Kuwa 5 Gicurasi 2015 ni bwo byatangajwe icyatumye Mbonabucya atandukana na Brenda Thandi, aho hatangajwe ko uwo mugabo wahoze ari kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi yabonye Inkende yumye iri munsi y’uburiri bw’uwo mugore w’umuherwe.
Mukande hano mwisomere: Inkende yumye munsi y’uburiri, intandaro y’amahari hagati ya Mbonabucya na Thandi
Nyuma y’ibi byose Brenda Thandi ngo ashengurwa n’uburyo Desire Mbonabucya agenda amuharabika mu Itanzamakuru avuga ko, icyatumye batandukana ari inkende yumye yasanze munsi y’igitanda, ari na ho uwo wari Kapiteni w’Amavubi ahera avuga ko uwo muherwekazi akorana n’imyuka mibi.
Brenda yagize ati “Desire Mbonabucya we ubwe yivugiye kuri Radio ko yageze iwanjye kabiri kandi muha icyumba cye, none se ibyo byose avuga yabibonye ari uko maze kwandika ibaruwa yo gutandukana nawe?”
Brenda akomeza avuga ko n’ibivugwa ko igihe cyose Mbonabucya yamusuraga bakarara mu kindi cyumba, ari ikinyoma cyambaye ubusa kirimo gukwirakwizwa hagamijwe gusebya izina rye.
Nk’uko Brenda akomeza abitangaza, iyo Desire yazaga kumusura bamuhaga icyumba cye cyagenewe abashyitsi kuko ntibyashobokaga ko bararana kandi batarashakana.
Brenda akomeza agira ati “ Eseko kuri fete (umunsi mukuru) y’abakundanye mu kwezi kwa kabiri 2015, no kumunsi w’abagore taliki 8 Werurwe 2015 aho hose nari naramusezereye mu kwezi kwa mbere, ibi byose bigaragazako tutari tukiri kumwe, Eseko atabivuze icyo gihe cyose akaba yibutse kubivuga uyu munsi?”
Brenda Thandi yatangaje indi mpamvu yo guterana amagambo kwa bo
Bivugwa ko impamvu y’itandukana rya Desire Mbonabucya na PDG Brenda Thandi ari amarozi cyangwa gukorana n’imyuka mibi.
Brenda we arabihakana n’ubwo atagaragaza neza icyabateye gutandukana, ariko ubu bwo yagaragaje icyatumye yerura, agatangaza ku mugaragaro ko yatandukanye na Desire Mbonabucya.
Brenda Thandi ahanini ngo icyamuteye gushyira hanze ibaruwa y’itandukana ryabo, avugako ari abantu bari bamaze kumurembya bamubwirako Desire abarimo amadeni kandi amenshi muri yo akaba yarayafataga yitwaje izina rya PDG Brenda Thandi, kuko bari baziko ari umukunzi we.
Ati “Yagendaga yitwaje izina ryanjye ateka imitwe ku bantu batandukanye ngo ni ‘fiancé’ wa PDG Brenda, mpitamo gutanga itangazo tariki 25 Mata 2015 ngirango bose babimenye.”
Desire Mbonabucya ni umwe mu bakinnyi bagize ibihe byiza mu ikipe y’igihugu Amavubi ndetse akaba yaranayibereye kapiteni n’aho PDG Brenda Thandi akaba ari umunyarwandakazi w’umuherwe uyoboye ibigo bitatu by’ubucuruzi, harimo igihereye i Paris mu Bufaransa, ikiri i Bruxelle n’ikindi muri Congo Brazzavile, byose akaba yarabyitiriye amazina ye “Brenda”.
Ku wa 25 Mata 2015 ni bwo Brenda Thandi Mbata yashyize hanze ibaruwa igaragaza ko atakiri mu rukundo na Desire Mbonabucya wahoze ari kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi.
Kuva icyo gihe kugeza n’uyu munsi aba bombi bagiye bagaragara mu Itangazamakuru bavuga ku cyabatandukanyije, ariko icyababaje cyane Brenda Thandi ni uburyo Desire Mbonabucya avuga ko uyu mukobwa yaba akorana n’imyuka mibi.
Ubwo Brenda yashyiraga hanze ibaruwa igaragaza itandukana rye na Desire Mbonabucya yavuzeko atakibashije gukomezanya na Desire kubera impamvu ze z’akazi, ibi Desire na we yaje kubihamya yemezako atakiri mu rukundo na Brenda Thandi.



















TANGA IGITEKEREZO