Mbabazi Esther w’imyaka 27 ni umuvandimwe wa Nyampinga Kwizera Peace Ndaruhutse, yari amaze imyaka itatu akundana n’umucuranzi Olivier Habiyaremye[unazwi nka Olivier Rule] wo mu itsinda Beauty For Ashes.
Olivier Rule aheruka kwambika Mbabazi Esther impeta y’urukundo[fiançailles] ndetse bemeranyije ko bagomba kuzakomezanya urugendo bakabana nk’umugabo n’umugore mu gihe basigaje ku Isi.
Umuhango wo kwambikana impeta wabaye mu ijoro ryo kuwa 12 Ugushyingo 2016, icyo gihe Miss Kwizera Peace na nyina bari bagiye muri Benin aho uyu mukobwa yari yitabiriye irushanwa rya Miss Naïades 2016 aranaryegukana.
Kwizera Peace na nyina bamenye inkuru y’uko Mbabazi Esther yambitswe impeta uyu mukobwa akimara kugirwa Miss Naïades gusa banze ko byahita bisakara mu itangazamakuru. Esther yambitswe impeta hari kumwe na bake mu bavandimwe be, mu museso wo kuwa 13 Ugushyingo yatwaye indege ya RwandAir yavuye i Kigali ijya i Dubai, ni narwo rugendo rwa mbere yakoze nka pilote yambaye impeta y’urukundo.
Nyuma yo kwambika impeta Esther Mbabazi, Habiyaremye Olivier yanditse kuri Instagram agira ati “Iyi myaka itatu ishize rwari urugendo rushimishije kuri twembi dukundana. Ndambiwe kuba mu rugo njyenyine, ndambiwe kwa guhora duhamagarana umwanya muremure n’ibindi.”
Yongeyeho ati “Queenesta7[Esther Mbabazi] ndagukunda kandi ndashaka kugukunda byisumbuyeho, kuva hano kugera ku kwezi […] Mu buryo bweruye mvuye ku isoko.”
Ubukwe bwa Esther Mbabazi na Olivier buteganyijwe kuba mu mwaka wa 2017 gusa bombi ntibaratangaza byeruye umunsi buzatahira.

Olivier Habiyaremye agiye kurushinga nyuma y’uko mugenzi we Kavutse Olivier baririmbana muri Beauty For Ashes yakoze ubukwe kuwa 9 Nyakanga 2016, uyu yarushinganye na Amanda Fung, Umunya-Canada baririmbana muri iri tsinda.
Umuryango wa Esther Mbabazi ukorana bya hafi n’abahanzi bo muri Beauty For Ashes, bitabira ibitaramo iri tsinda ritegura ndetse by’umwihariko Miss Kwizera Peace yari umwe mu bakobwa b’inkoramutima bafashije Kavutse Olivier mu gutegura ubukwe.

![Miss Kwizera Peace[murumuna wa Esther] yari mu bakobwa b'imena bafashije Kavutse mu bukwe bwe na Amanda](https://spipimg.igihe.com/jpg/_p721181-2.jpg)




Ibitekerezo 0