Mu gitaramo cya Primus Guma Guma cyabereye mu mujyi wa Ruhango kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Gicurasi 2014, Ama G The Black amaze kuririmba, abafana bamumennyeho inzoga . Uyu muraperi yatunze agatoki abafana ba Jay Polly avuga ko ari bo bamukoreye ubwo bugome gusa akaba ahamya ko ibyo yakorerwa byose nta cyamuca intege .
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Ama G The Black akimara kuva ku rubyiniro, yadutangarije ko abamunenyeho inzoga ari abafana ba Jay Polly ndetse abazi neza . Aba bafana ashinja kumunenaho inzoga, Ama G yemeza ko ari abatumwe na Touch Records ari nayo Jay Polly akorana nayo bya hafi mu muziki .
Ama G ati, “Hari abantu nka batatu bafite icyapa cya Jay Polly bamennyeho inzoga, ibi byaba bari bafite njyewe ndabizi ejobundi byari i Butare none babimeshe babizana hano . Bamennyeho inzoga kandi ni ba bantu nsanzwe mbona .”
Uyu muraperi yemeza ko impamvu bamumennyeho izi nzoga ari ishyari bamugiriye dore ko bakekaga ko ari bwitware nabi nyamara akahanyurana umucyo ari nacyo ashimangira ko cyababaje abo bafana ba Jay Polly .
Ati, “Icya danger nabonye hano ni uko ubushize batamenagaho inzoga ariko hano bamennyeho inzoga , ariko impamvu bazimennyeho ndayizi mu mutima wanjye . Impamvu bazimennyeho ni uko bari bazi ko ntari bwitware neza ariko nabikoze . gusa ntacyo bantwara na gato nzakomeza mbe Ama G The Black.”
Akomeza agira ati, “Abamennyeho inzoga ni abafana ba Jay Polly kandi staff ya Touch Records mwayibonye hano . Abazimennyeho nzi neza ko nimubaza Jay Polly atari bubemere arabihakana ariko njyewe nababonye n’imyenda bari bambaye i Huye niyo bacyambaye .”
Ku ruhande rwa Jay Polly, tuganira na we yavuze ko ibyo abo bafana bakoze atabizi ndetse nabo ntabazi . Jay Polly yemeza ko na we yigeze kugira icyo kibazo cyo kumenwaho inzoga akaba asanga ababikoreye Ama G ari ibyishimo bari bamufitiye nta bugome bubyihishe inyuma .
Jay Polly ati, “Ibyo bintu ntabyo nzi, ntabyo nzi kabisa . Hano turi mu irushanwa ryo kuririmba, njyewe ndibaza ko bitanashoboba wenda wasanga banamwishimiye da . Nanjye murabyibuka ko umunsi wo gutora abahanzi 10 bakomeza mu irushanwa nahamagawe ndi uwa 10 abafana bamenaho inzoga kandi narabyakiriye, nasanze barabitewe n’ibyishimo .”
Ama G The Black yagiye ku rubyiniro ari uwa kabiri akaba yakurikiye Jay Polly waririmbye ku mwanya wa mbere .
Mushyoma Joseph, umuyobozi wa East African Promoters ifatanya na Bralirwa gutegura iri rushanwa, mu kiganiro yagiranye na IGIHE Ama G bamaze kumumenaho inzoga, yibukije abafana ko bakwiye kurangwa n’ikinyabupfura bakakira abahanzi bose neza ntihagire uwo bahutaza .
REBA UKO IKI GITARAMO CYAGENZE:



















TANGA IGITEKEREZO