Umukino wa mbere wabaye ku wa Gatandatu, tariki 10 Gashyantare 2018, wahuje Rayon Sports na Lydia Ludic y’i Burundi. Undi wabaye ku Cyumweru, tariki 11 Gashyantare 2018 aho APR FC yakiriye Anse Réunion FC yo mu Birwa bya Seychelles. Iyi mikino yombi ibanza yitabiriwe n’imbaga y’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Abakobwa 20 bari mu mwiherero wa Miss Rwanda i Nyamata bakurikiye iyi mikino mu myanya y’icyubahiro bashyigikiye amakipe y’u Rwanda ahatanye mu mikino Nyafurika iyahuza n’ayabaye aya mbere mu bindi bihugu.
Rayon Sports ihagarariye u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League yakinnye na Lydia Ludic binanirwa kwisobanura kuko uyu mukino ubanza warangiye ari igitego kimwe kuri kimwe, hazamenyekana ikipe ikomeza mu kindi cyiciro nyuma y’umukino wo kwishyura.
APR FC ihagarariye u Rwanda muri CAF Confederation Cup, yatsinze Anse Réunion FC yo muri Seychelles ibitego bine ku busa birimo bitatu bya Bizimana Djihad, itera intambwe igana mu ijonjora rya kabiri.
Abakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda bigaragaje kuri iyi mikino basezeye ku babyeyi ku wa 9 Gashyantare 2018 bajyanwa mu mwiherero (Boot Camp) ubera kuri Golden Tulip [La Palisse] i Nyamata, aho bazamara ibyumweru bibiri mu bikorwa bitandukanye.
Nyuma y’uwo mwiherero bazungukiramo amasomo atandukanye, bazawuvamo haba ibirori nyamukuru bizasiga hamenyekanye Nyampinga mushya w’u Rwanda, uzatorerwa muri Kigali Convention Centre ku ya 24 Gashyantare 2018.
Mu bihembo Nyampinga azahabwa harimo imodoka nshya ya Suzuki Baleno ya miliyoni 18 Frw n’umushahara w’ibihumbi 800 by’amafaranga y’u Rwanda ku kwezi bizatangwa na Cogebanque, kumwishyurira salon akoreshamo imisatsi umwaka, kumwambika igihe cyose agiye mu marushanwa, kumwishyurira internet y’umwaka n’ibindi.
Amafoto y’abahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 bareba umukino wa APR FC na Anse Réunion FC
Amafoto: Niyonzima Moïse



















TANGA IGITEKEREZO