00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkuru ibaye impamo; Derek yahigitse Prince Kid yigarurira umutima wa Miss Sandra

Yanditswe na

Dean

Kuya 21 January 2015 saa 08:23
Yasuwe :

– Sandra arahishura icyo yakundiye Derek, ati “ni uko azi kubana neza n’abandi ” Derek we avuga ko hari byinshi akundira Sandra atatangaza ariko baziranyeho bombi gusa! Prince Kid yahise yirukana Sandra mu kazi kose yari yaramuhaye Derek avuga ko impamvu yatinze gutangaza ko akundana na Sandra ari uko batari bemeranya neza ko bakundana Sandra arahakana agatsemba ko Derek atari ipfundo rwo gushwana kwe na Prince Kid Bwa mbere, Sandra yeruye amagambo akomoza ku kuba “barahemukiranaga” we na (…)

–  Sandra arahishura icyo yakundiye Derek, ati “ni uko azi kubana neza n’abandi ”
–  Derek we avuga ko hari byinshi akundira Sandra atatangaza ariko baziranyeho bombi gusa!
–  Prince Kid yahise yirukana Sandra mu kazi kose yari yaramuhaye
–  Derek avuga ko impamvu yatinze gutangaza ko akundana na Sandra ari uko batari bemeranya neza ko bakundana
–  Sandra arahakana agatsemba ko Derek atari ipfundo rwo gushwana kwe na Prince Kid
–  Bwa mbere, Sandra yeruye amagambo akomoza ku kuba “barahemukiranaga” we na Prince Kid

Ni koko amaherezo y’inzira ni mu nzu, ubu umuhanzi Derek wo mu itsinda rya Active ni we usigaye ukundana na Sandra Teta uheruka gutandukana na Prince Kid.

Ubu ku mbuga za Instagram za bo Sandra na Derek haracicikana utugambo twiza n’amafoto bishimanye bateruranye, baseka basangira ubuzima bwiza nk’ibimenyetso simusiga by’uko bacagase umunezero w’urukundo rwabo.

Si ibyo gusa kuko basigaye bahorana nk’ipata n’urugi, benshi bakaba bakunda kubisikana nabo za Nakumatt n’ahandi bafatanye akaboko mu kandi bahaha n’ahandi.

Amwe muri aya magambo ari kuri internet Derek yagize ati “Ubuzima ntibupimirwa mu nshuro uhumetse, ahubwo ku bihe uhumetsemo ukaruhuka!”, nuko Sandra amwikiriza agira ati “ni ukuri cyane mukundwa wanjye Derek.”

Nta munsi w’ubusa wijyana bombi batohererezanyije amagambo nka “ndagukunda, ndagukumbuye” n’andi nk’ayo kuri izi mbuga zirebwa n’Isi yose ngo bahamye iby’uku gukundana kwabo.

Usomye ugasesengura ijambo ku rindi muri aya wemera udashidikanya ko uru rukundo rwabo rugeze aharyoshye.

Avuga ku cyo yamukundiye, Teta yabwiye IGIHE ati “Dereck ni umuntu usabana; hari umuntu ushobora kuba ari kumwe n’abandi adakunda kuganira nabo, ariko Derek we mukundira ko asabana.”

Derek we avuga kuri Teta yabwiye IGIHE ati “Sandra ni umukobwa mwiza utandukanye n’abandi, sinabona uko mbisobanura.”

Yongeraho ati “Yitwara nk’umuntu mukuru, icyo nicyo nasangiza n’abandi ibindi byo ni ibyanjye.”

Derek avuga ko yamenyanye na Teta yaratandukanye na Prince Kid, naho ku cy’uko yamaze igihe ahakanira itangazamakuru iby’uru rukundo rwabo asubiza agira ati “Ntabwo twabihishaga, ni uko urukundo rutari rwakaje.”

Bombi Teta na Prince Kid bavuga kobatandukanye kubw’impamvu zabo bwite, ariko byagiye bivuga ko batandukanijwe n’impamvu zo gucana inyuma hagati yabo, rutenderi iza gukomwa n’uko Prince Kid yaje kuvumbura ko Teta yari acudikanye mu ibanga rikomeye n’umuhanzi Derek, wasaga n’utaramamara cyane imbere ya Prince Kid.

Iyi mpamvu y’ugucana inyuma yumvikana neza mu magambo Teta yabwiye IGIHE avuga nk’aho barahemukiranaga, agira ati “Iyo abakundana bagize ibyo badahuza bararekana bakaba inshuti bisanzwe aho kugira ngo bakomeze babazanya cyangwa bahemukirana”.

Uyu Prince Kid, ubusanzwe wahoze yitwa Ishimwe Kagame Dieudonne Prince, wahigitswe na Derek, na we yahise yihimura kuri Teta amwirukana mu bikorwa byose byinjiza amafaranga bakoranaga muri Rwanda Inspiration Back Up.

Kera urukundo rw’aba bombi rukiryoshye, Teta yagaragaraga nk’uwungirije Prince Kid, yarahawe inshingano zo kwigisha kugenda no kuvugira mu ruhame abakobwa barushanwa kuba ba Nyampinga, akanigisha gutinyuka abahatanaga mu marushanwa yo kujya impaka zubaka ya “Debate”.

Sandra Teta yabaye igisonga cya Nyampinga wa SFB 2011, akaba yaragaragaye cyane mu bikorwa byo gutora ba Nyampinga mu mashuri makuru, abyinjijwemo na Prince Kid.

Indirimbo “Nicyo Naremewe”, Derek yandikiye Sandra avuga ko azamukorera ibizatuma atamwibagirwa:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages