuboza kugera kuri uyu wa Kane Ukuboza 2015.



















TANGA IGITEKEREZO