Umuhanzi Corneille Nyungura wabaye imfubyi mu 1994 yabwiye ikinyamakuru Voici ko agahinda afite ko kutagira umuryango katangiye kugera ku muhungu we w’imyaka ine n’igice, nubwo akiri igisekeramwanzi ngo yatangiye kwiyumvamo ko nta sekuru na nyirakuru agira.
Uyu muhanzi w’Umunyarwanda ukorera umuziki we mu Bufaransa atangaje ibi, nyuma y’uko asezerewe mu marushanwa ya Danse Avec Les Stars. Yabwiye ikinyamakuru Voici ko yashimishijwe no kuba umwana we n’umugore we Sofia de Medeiros bari bamushyigikiye ariko by’umwihariko akaba yishimira amasomo yavanye mu irushanwa.
Amaze kubwira iki kinyamakuru ko umwana we yakurikiranaga irushanwa, bahise bamubaza uko yamusobanuriye (umwana we) igihe yagiye ku rubyiniro akibuka ababyeyi be baguye mu Rwanda mu 1994.Corneille yavuze ko yirinda kuba yabwira umuhungu we Merik Nyungura ibijyanye na Jenoside, gusa ngo nubwo ari muto yamaze kuvumbura ko nta sekuru na nyirakuru agira.
Corneille yagize ati “Aho yirirwa mu irerero(crèche) hari umwana w’umuhungu w’imyaka 3 wapfuye, bwari ubwa mbere abonye abuze umuntu yari azi. Ibyo abihuza n’amafoto y’ababyeyi banjye abona mu rugo ariko ntababone. Ni muto ku buryo ntamusobanurira ibya Jenoside gusa na we azi ko nta sekuru na nyirakuru afite, ako gahinda arakumva”
Abajijwe impamvu asigaye avuga cyane ku kababaro yatewe no kubura ababyeyi be kandi mbere ataratangira umuziki atarabivugagaho cyane, Corneille yasobanuye ko mbere yo kwamamara nta bantu benshi bari bamuzi ku buryo bakwifuza kumenya byinshi kuri we gusa igihe cyarageze aratura abwira bose amateka ye.
Yagize ati “Mbere yo kumenyekana nabanaga n’ububabare singire uwo mbibwira. Nagendaga mu nzira mu gahanga kanjye ntihari handitse ngo ‘uwarokotse Jenoside mu Rwanda’
Uyu muhanzi kandi yavuze ko umugore we Sofia de Medeiros yamubereye ubwugamo yihishamo agahinda n’ibikomere yasigiwe no kubura ababyeyi. Uyu mugore ngo ni we wamushyizemo imbaraga zo gukora cyane umuziki ari na wo umutunze anamwereka ko nyuma y’ibibazo yagize hari ihumure.
Ati “Nibyo, ni impano nahawe iturutse mu ijuru. Nahuye na we hashize amezi atanu musaba ko yambera umugore nawe ntiyazuyaza. Bwari ubwa mbere nkinguriye umuntu umutima wanjye”


















TANGA IGITEKEREZO