Kumugereranya n’abahanzi bifatiye ku kuba mu bijyanye n’imyidagaduro imbuga nkoranyambaga zirifashishwa cyane kugirango benshi basangizwe ibikorwa biba byashyizwe ahagaragara.
Abahanzi b’Abanyarwanda bakunzwe cyane kuri YouTube ni benshi, ariko siko bose barebwa n’abantu benshi mu gihe gito, aho bigaragaza ko igihangano cyangwa se igikorwa runaka cy’imyidagaduro kije gitegerejwe na benshi.
Abanyarwanda bakorera mu mahanga bagiye bashyira ibihangano ku mbuga nkoranyambaga bikarebwa na benshi cyene mu munsi umwe, ku isonga haza STROMAE, agakurikirwa na Corneille Nyungura.
Mu gihugu imbere, Abanyarwanda bakunze kwitabirwa kuri YouTube ni benshi, mu makorali ku isonga hakaza Ambassadors, mu biririmbira ku giti cyabo ku isonga haza Kizito Mihigo, mu baririmba ari amatsinda bo hakaza ab’ingeri zinyuranye.
Mu kiganiro twagiranye mu bihe binyuranye na batandatu mu bakora Showbiz yo mu Rwanda, batugaragarije ko ntawe bazi wigeze agira “Views” zirenga ibihumbi 20 000 mu munsi umwe (amasaha 24).
Patycope, umwe mu bashyira indirimbo nyinshi kuri Youtube yadutangarije ko indirimbo y’Abanyarwanda yashyizeho ikarebwa na benshi mu minsi ibiri ari Barahurura ya Urban Boyz yageze ku bihumbi 30,000 mu minsi ibiri.
Abandi twaganiriye badufashije kubona urutonde rw’agateganyo rw’abahanzi bafite ibikorwa byarebwe byihuse kuri Youtube, twafashemo batanu.
1) Kizito Mihigo mu ndirimbo Twanze Gutoberwa Amateka ya, yarebwe n’abasaga 18 000 mu munsi umwe igishyirwaho
2) Urban Boyz mu nidirmbo “Barahurura” yarebwe n’abasaga 16000 mu munsi umwe igishohoka
3) King James mu ndirimbo “Ndagutegereje” Yarebwe n’abakabakaba 15000 ku munsi wa mbere
4) Tom Close mu ndirimbo Byararangiye, na yo yarebwe na benshi ku munsi wa mbere igisohoka
5) Knowless mu ndirimbo “Peke Yangu” yarebwe n’abasaga gato 10,000 mu masaha 24 abanza.
Ku ruhande rwe, BABOU- G utari umuririmbyi, video y’ikiganiro cye yashyizwe kuri You tube na IGIHE, kikanakurikirana uburyo yarebwe ku munsi wa mbere, nyuma y’amasaha 24 yari imaze gusurwa inshuro 21 422.
BABOU-G uzwi ku mazina nyayo ya Nsabimana Emmanuel, avuka I Kayonza, yamenyekanye bwa mbere ubwo yakoraga ikiganiro cyagaragayemo imvugo : “Ibaze nawe, kwa kundi, Mikafone, bisobanukirwe mbere yo kubikubwira, …” zisigaye zikoreshwa n’abatari bake mu bakunze gutebya no gushyenga.
Inkuru bifitanye isano:
http://www.igihe.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/babuji-wabaye-ikimenyabose-mu
Video ya Babou G yaciye agahigo:
John Williams NTWALI
[email protected]
Twitter: @intwarane



















TANGA IGITEKEREZO