00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Big Brother: Uwashatse gukubita Umunyarwanda arasaba imbabazi Afurika

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 15 October 2014 saa 05:08
Yasuwe :

Tayo wigeze gushaka gukubita Nkusi Arthur uhagarariye u Rwanda muri Big Brother wanarwanye na bagenzi be mu ijoro ryakeye yaje kwisuzuma neza asanga abangamye cyane bityo aca bugufi asaba imbabazi Afurika na bagenzi be bose mu irushanwa.
Mu ijoro ryo ku itariki ya 08 Ukwakira nibwo Nkusi Arthur uhagarariye u Rwanda muri Big Brother Africa (BBA) yatonganye na mugenzi we Tayo wo muri Nigeria kugeza ubwo bari bagiye gufatana mu mashati bagenzi babo barabakiza. Tayo uhagarariye Nigeria yaje (…)

Tayo wigeze gushaka gukubita Nkusi Arthur uhagarariye u Rwanda muri Big Brother wanarwanye na bagenzi be mu ijoro ryakeye yaje kwisuzuma neza asanga abangamye cyane bityo aca bugufi asaba imbabazi Afurika na bagenzi be bose mu irushanwa.

Mu ijoro ryo ku itariki ya 08 Ukwakira nibwo Nkusi Arthur uhagarariye u Rwanda muri Big Brother Africa (BBA) yatonganye na mugenzi we Tayo wo muri Nigeria kugeza ubwo bari bagiye gufatana mu mashati bagenzi babo barabakiza.

Tayo uhagarariye Nigeria yaje guterana amagambo na Arthur Nkusi kubera inzoga yari amaze kunywa kugeza ubwo bari bagiye kurwana bagenzi babo barabakiza.

Nkusi Arthur na Tayo

Uyu Tayo ngo yabwiye Nkusi Arthur ko inzenya ze nta cyo zimaze ndetse ngo abantu ntibazishimira ahubwo ngo byazaba byiza agiye abyina akareka ibyo gusetsa kuko abihiriza abafana. Arthur yashenguwe cyane n’amagambo uyu mugenzi we yamubwiye impaka zivuka ubwo.

Nyuma y’uko mu ijoro ryakeye Tayo yafatanye mu mashati na bagenzi be Alusa na JJ, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu yateranyije bagenzi be abasaba imbabazi ku bw’amafuti ye n’imico itari myiza imuranga ndetse aboneraho umwanya wo kubwira Afurika ko bitazongera ukundi.

Yagize ati “Ndashaka gusaba imbabazi Afurika ku bw’ibikorwa byanjye. Ndabizi abantu bari kuvuga ibintu byinshi bibi kuri njye , ukuntu ntari mwiza. Niyo mpamvu nsabye imbabazi.”

Tayo ahoberana n'abo yahemukiye bose

Mu ijambo risaba imbabazi Tayo yageze igihe afatwa n’ikiniga ararira ndetse apfukama hasi. Yavuze ko ababajwe no kuba ari guhesha isura mbi umuryango we, abafana na Nigeria muri rusange.

Tayo amaze gusaba imbabazi yafashe umwanya ararira

Amaze gusaba imbabazi yahoberanye n’abo yahemukiye barimo na Nkusi Arthur bose bamuha imbabazi.

Ku rundi ruhande Umunyarwanda Frankie Joe aracyakeneye ko Abanyagihugu bose bamutora kugira ngo azarokoke mu gikorwa cyo gusezerera abahagaze nabi ku Cyumweru. Amatora arakorerwa kuri internet na SMS. Kuri internet bikorerwa ku rubuga rwa DSTV HANO.

Gutora ukoresheje SMS ujya ahandikirwa ubutumwa muri telefone yawe ukandika ijambo “vote” ugakurikizaho izina ry’uwo ushaka gutora ubundi ukohereza kuri 1616 kuri sosiyete iyo ariyo yose yaba Tigo, MTN na Airtel.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages