00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwe mu bahatanira Miss Rwanda yivanye mu irushanwa

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 16 January 2015 saa 04:36
Yasuwe :

Umukobwa witwa Ines Mugeni , umwe mu bagombaga kuzahagararira Intara y’Amajyaruguru muri Miss Rwanda 2015 yasezeye muri iri rushanwa ku mpamvu ze bwite atabashije gushyira ahagaragara.
Ines Mugeni yandikiye ubuyobozi bwa Rwanda Inspiration Backup abumenyesha ko asezeye mu irushanwa ku mpamvu avuga ko ari ize bwite. Ubu buyobozi bumaze kwakira ibaruwa ye bwemeje ko agomba gusimburwa na mugenzi we Rubazinda Yvette hakurikijwe amanota abakobwa bahatanaga mu Majyaruguru bagize. Ubuyobozi bwa (…)

Umukobwa witwa Ines Mugeni , umwe mu bagombaga kuzahagararira Intara y’Amajyaruguru muri Miss Rwanda 2015 yasezeye muri iri rushanwa ku mpamvu ze bwite atabashije gushyira ahagaragara.

Ines Mugeni yandikiye ubuyobozi bwa Rwanda Inspiration Backup abumenyesha ko asezeye mu irushanwa ku mpamvu avuga ko ari ize bwite. Ubu buyobozi bumaze kwakira ibaruwa ye bwemeje ko agomba gusimburwa na mugenzi we Rubazinda Yvette hakurikijwe amanota abakobwa bahatanaga mu Majyaruguru bagize.

Ubuyobozi bwa Rwanda Inspiration Back Up butangaza ko, Rubazinda Yvette yemejwe nk’ugomba gusimbura Ines Mugeni hashingiwe ku cyemezo cy’akanama nkemurampaka kagizwe na Munyeshuri John, Mike Karangwa na Aline Gahongayire. Aka kanama kemeje ko kamwinjije mu irushanwa hashingiwe ku manota dore ko yagize 72% ari naryo nota ryagwaga mu ntege umukobwa wari wabaye uwa gatanu.

Mugeni Ines(ibumoso) asimbuwe na Rubazinda Yvette

Nyuma yo gusezera kwa Ines Mugeni, Intara y’Amajyaruguru yamaze kubona abazayihagararira barimo: Uwase Amanda Melissa, Kundwa Doriane, Asifiwe Florence, Uwase Colombe na Rubazinda Yvette.

Uyu mukobwa asezeye mu irushanwa nyuma y’uko benshi muri bagenzi be bahatanaga i Musanze banenze bimwe mu irushanwa by’umwihariko metero ikoreshwa mu kureba ibipimo by’abahatana aho bavuga ko yarenganyije benshi.

Rubazinda Yvette

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages