• Umunyarwandakazi waririmbiye Fally Ipupa ubu ukorera umuziki we muri Amerika
• Avanga inanga n’injyana za afriPOP mu buryo bugezweho
• Atunzwe n’ubuhanzi n’ibijyanye n’imideli no kwamamaza
• Album ya gatatu indirimbo nyinshi azaza kuzikorera i Kigali
Mu ijwi ryihariye ryibutsa uwuryumva ibihe byo muri za 80; Sabrina Iyadede araririmba ukumva uratwawe ukifuza ko atarekera ngo ukomeza uryoherwe n’umuziki we.
Ku myaka 27, Iyadede, ubu afite Album ebyiri; “Talking to God” na “The Demo” anateganya gushyira hanze iya gatatu mu minsi iri imbere.
Yakoranye n’itsinda ryamamaye muri Amerika rya The Roots, aririmbira umuhanzi Fally Ipupa, n’uwitwa Zaka Mama w’umunyekongo uvanze n’umubiligi.
Yavukiye i Kigali ariko kubera Jenoside ahungira mu Bubiligi, aza kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Mujyi wa Brooklyn wa New York, aho yinjiye mu nganzo ye atangira no gukora ibijyanye no kumurika imideli no kwamamaza amarineti.
Iri zina rya Iyadede yarihawe na nyirakuru, iyo asobanurira abanyamahanga uko risomwa avuga ko ari “E-ya-day-day”, risobanura inkongoro ya bucura “Dede”.
Ubwo aheruka i Kigali, kuwa 7 Ukuboza 2014, Iyadede yakoreye igitaramo ahitwa kwa Rubangura Luxury Apartments, aho yari kumwe na Kesho Band na Moize Mutangana yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze nka “Darkest Hours (Take Deux)”, “Not The Same”, “L.A.E.D”.
Umwimerere w’umuziki we uhuza ibicurangisho gakondo nk’Inanga n’ibicurangisho bigezweho nka gitari mu njyana za Kinyarwanda zikozwe mu buryo bwa afriPOP, electro soul, Electro Pop n’izindi nk’izi.
Aganira na IGIHE, Iyadede agira ati “Mu 2015 nzasohora Album, kandi nishimiye kuza mu Rwanda nagize inshuti nyinshi byampaye urukundo rurengeje urwo nari mfitiye u Rwanda.”
Reba “Darkest Hours (Take deux)”, indirimbo nshya ya Iyadede
Umva HANO ikiganiro Iyadede yagiranye na IGIHE:
Kanda hano wumve indirimbo za Iyadede zose https://soundcloud.com/iyadede


















TANGA IGITEKEREZO