Budakeye kabiri inkuru zitangira gucicikana i Rwanda, bati ‘uwo ugiye kuza burya ni umwana ukomoka mu Nzove’ kwa Gasamagera Gaburiheri. Abo akomokamo bajya mu bicu, abakunda indirimbo ze batangira kumesa ibyo bazambara bajya kumwakira abandi batangira kwiyibutsa ururimi rwa Molière ngo bazabashe kumvikana na we.
Uko iminsi yashiraga indi igataha, itangazamakuru ryatangiye gutyaza ikaramu riva imuzi iby’inkomoko ye, bamwe bati ‘Ni nde wababeshye ko ari Umunyarwanda?’, abo bati ‘Abanyarwanda ntibatana no kwiyitirira ibyiza’, abiyita abacukumbuzi bazana ibimenyetso simusiga bimwambura Ubunyarwanda bikamuhindura rutuku wo mu bwoko bw’aba-flamand.
Salax yo yakojeje agati mu ntozi!
Muri Mutarama 2014 yashyizwe mu bahataniye ibihembo bya Salax Awards, aho yitwaga ko ari Umunyarwanda ukorera umuziki hanze y’igihugu.
Abarwanyaga Ubunyarwanda bwe barahaguruka hadasigaye n’iyonka barwanya icyemezo cya Salax bivuye inyuma. Ni ibintu bitavuzweho rumwe na mba bati ‘Uwo si Umunyarwanda muzabeshye abandi’ , abashishoza bashimangira ko ari mwene Rutare Pierre ukomoka i Shyorongi.
Yarinze atwara igikombe abamwemera nk’umwana w’u Rwanda bakiri mbarwa ndetse nta muntu wo mu muryango we wamuhagarariye. Igikombe cyafashwe n’umwana w’inkwakuzi w’i Nyamirambo wakiririyeho amasigise kugeza kigeze mu biganza bya nyiracyo.
Ese uwo ni nde?
Paul Van Haver, uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Stromae ni Umubiligi w’imyaka 30 ukomoka mu Rwanda kuri Rutare Pierre na Miranda Marie Van Haver.
Stromae yatangiye umuziki akora injyana ya Hip Hop hagati ya 2000 na 2007, icyo yakoreshaga izina rya Opsmaestro, ubu yibanda cyane ku njyana ya Electronic music. Uyu muririmbyi amaze kuba ikirangirire ku Isi, by’umwihariko mu bihugu bivuga Igifaransa, nubwo kuva mu gihe gishize asigaye yarigaruriye n’andi mahanga kuko kuri ubu hari benshi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bamukunda.
Yaherukaga kuza mu Rwanda afite imyaka itanu y’amavuko.
Yageze i Kigali nk’umwana uje kwa Se
Stromae yageze mu Rwanda mu ijoro ryo ku itariki ya 16 Ukwakira 2015, yari aje kuhakorera igitaramo cy’agatangaza cyahuruje imbaga kuva ku biga kuvuga kugeza ku basaza n’abakecuru rukukuri. Hari n’amagana y’abaturutse mu mahanga nko muri Congo Kinshasa, Uganda, Burundi ndetse na Kenya ahari haturutse itsinda ry’abahanzi bagize Sauti Sol, bose bakuru n’umuziki w’uyu muhanzi.
Habura iminsi mike ngo agere i Kigali, ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru byose ni yo nkuru yacicikanaga. Ariko hari abigaragaje nka ba ‘Thomas’ wo muri Bibiliya bavugaga ko bemera bamubonye.
Byari iyobera! Haba mu bateguraga iby’urugendo rwe, abo mu muryango we, itangazamakuru n’abari bamurangamiye, nta n’umwe wari uzi ‘umunsi n’isaha’ yagombaga kugerera i Kigali ku mpamvu zabereye benshi urujijo.
Baraye rwantambi bamutegereje i Kanombe
Mu ijoro yagereyeho mu Rwanda, igihiriri cy’abanyamakuru na ba gafotozi, abo mu Rwanda, mu Karere no ku rwego mpuzamahanga bari bategereje Stromae ku kibuga cy’indege cya Kigali.
Ku bwo kutamenya amakuru y’urugendo rwa Maestro, hari abageze i Kanombe saa saba z’amanywa bashaka gufata amafoto ye ashyushye no kumenyesha Isi ko ‘mwene Rutare yagarutse mu rugo’.
Ku kibuga cy’indege wasangaga buri munota buri gafotozi asuzuma camera ye ngo amenye niba afata amafoto ya Stromae nta kimukoma imbere. Baramutegereje bigera mu kabwibwi, burira , igicuku kiraniha, ijoro riragwa bamwe baryama aho abagenzi basohokera ngo Stromae atabacika…byarangiye bose batashye amara masa!
Kuki Stromae yinjiye mu gihugu yihisha?
Mbere yo kuza mu Rwanda, uwamuganirizaga iby’urugendo rwe wese basozaga ikiganiro arize. Yari afite inyota n’ibyishimo ndengakamere byo kugaruka iwabo ku ivuko, yahaherukaga ari umwana muto wiga kugenda.
Judo Kanobana, Umuyobozi wa Positive Production yari yateguye iby’urugendo rwa Stromae, yagize ati “Yanze ko itangazamakuru riza kumwakira kubera emotions[imbamutima], yangaga kurira mu maso y’abanyamakuru n’ababyeyi bo mu muryango bagombaga kuza kumwakira.”
Yongeraho ko “Stromae ari umuntu ugira amarangamutima cyane, iyo twaganiraga na we mbere y’uko aza i Kigali, igihe cyose byarangiraga arize. Iyo umubwiye u Rwanda, ikiganiro kirangizwa n’amarira.”
Yageze ku kibuga cy’indege ahagana saa yine z’ijoro, akimenya ko hari abanyamakuru isinzi bamutegereje yanze gusohoka. Yasabiwe uburenganzira bwo gusohokera mu muryango w’abanyacyubahiro kugira ngo yinjire muri Kigali nta munyamakuru ahuye na we.
Abanyamakuru bo ntibamenye uko umukino warangiye, babonye ibikapu bye bisohorwa mu kibuga cy’indege bakomeza kwirindira ko bagombaga kumubona batazi ko yanyuze iy’ibusamo.
Kigali yujuje 1,690,000
Mu gitaramo yakoreye i Kigali byari ibirori by’agatangaza, wabonaga buri wese mu bacyitabiriye afite amashyushyu n’amatsiko akomeye yo kubona uyu muhanzi aririmba. Iki gitaramo cyakoze amateka akomeye cyane, ni igitaramo rukumbi cyagurishijwemo amatike ahenze kurusha ibindi byose byayabayeho kuva u Rwanda rwabaho.
Amatike yagurishijwe mu byiciro bitatu, ay’ibihumbi 100, ibihumbi 30 n’aya 2000 frw. Isaha y’igitaramo yageze amatike arenga 500 y’ibihumbi ijana yamaze gushira. Tike za 30 n’iza bibiri zo zagurwaga ku muvuduko wo hejuru.
Imitegurire y’iki gitaramo yari nta makemwa haba mu buryo cyuhahirije amasaha, ubwitabire bukomeye, uko cyavuzwe na benshi bagishimagiza, muri make kiza ku isonga mu byabayeho kuva u Rwanda rwabaho, Cyasize amateka atazibagirana mu muziki nyarwanda.
Stromae ufite ibiro 70 n’uburebure bwa metero 1 na sintimetero 90, ageze imbere y’ibihumbi by’abafana bari bamutegereje yakiriwe nk’umwami wari umaze igihe kinini atarambagira ngo abaturage bamubone. Mu ndimi zinyuranye, abagore bavugije impundu, abagabo barivuga abandi baterura icya rimwe baririmba bati ‘Stromae! Stromae!’ Mu Kinyarwanda gike azi abikiriza agira ati “Muraho Kigali!” ahita yanzika n’umuziki.
Igitaramo cyabaye mu mutekano usesuye, nta muntu wahutajwe cyangwa ngo atahe atanyuzwe, n’uwari waje adafashe ifunguro yatahanye ibinezaneza nk’umuntu wagaburiwe ifunguro ryera.
Stromae yaje kuririmbira i Kigali asoza urugendo rw’ibitaramo 209 yakoreye mu mijyi itandukanye yo ku Isi. Yatangiye uru rugendo nyuma yo kumurika album ya kabiri yise ‘Racine carrée’ tariki ya 9 Ugushyingo 2013 kuri Paloma de Nîmes. Iyi album yayicurujemo kopi zisaga miliyoni eshatu.
Yaje i Kigali amaze kuririmbira mu bice bitandukanye byo ku Isi, aho yanyuze hose mu gihe kigera ku myaka ibiri yari amaze kwakirwa n’abafana 1.670.000 barimo Ababiligi 200.000. I Kigali yabonye abafana basaga gato ibihumbi 20 bityo ‘Racine carrée Tour’ yuzuza abantu 1.690.000 bitabiriye ibi bitaramo byose.
Stromae yaririmbiye yanyuze mu bihugu bitandukanye i Burayi, muri Afurika, muri Amerika nko muri Atlanta, Washington, Chicago, Boston, Minneapolis ho muri Leta ya Minnesota, San Francisco n’ahandi.
Mu bitaramo byasize amateka yakoreye muri USA, icyabereye mu nzu y’akataraboneka ya Madison Square Garden i New York cyitabiriwe mu buryo bukomeye, Stromae aba abaye umuhanzi wa gatatu uririmba mu rurimi rw’Igafaransa wabashije gukorera igitaramo wenyine muri iyo nzu ikuzura nyuma ya Celine Dion wo muri Canada na Charles Aznavour wo mu Bufaransa.
Agahinda n’ishavu ku mutima wa Stromae
Mu nkuru Jeune Afrique yatangaje ku itariki ya 3 Kanama 2014, François Soudan yabajije Stromae impamvu atavuga byeruye isano afitanye n’u Rwanda nyamara se ari Umunyarwanda, undi asubiza ko bike azi ‘yabibwiwe na nyirasenge witwa Brigitte Tumukunde utuye mu Bubiligi.’
Kuva mu buto Stromae yafataga se ‘nk’umugabo wananiwe inshingano z’urugo, wabyaye umwana akamuta.
Yagize ati “Yahuye na Mama ubwo yigaga mu Bubiligi: ni amateka y’urukundo yarangiye nabi, ni amateka atangaje. Njye n’abavandimwe banjye twavutse gutyo. Nyuma Data yahise yisubirira i Kigali. Ntabwo namubonye kenshi ariko mfite urwibutso rwe n’amafoto […] turasa cyane.”
Rutare yapfuye Stromae afite imyaka icyenda. Na mbere y’uko se apfa, Stromae yahoranaga agahinda ko kutabona se bityo agahoza nyina ku nkeke abimubaza, undi akicecekera.
Ku myaka 11 yiyumvisemo agahinda kari kagiye kumuturitsa umutima, umunsi umwe aravugati ati "Ikibyimbye kimeneke", nuko abaza nyina ‘niba se yarapfuye, undi ntiyazuyaza aramusubiza ati ‘Yego!’ Aha hari hagati y’umwaka wa 1996 na 1997.
N’agahinda kenshi, Stromae yahase nyina ibibazo ngo amenye uko byagenze, aho byabereye, uwamwishe n’aho yashyinguwe; undi ntiyamuha igisubizo.
Nubwo Stromae yakuranye intimba yo kutabona se ngo amwiteho nk’umwana yabyaye ndetse anamukundishe igihugu, ashima byimazeyo nyirasenge Tumukunde Brigitte wamubwiye byinshi ku Rwanda, umuryango se akomokamo n’icyamuhitanye. Stromae afata uyu nyirasenge nka nyina wa kabiri.
Yabonye se inshuro 20 nsa
Stromae yaririmbye Papaoutai kubera ubuzima yakuriyemo atabona se ‘wamutaye akiri muto’. Yabwiye ikinyamakuru Le Parisien ko azi Rutare Pierre ‘nk’umugabo wakundaga inkumi no gutereta’ aho yagize ati “…C’était un coureur, un dragueur. J’ai appris bien après que j’avais des demi-frères et des demi-soeurs.”
Nyuma y’urupfu rwe, nibwo Stromae yavumbuye ko hari abandi bana se yabyaye ku bandi bagore.
Yabonye se inshuro 20 gusa nabwo ngo yazaga iwabo nk’umugenzi wihitira. Mbere y’uko Rutare apfa, umuhungu we yari yaratangiye kumufata nk’uwari utakiriho.
Ati “Namenye ko mfite barumuna na bashiki banjye nyuma. Papa yari umwubatsi, yakoraga ingendo hagati y’u Bubiligi n’u Rwanda. Namubonye inshuro 20 mu buzima bwanjye nyuma apfa muri Jenoside, ariko yari yaramaze kunta.”
Icyo Jenoside ya 1994, Hutu na Tutsi bisobanura kuri Stromae
Jenoside yabaye mu Rwanda Abatutsi basaga miliyoni bakayitikiriramo, Stromae asanga ari isomo rikomeye ku Isi.
Stromae ntakozwa iby’ubuhutu n’ubututsi. François Soudan yamubajije igisobanuro cya Jenoside kuri we, atazuyaje yagize ati “Ni isomo rikomeye ku Isi […], Ndashaka ko unyumva neza. Umaze kumbwira ko Papa yari umututsi. Iyo umbaza ngo: ’Uri umuhutu cyangwa uri Umututsi? Sinari kugusubiza […], nari kugusuzugura, ndetse n’iki kiganiro cyari guhita gihagarara... Ayo ni amagambo yakoreshwaga n’abicanyi kuri bariyeri.”
Mu ndirimbo ye ‘Bâtard’ [ugenekereje mu Kinyarwanda bisobanuye ’Ikinyendaro’], akomoza kuri ‘Hutu’ na ‘Tutsi’, avugamo uburyo abantu badakwiye kubaho birebera mu ndorerwamo y’ibibacamo ibice haba ivanguraruhu, amako, imyemerere n’ibindi; ahubwo ko bakwiye gusenyera umugozi umwe.
Muri iyo ndirimbo aterura agira ati:
"....Du tout au tout, indécis
Han, tu changes d’avis imbécile ?
Mais t’es Hutu ou Tutsi ?
Flamand ou Wallon ?
Bras ballants ou bras longs ?
Finalement t’es raciste
Mais t’es blanc ou bien t’es marron, hein?..."
Kuba harashize imyaka 25 irenga atagera mu Rwanda ngo amenye aho se yashyinguwe, ngo yumvaga adakwiye gukora urwo rugendo ashakisha umuntu wamuteye agahinda kuva mu buto bwe.
I Kigali Stromae yiyunze na se
Mu maso y’Isi nzima ashimira uwamushavuje! Mu ijoro ryabanjirije igitaramo cye i Kigali, Stromae yaraye atekereza uko aza kuririmba ’Papaoutai’, indirimbo ikomoza kuri se, bimubera ihurizo ariko afata umwanzuro wo kubikora.
Nyuma yo kuririmba ‘Papaoutai’ ari nayo yasorejeho igitaramo i Kigali, bwa mbere mu mateka y’ubuzima bwe yashimiye Rutare Pierre.
Mu gusoza igitaramo cyasaga n’icy’ubwiyunge hagati ye na se, yahanze amaso mu kirere agira ati “Sinigeze mbikora, ndakeka ari ahantu heza n’isaha nziza yo gushimira Papa. Merci Papa! Merci Papa!” Arangije yihanagura icyuya mu maso.
Mu bitaramo byose yakoreye ku Isi, bwari ubwa mbere ashimiye se. By’umwihariko igitaramo yakoreye i Kigali yavuze ko agituye Rutare Pierre.
Yaririye mu maso y’umuryango we
Mu bwiru bukomeye, Stromae yabonanye n’abo mu muryango akomokamo i Kigali mbere y’uko asubira mu Bubiligi aho asanzwe abana na nyina.
Izina ‘Stromae’ rimaze kuba ikimenyabose mu ruhando rwa muzika y’Isi ariko hari umwihariko benshi batamuziho. Umwe mu babana na we bya hafi yavuze ko ‘agira amarangamutima akomeye’, hari ibimushimisha cyane akarira ndetse ngo n’iyo ababaye akenshi ararira.
Agikubitana amaso n’abo mu muryango ubwo bamwakiraga, Stromae yasutse amarira. Yasuhuje buri wese mu bo akomokamo, banagirana ikiganiro cyihariye.
Byari ibyishimo by’indengakamere kuri bose mu muryango. Haba Stromae yarishimye biramurenga ararira, ab’intege nke mu guhishira amarangamutima na bo baramurebaga bakarira haba abagabo, abagore n’abana bari bamubonye ku nshuro ya mbere mu buzima bwabo.
Kuba akunda kurira, cyane cyane iyo yibutse amateka ye n’u Rwanda, nibyo byatumye abonana n’umuryango ‘mu buryo bwihariye’ nta tangazamakuru ryemerewe kuhagera.
Yabonye ikimenyetso kimwibutsa Se
Akiraranganya amaso mu bagize umuryango we, Stromae yahise amenya umusore witwa ‘Cyusa Ibrahim’.
Cyusa ni we mwana wa mbere Rutare yabyaye akigera mu Rwanda nyuma yo kuva kwiga mu Bubiligi. Nubwo afite abandi bana batanu bamugwa mu ntege babyawe na se, ngo kuri Cyusa yamusanzeho umwihariko ndetse ngo yamubonagamo ishusho ya se.
Nyirasenge wa Cyusa na Stromae avuga ko aba bombi bafite ishusho ya Rutare Pierre, mu bana yabyaye ngo nibo bafite inzobe nyinshi n’amasoso nka se.
Stromae akibonana na Cyusa ngo yahise yemera ibyo nyirasenge Brigitte [Umwe afata nka nyina wa kabiri] yamubwiraga ko mu Rwanda hari umusore usa na se.
Stromae na Cyusa bahuje kugira amasoso nk’aya Rutare, ibiganza binini, intoki ndende, amano ndetse ngo bagenda kimwe.
Cyusa ati “Stromae yarambonye ahita yemera ko ndi uwa Papa [Rutare], turasa cyane. Twagereranyije ibiganza byacu dusanga ni bimwe, amasoso, inzobe, ingendo […] twanabyinanye Kinyarwanda arishima.”
Kuri Rutare, Stromae afitanye isano n’abandi bana batanu ku bagore batandukanye. Cyusa avuka ku mugore umwe ari wenyine, abandi batatu baravukana naho undi mukobwa ukora ibijyanye n’imikino ngororamubiri akavuka ku wundi mugore.
Nyina wa Stromae afite undi mugabo witwa Dylann Steven babana mu Bubiligi ndetse byinshi mu binyamakuru bimwita se wa Stromae.
Azagaruka...
Mu muhuro n’umuryango, Stromae yabemereye ko azagaruka i Kigali bidatinze, ngo azaba aje gusura itongo rya se n’imva ya sekuru.
Stromae azaza mu buryo bwihariye ndetse ngo nta tangazamakuru azabimenyesha. Cyusa ati “Yatwemereye ko azagaruka vuba, azaba aje gusura imva ya sogokuru na nyogokuru n’itongo rya se.”
Stromae ni umwuzukuru byeruye wa Gabriel Gasamagera ukomoka mu Majyaruguru y’igihugu. Gasamagera n’umugore we baratabarutse, Stromae aheruka kubasura afite imyaka itanu none azagaruka aje kureba imva baruhukiyemo.
Mbere yo kuva i Kigali, Stromae yahawe impano zikomeye afata nk’ikimenyetso kimwibutsa inkomoko ye. Bamuhaye ingoma n’inanga ya Kinyarwanda, yarabyishimiye cyane ndetse ngo azabyifashisha mu ndirimbo azakuriizaho kuririmba.
Azagarukana n’umukobwa bakundana witwa Coralie Barbier. Uyu mukobwa wari wanamuherekeje i Kigali ni umwe mu bagize itsinda ryambika Stromae ndetse mbere yo gusoza igitaramo yafashe ijambo aramushimira.
Reba amafoto y’igitaramo cye i Kigali
E-mail: [email protected]



















TANGA IGITEKEREZO