00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhungu w’imyaka 18 yirukanwe ku ishuri azira gutereta Miss America

Yanditswe na

Munyengabe M. Sabin

Kuya 20 April 2014 saa 10:12
Yasuwe :

Patrick Farves w’imyaka 18 y’amavuko yirukanwe mu ishuri rya Central York High School azira kuba yarashatse gutereta Miss America amusaba ko bazasohokana mu biruhuko.
Nk’uko ikinyamakuru TIME Magazine cyabitangaje, uyu munyeshuri yasabye Miss America, Nina Davuluri, ko bazasohokana ubwo uyu mukobwa yari yasuye ishuri ryabo kuwa Kane tariki ya 17 Mata 2014. Uyu musore amaze kumenya ko Miss azasura ikigo cyabo, yamuteguriye ururabo rwiza ndetse biza kumukundira ararumuha, gusa icyamubereye (…)

Patrick Farves w’imyaka 18 y’amavuko yirukanwe mu ishuri rya Central York High School azira kuba yarashatse gutereta Miss America amusaba ko bazasohokana mu biruhuko.

Nk’uko ikinyamakuru TIME Magazine cyabitangaje, uyu munyeshuri yasabye Miss America, Nina Davuluri, ko bazasohokana ubwo uyu mukobwa yari yasuye ishuri ryabo kuwa Kane tariki ya 17 Mata 2014. Uyu musore amaze kumenya ko Miss azasura ikigo cyabo, yamuteguriye ururabo rwiza ndetse biza kumukundira ararumuha, gusa icyamubereye ingorabahizi ndetse bikamugiraho ingaruka zikomeye cyane ku ishuri rye, ni uko yasabye uyu Nyampinga ko bazasohokana ubuyobozi bw’ikigo bwabimenya bugahita bumufatira ibihano bikomeye.

Miss Nina Davuluri w’imyaka 24 yegukanye iri kamba mu ijoro ryo ku itariki ya 15 Nzeli 2013 akaba akomoka mu Buhinde.

Miss Nina Davuluri yari yaje muri iri shuri gushishikariza abanyeshuri kurushaho gukunda amasomo ajyanye n’ikoranabuhanga, ubwubatsi, imibare, muri rusange agaciro k’amasomo yigisha ibijyanye n’ubumenyi ngiro.

Ubwo aba banyeshuri bari bafashe akaruhuko, uyu munyeshuri yegereye Miss amubwira ko amufitiye impano y’ururabo rwiza, umukobwa abura uburyo yanga kurwakira. Nyuma yo kumuha iyi mpano abanyeshuri bose babireba, ntibyarangiriye aho kuko Patrick Farves yagumye iruhande rwa Miss America bakomeza kuganira kugeza ubwo yamugejejeho icyifuzo yari amaranye iminsi cy’uko bagomba kuzasohokana mu biruhuko.

Kuri iyi ngingo, Miss Nina Davuluri yabuze icyo asubiza umusore maze barebana mu maso gusa. Byageze igihe abayobozi b’ishuri bamenya ko umunyeshuri wabo yarenze ku mategeko agasaba Miss ko basohokana bityo ahita ahabwa igihano cyo guhagarika amasomo mu gihe cy’iminsi igera kuri ine ndetse akazagaruka mu ishuri azanye ababyeyi.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages