00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda ruzifatanya n’Isi kubyina iby’imyemerere y’izuka ry’Abazimu

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 29 September 2014 saa 11:03
Yasuwe :

Ku nshuro ya kabiri, muri Kigali hari gutegurwa igitaramo cyitwa "Thrill The World", aho abantu babyina mu kivunge indirimbo “Thriller” ya Michael Jackson biyambitse imyenda icikaguritse kandi bisize ibintu biteye ubwoba mu maso mu kwigana abazimu (zombie) bayigaragaramo.
Iki gitaramo gitangira ku isaha ya saa sita z’ijoro mu Rwanda, hakabyinwa iyo ndirimbo abantu bagendera hamwe bahuje imibyinire n’ibimenyetso-shusho, kuko baba barafashe umwanya uhagije wo kubanza kubyitoza. Iyo indirimbo (…)

Ku nshuro ya kabiri, muri Kigali hari gutegurwa igitaramo cyitwa "Thrill The World", aho abantu babyina mu kivunge indirimbo “Thriller” ya Michael Jackson biyambitse imyenda icikaguritse kandi bisize ibintu biteye ubwoba mu maso mu kwigana abazimu (zombie) bayigaragaramo.

Iki gitaramo gitangira ku isaha ya saa sita z’ijoro mu Rwanda, hakabyinwa iyo ndirimbo abantu bagendera hamwe bahuje imibyinire n’ibimenyetso-shusho, kuko baba barafashe umwanya uhagije wo kubanza kubyitoza. Iyo indirimbo irangiye bose batera urusaku mu kwifatanya n’Isi yose kwibuka umuhanzi Michael Jackson ufatwa nk’Umwami w’injyana ya Pop.

Kuri ubu abifuza kuzabyinana n’Isi iyi ndirimbo "Thrill The World" bari kwiyandikisha aho imyitozo ibera; buri wa Kane guhera saa kumi z’umugoroba (4pm) ni kuri Inema Arts Centre Kacyiru, na buri wa Gatandatu guhera saa saba z’amanywa (1pm) City Arts Kibagabaga na saa kumi n’imwe z’umugoroba (5pm) kuri Le Sanitas Kicukiro.

Igitaramo nyirizina kizaba kuwa 25 Ukwakira kuri Arts Center Kimihurura, guhera i saa sita z’ijoro ku isaha ya Kigali (10pm GMT).

Uko Thriller yabyinwe mu Rwanda umwaka ushize
Ku nshuro ya mbere mu 2013 nibwo mu Rwanda hatangiye kubyinwa "Thrill The World"

Umwaka ushize, abana bato bari munsi y’imyaka 18 nibo babyinnye iyi ndirimbo, aho muri iki gitaramo ababyeyi babo bari batumiwe ngo babaherekeze banarebe ibyo bari bamaze igihe bitoza.

Uwifuza kuzitabira iki gitaramo ashobora kandi kohereza email ye kuri [email protected] cyangwa kuri [email protected] cyangwa se agahamagara umutoza Gilbert Rutaremara kuri 0783090393.

Iki gitaramo ku nshuro ya kabiri cyo kubyina abantu bambaye imyambaro iteye ubwoba bigana imyemerere y’abazimu kigiye kuba mu gihe kuri “One Love Restaurant/Bar” kwa Gatera naho hategurwa igitaramo nk’iki cyo kizwi ku izina rya Halloween Costume Party, kizaba kuwa 10 Ukwakira. Gusa ubwo cyategurwaga ku nshuro ya mbere umwaka ushize, iki gitaramo cya Hallowen mu Rwanda cyakomwe mu nkokora na Minisiteri ya Siporo n’Umuco, ariko icya “Thriller” cyo cyakozwe nta nkomyi.

Amanda Emsland uba muri Canada watangije iyi gahunda yo kubyinana n'Isi indirimbo “Thriller” ya Michael Jackson

Inkuru bifitanye isano:

http://www.igihe.com/imyidagaduro/ibirori/article/kimwe-n-ahandi-ku-isi-mu-rwanda

Reba HANO indirimbo Thriller ya Michael Jackson, usobanukirwe kurushaho:

Reba HANO uko mu gitaramo cya mbere babyinnye iyi ndirimbo mu Rwanda:

Kubyina "Thrill The World" ni igikorwa kimenyerewe ku Isi hose
Aha ni muri Toronto, Canada mu 2006 ubwo hatangizwaga "Thrill The World"
Aha ni Toronto mu 2009 habyinwa izi mbyino
Benshi muri aba bana babyinnye iyi mbyino ku nshuro ya mbere, Amanda yabashakiye abaterankunga babishyurira amafaranga y'ishuri basubira kwiga
Mu bihe binyuranye, ahantu hatandukanye abana bari kwiga kubyina iyi ndirimbo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages