Nasibu Abdul Juma benshi bazi nka Diamond mu muziki, aherekejwe n’umukunzi we mushya Zari n’itsinda ryamuherekeje, basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali bunamira inzirakarengane zihashyinguye.
Mu masaha ashyira saa saba z’amanywa, nibwo Nasibu Abdul Juma a.k.a Diamond yageze kuri uru rwibutso atambagizwa bimwe mu bice birugize anasobanurirwa uburyo Jenoside yateguwemo n’uko inzirakarengane zihashyinguye zishwe urw’agashinyaguro zizira uko zaremwe.
Uyu muhanzi yari kumwe n’umukunzi we basigaye bajyana mu bihugu byose agiyemo, abacuranzi n’ababyinnyi bazamufasha mu bitaramo azakorera i Kigali, bamwe mu bayobozi ba East African Promotors yamuzanye mu Rwanda, itangazamakuru n’abandi.
Amaze gutambagizwa urwibutso no kunamira abazize Jenoside bashyinguwe ku Gisozi, Diamond Platinumz yabwiye itangazamakuru ko ibyo yahabonye ari amateka akomeye azabwira abo muri Tanzaniya nasubirayo.
Diamond yasabye Abanyarwanda kurushaho kunga ubumwe, kugira urukundo no koroherana birinda umuntu wese ushobora kubaca mu rihumye abasubiza inyuma mu bitekerezo, birinda kuzasubira mu bihe bishaririye banyuzemo mu 1994 ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi.
Diamond azataramira Abanyarwanda tariki 31 Ukuboza 2014 kuri Expo Ground i Gikondo asoreze kuri Stade Amahoro tariki ya 1 Mutarama 2015 mu gitaramo azafatanyamo n’abandi bahanzi batandukanye barimo Kiing James, Urban Boyz, Jay Polly n’abandi.
Uko byari byifashe Diamond agera mu Rwanda
Amafoto: JP Nsanzabera



















TANGA IGITEKEREZO