00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ababyinnyi “Sick City Entertainment” bongeye kugaruka mu ruhando rwa muzika

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 10 July 2013 saa 08:18
Yasuwe :

Itsinda ribyina rya Sick City Entertainment riratangaza ko rigiye kongera kwigaragariza abakunzi baryo cyane cyane ribyinira umuhanzi Kamichi mu bitaramo bya Live bisigaye bya Primus Guma Guma Super Star III.
Intwali Christian, umuyobozi w’iri tsinda, yabwiye IGIHE ko uretse kugaragara muri aya marushanwa banateganya kugaragara mu mashusho y’indirimbo “Zana Inkwano” y’umuraperi NPC afatanije na Elion Victory iri gutunganywa na Meddy Sareh wo muri Press It.
Avuga kandi ko bateganya (…)

Avuga kandi ko bateganya ibitaramo byabo babyina haba hano mu Rwanda, mu Burundi n’ahanzi mu rwego rwo kurushaho kwiyereka abafana babo.

Sick City Entertainment bagaragaye mu marushao y’indirimbo Seraphine ya Mico Prosper ari kumwe na Ally Soudy, Malia Caline n’abandi.

Bakunze kandi kugaragara mu marushanwa atandukanye yo kubyina. Banateguye kandi ibitaramo byo kubyina, ibitaramo bifuza gushyirira hanze amashusho mu minsi ya vuba.

Indirimbo nshya Zana Inkwano Sick City Entertainment bateganya kugaragaramo:

Sick City Entertainment basanzwe bafasha abahanzi mu kubyina; aha ni mu ndirimbo "Zana Inkwano” ya NPC na Elion Victory
Ngaba abasore n'inkumi biganjemo abari mu kigero cy'imyaka 20 babyina muri Sick City Entertainment
Sick City Entertainment bongeye kwigaragaza nyuma y'igihe kinini; aha bari kubyinira Kamichi muri PGGSS III
Sick City bafashije Kamichi mu bitaramo bya LIVE bamubyinira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages