00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagera ku bihumbi 10 bitabiriye igitaramo cyo gushaka abaziga mu ishuri rya muzika

Yanditswe na
Kuya 10 November 2013 saa 12:58
Yasuwe :

Karongi: Igitaramo kibimburira ibindi cyo gushakisha abafite impano mu buhanzi bifuza kwiga mu ishuri rya muzika rizatangira ku Nyundo-Rubavu muri Mutarama 2014 cyitabiriwe n’imbaga y’abantu bagera ku bihumbi icumi.
Iki gitaramo cyabereye ku kibuga cy’umupira cya Rubengera, ahasanzwe habera ibitaramo by’amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star.
Cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Ugushyingo, ku masaha ya saa cyenda z’amanywa kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (3PM – 6PM). (…)

Karongi: Igitaramo kibimburira ibindi cyo gushakisha abafite impano mu buhanzi bifuza kwiga mu ishuri rya muzika rizatangira ku Nyundo-Rubavu muri Mutarama 2014 cyitabiriwe n’imbaga y’abantu bagera ku bihumbi icumi.

Nyirandashimye Consolee, w’imyaka 20, wagaragarije abagize akanama nkemurampaka ubuhanga bwe bwo kuririmba anacuranga gitari

Iki gitaramo cyabereye ku kibuga cy’umupira cya Rubengera, ahasanzwe habera ibitaramo by’amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star.

Cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Ugushyingo, ku masaha ya saa cyenda z’amanywa kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (3PM – 6PM).

Benshi muri aba bafana bari baje kureba cyane cyane ibyamamare mu muziki nyarwanda byari byaje muri iyi ntara y’i Burengerazuba birimo Tom Close, Knowless, Jay Polly, Dream Boyz na Riderman, ari nabo basusurukije abari baje muri iki gitaramo.

Muri iki gitaramo aba bahanzi batanze inyigisho ku bijyanye n’akamaro k’amashuro y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET-Technical Vocational Education and Training) banashishikariza abitabiriye iki gitaramo ko barushaho kuyagana.

Kuri uyu munsi muri aka karere ka Karongi, abahanzi 25 bahawe amahirwe yo kuririmba, bizezwa ko hazahamagarwa abahanzi umunani (8) batsinze bazajya kurushanwa ku rwego rw’Igihugu tariki ya 21 Ukuboza hagatorwamo abaziga mu ishuri rya muzika mu 2014.

Mighty Popo, uzayobora iri shuri rya muzika yabwiye IGIHE ko yatunguwe no gusanga hanze ya Kigali hari hari impano nyinshi z’ubuhanzi.

Ati “Natunguwe, ntabwo nari nabona umukobwa mu Rwanda uzi gucuranga gitari kandi azi kuririmba arahari namubonye Karongi arahari, kandi twabonye n’abandi barenga 15 bafite impano zo kwandika indirimbo ubwabo mu Kinyarwanda cyiza cyane, njyewe byandenze.”

Abagize akanama nkemurampaka; uhereye i buryo uyu ni Mike Karangwa, Arlette Ruyonza wo muri Minispoc, Aimable Twahirwa na Mighty Popo
Ngiri ishuri rizigirwamo muzika ku Nyundo

Nyirandashimye Consolee, w’imyaka 20, umwe mu barushanywe mu bahanzi bifuza kuziga mu ishuri rya muzika yavuze ko yishimiye aya marushanwa anagaragaza ko hari byinshi ayitezeho mu hazaza he heza.

Yagize ati “Ndamutse ntowe mu baziga muri ririya shuri, byazamfasha kuba nanjye nakwigaragaza mu ruhando rwa muzika nyarwanda kuko niyumvamo impano, nsanzwe nzi gucuranga gitari ariko nta bufasha nabonye, ubu mba hano Rubengera ariko niyumvamo impano yo gucuranga gitari ndetse nashinze itsinda ry’abantu batatu turirimbana ariko nta bushobozi tubona bwo kugera ku nzozi zacu.”

Iradukunda Janvier, w’imyaka 17, wari witabiriye iki gitaramo, yabwiye IGIHE ati “Nashimishijwe cyane na Jay Polly, ndamukunda kurusha abandi bahanzi.”

Tumubajije ku cyo yabashije kumenya ku butumwa aba bahanzi bari babazaniye, Iradukunda yagize ati “Nabimenye iby’imyuga, ko umuntu ashobora kugana imyuga ikamuteza imbere.”

Aganira na IGIHE, Jay Polly, umwe muri aba bahanzi bari muri iyi gahunda yo gushishikariza urubyiruko kwitabira imyuga yabwiye IGIHE ati “Uko twabikekaga siko twabibonye; twahageze kare tubona ikibuga kitarimo abantu twibaza tuti ’Ese imenyekanisha ryagenze nabi?’ gusa amasaha yagenywe twabonye abantu baza ari benshi turatungurwa.”

Jay Polly, usanzwe waranize mu mashuri y’imyuga, yongera ati “Ndashimira uwatekereje TVET kubera ko twese twumvaga ko n’ubwo warangiza ugomba gukomereza amashuri yo mu masiyanse, ariko iyo myumvire ubu yavuyeho ni nabyo natwe turimo kubwira runo rubyiruko."

Ati "Ejo heza hazabaho ari uko uru rubyiruko ruri gukora kandi turifuza kubasobanurira ko 60% bazabaho babeshwaho n’imyuga kandi twishimiye ko iki gitaramo cyitabiriwe cyane bisobanuye ko nibura aba babashije kumva ubutumwa twari twabazaniye, kandi turakomeje n’ahandi mu gihugu tubabwira ko wa mwuga, ya mpano wifitemo ari yo izagukiza.”

Ibi bitaramo byateguwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA) bizakomereza kuwa 16 Ugushyingo mu Karere ka Rusizi bizenguruka u Rwanda rwose nk’uko mu nkuru ifite umutwe ugira uti “WDA igiye kuzenguruka u Rwanda ishakisha abafite impano baziga mu ishuri rya muzika” twabyanditse.

Knowless yasusurukije abari bitabiriye iki gitaramo karahava
Tom Close, umuhanzi ubarizwa muri Kina Music, yaririmbiye abanyakarongi anabashishikariza kugana imyuga
Iki gitaramo cyajyaga gusa n'ibisanzwe bimenyerewe ku izina rya "Primus Guma Guma Super Star" bitewe n'ubwinshi bw'abari bacyitabiriye

Video y’uko igitaramo cyari cyifashe:

Foto: Emmanuel Nuwamanya


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages