00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Vestine wo mu itsinda ‘Vestine&Dorcas’ yabyariye muri Canada

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 12 May 2026 saa 02:56
Yasuwe :

Ishimwe Vestine wo mu itsinda rya ‘Vestine&Dorcas’ yibarutse imfura. Uyu mugore yabyariye mu Mujyi wa Vancouver aho amaze igihe atuye kuva yasigara muri Canada mu mpera z’umwaka ushize ubwo we na mugenzi basozaga ibitaramo bari bahafite.

Amakuru yizewe IGIHE ifite ni uko uyu mugore amaze ukwezi kurenga abyaye umwana w’umukobwa akaba imfura ye.

Uwaduhaye amakuru yagize ati “Ni byo ni impamo yarabyaye rwose. Yabyaye umwana w’umukobwa muri Werurwe 2026. Ubu umwana agiye kuzuza amezi abiri. Yabyariye Vancouver aho atuye kuva yasigara ino aha muri Canada.”

Mu mpera z’umwaka ushize ubwo itsinda ry’uyu mugore n’umuvandimwe we bari muri Canada mu bitaramo byazengurutse mu mijyi itandukanye, we ntabwo yabashije gutaha kuko hatashye Dorcas na M Iréné Umujyanama wabo bari bajyanye.

Ishimwe Vestine abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yanditse ibaruwa ndende agaragaza ko yicuza impamvu yakoze ubukwe na Idrissa Jean Luc Ouédraogo.

Mu butumwa burebure yanditse abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze mu Cyongereza, Vestine yavuze ko abayeho ubuzima atishimiye ndetse ko ku bwe asanga yaragize amahitamo mabi cyane.

Ibyo byafashwe nko kuba uyu mugore yari yamaze gufata icyemezo cyo gutandukana n’umugabo we bari barakoze ubukwe muri Nyakanga 2025.

Uretse ibyo gutandukana n’umugabo we, kuva mu Ugushyingo 2025 ubwo yafataga icyemezo cyo gusigara muri Canada, n’ibikorwa bya muzika by’itsinda rya ‘Vestine&Dorcas’ bisa n’aho byatangiye kugenda biguruntege.

IGIHE yagerageje gushaka Vestine ngo tumubaze byimbitse kuri iyi nkuru ariko kumubona ntabwo byadukundiye ndetse turakomeza gukurikirana.

Izindi nkuru bifitanye isano:Vestine yaciye amarenga yo gutandukana n’umugabo we

Vestine wo mu itsinda ‘Vestine&Dorcas’ yabyariye muri Canada
Ishimwe Vestine yari aherutse gukora ubukwe na Idrissa Jean Luc Ouédraogo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages