Nyuma yo gusuzuma neza ibyifuzo bya bamwe mu bakobwa bagiye bitabira Miss World mu myaka 63 ishize, abategura aya marushanwa beruye ko nta mukobwa uzongera gutegekwa kwambara utwenda two ku mazi(bikini) gusa yiyereka akanama nkemurampaka ku bw’uko bibangamira umuco w’ibihugu bitandukanye.
Ubuyobozi bufashe iki cyemezo nyuma y’uko mu minsi mike ishize ubwo hatorwaga Miss World 2015 byageze ku cyiciro cyo kwiyerekana bambaye amakariso gusa bibera mu muhezo. Mu kwiyerekana bambaye Bikini, abari bakurikiye Televiziyo n’abari aho iki gikorwa cyabereye ntibahawe amahirwe yo kubona aba bakobwa dore ko barebwe n’akanama nkemurampaka gusa.
Nyuma yo guha ikamba Rolene Strauss, Nyampinga wa Afurika y’Epfo wegukanye ikamba rya Miss World 2015, ikinyamakuru Elle cyabajije Julia Morley, Umuyobozi wa Miss World impamvu abakobwa biyerekanye bambaye Bikini mu muhezo avuga ko bwari uburyo bwo korohereza bamwe babangamirwa no kwerekana uko imibiri yabo iteye.
Uyu muyobozi yanashimanagiye ko bitazongera kubaho ukundi kubona umukobwa uhatana yiyerekana yambaye ikariso gusa ngo kuko nta na kimwe bimaze ndetse by’umwihariko bikaba bibangamira umuco wa byinshi mu bihugu mu marushanwa mpuzamahanga ahuza abakobwa.
Julia Morley ati “Sinshaka kuzongera kubibona, sinshaka kuzongera kubona umukobwa atambuka imbere y’Isi yose yambaye ikariso gusa. Ntacyo bimarira umukobwa. Natwe ababireba ntacyo bitumarira”
Umwali Neema wari uhagarariye u Rwanda muri Miss Supranational 2014 yanze kwambara utwenda two kogana nk’uko bagenzi be 70 babigenje ahubwo akenyera umwitero. Ibi Neema yabikoze nyuma y’uko mugenzi we Mutesi Aurore na we wahagarariye u Rwanda muri aya marushanwa mu mwaka wa 2013 yanze kwambara utu twenda. Benshi batutse aba ba Nyampinga bombi bavuga ko ibyo bakoze ari amahano ndetse ari byo byatumye u Rwanda rutsindwa.
Nk’uko ubuyobozi bwa Miss World bwabitangaje, kwambika abakobwa amakariso bakiyerekana ngo ntacyo bibungura, ni nabyo Aurore na Neema bashingiraho bemeza ko bidahesha agaciro umukobwa kwiyereka Isi yose wambaye ikariso gusa.
Mu marushanwa ataha ya Miss World aho kwambika abakobwa Bikini ngo biyerekane, ngo bazajya bahwa umwanya wo kerekana ubuhanga bwabo, kugaragaza impano zabo, gutanga imihigo yabo baramutse begukanye ikamba n’ibindi bikorwa by’ingirakamaro biruta kubambika muri ubu buryo.
Abategura Miss USA, Miss Universe n’andi marushanwa mpuzamahanga, ngo na bo bashobora kuba bagiye gukurikiza umurongo wa Miss World bakavanaho uyu mwambaro.


















TANGA IGITEKEREZO