00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Rwanda: Batanu bazahagararira Uburengerazuba bamenyekanye

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 11 January 2015 saa 04:23
Yasuwe :

Abakobwa 5 bahiga abandi mu buranga, ikimero no mu buhanga, mu Ntara y’Uburengerazuba bamaze kumenyekana, nibo bazahagararira iyi Ntara mu marushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda umwaka wa 2015.
Uko bari umunani, biyerekanye imbere y’akanama nkemurampaka kari kagizwe na Mike Karangwa, John Munyeshuri na Aline Gahongayire. Buri mukobwa wiyerekanaga, yabazwaga ibibazo ku ngingo zitandukanye mu ndimi zirimo Ikinyarwanda n’izo mu mahanga.
Akanama nkemurampaka kakoze ijonjora gasanga mu bakobwa (…)

Abakobwa 5 bahiga abandi mu buranga, ikimero no mu buhanga, mu Ntara y’Uburengerazuba bamaze kumenyekana, nibo bazahagararira iyi Ntara mu marushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda umwaka wa 2015.

Uko bari umunani, biyerekanye imbere y’akanama nkemurampaka kari kagizwe na Mike Karangwa, John Munyeshuri na Aline Gahongayire. Buri mukobwa wiyerekanaga, yabazwaga ibibazo ku ngingo zitandukanye mu ndimi zirimo Ikinyarwanda n’izo mu mahanga.

Akanama nkemurampaka kakoze ijonjora gasanga mu bakobwa umunani bahatanye, batanu bahigitse abandi ari Umutoniwase Flora, Mpogazi Vanessa, Gasana Darlene, Igihozo Kalisa Sabrina na Umutoni Colombe.

Aba bakobwa uko ari batanu nibo bazahagararira Uburengerazuba muri Miss Rwanda 2015 nk’uko Makuza Laurent, ushinzwe iterambere ry’Umuco muri MINISPOC yabishimangiye. Uwitwa Murangwa Cindy yahawe amahirwe yo kuzongera guhatana mu zindi ntara nyuma yo kubura amanota make ku yasabwaga ngo umukobwa akomeze.

Nyuma y’uko aba bakobwa batangajwe, Minisitiri Joseph Habineza yabibukije ko umukobwa w’Umunyarwandakazi akwiriye kurangwa n’umuco ndetse by’umwihariko uburanga nyabwo bukaba buherekezwa no kugiraubumenyi ari nayo ntero y’irushanwa.

Nubwo abakobwa bahatanye ari bake mu Burengerazuba, Minisitiri Habineza yavuze ko bari bake beza.

Yagize ati, “Nubwo abakobwa batari benshi nk’abo twabonye i Musanze, mwabonye ko ari bake beza kandi bashoboye.”

Umutoni Wase Flora umwe mu bakomejemu irushanwa yatangarije IGIHE intsinzi yose igerwaho ku bwo kwigirira icyizere no kudacika intege ari na byo ashishikariza Abanyarwandakazi bose.

Yagize ati, “Ndishimye cyane, ngize amahirwe kandi nziko Imana izakomeza kumfasha nkagera kure nk’uko mbyifuza. Abakobwa bagenzi banjye bagomba gutinyuka ndetse bakumva ko bashoboye nibwo bazagera ku byo bifuza mu buzima”.

Ku bufatanye na Banki y’Ubucuruzi COGEBANQUE,ari nayo muterankunga mukuru w’iri rushanwa, mu Ntara zose z’u Rwanda hazatoranywa abakobwa bagera kuri 25. Ku itariki ya 31 Mutarama 2015 mu gitaramo kizabera kuri Petit Stade i Remera , abo bakobwa 25 bazatoranywamo 15 ba mbere bagomba kuzatangira umwiherero muri Kivu Serena Hotel kuva ku itariki ya 09 Gashyantare 2015.

Ku itariki ya 21 Gashyantare 2015 nibwo hazamenyekana umukobwa wahize abandi mu birori bizabera kuri Serena Hotel i Kigali.

Gushaka abakobwa 25 mu Ntara zose z’igihugu bizakomereza mu Ntara y’Amajyepfo mu Mujyi wa Huye ku itariki ya 17 Mutarama 2015 muri Hoteli Credo.

Murumuna wa Young Grace yiyamamaje ananirwa kuzuza ibisabwa ava mu irushanwa
Aba ni 6 bageze mu cyiciro cya nyuma cyatowemo batanu
COGEBANQUE, umuterankunga mukuru wa Miss Rwanda 2015
Mpogazi Vanessa
Igihozo Kalisa Sabrina
Umutoniwase Flora. COGEBANQUE, ni yo muterankunga mukuru w'irushanwa
Gasana Darlene
Igihozo Kalisa Sabrina

Amafoto: JP Nsanzabera


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages