00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Sinema mu buryo bwa 3D & 5D yashyize iratangizwa

Yanditswe na

Fiacre Igihozo

Kuya 11 May 2013 saa 08:59
Yasuwe :

Ibyategerejwe na benshi muri Kigali, birashyize bishyirwa mu bikorwa, aho byahuruje imbaga y’Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga batari bake, bose bahurujwe nu kureba filime muri 3D.
By’akarusho, hari n’abifuza kwiyumvira uburyo bibamerera kureba video yo mu rwego rwa 5D, ibintu byashimishije benshi nk’uko abo twaganiriye babigaragazaga.
Daniel Njoroge, Umusore w’umunyakenya w’imyaka 26 y’amavuko wibereye mu kiruhuko hano i Kigali, yagize ati “Ni agahebuzo!” Iryo ni ryo jambo ryonyine (…)

Ibyategerejwe na benshi muri Kigali, birashyize bishyirwa mu bikorwa, aho byahuruje imbaga y’Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga batari bake, bose bahurujwe nu kureba filime muri 3D.

By’akarusho, hari n’abifuza kwiyumvira uburyo bibamerera kureba video yo mu rwego rwa 5D, ibintu byashimishije benshi nk’uko abo twaganiriye babigaragazaga.

Daniel Njoroge, Umusore w’umunyakenya w’imyaka 26 y’amavuko wibereye mu kiruhuko hano i Kigali, yagize ati “Ni agahebuzo!” Iryo ni ryo jambo ryonyine yabashije gukoresha ashaka kugaragaza uko yumvise amerewe ubwo yarebaga video muri 5D.

Na ho mugenzi we na we w’umunyakenya, Edwards Karanja w’imyaka 27 y’amavuko, yagize ati “Ni byiza kandi ni bishya cyane. Njye nari narabashije kureba Avatar igisohoka mu buryo bwa 3D ariko nari ntaragerageza na rimwe gukoresha ubu buryo bwa 5D ngo numve uko mererwa, kuko muri Kenya na ho ntihari.”

Uwitwa Bosco we yagize ati “twategereje hafi ikindi cyumweru ariko noneho ubu birahari, turabibona twatangiye kubikoresha, birashimishije pe!”

Uwitwa Sam we yabiteyemo urwenya uburyo yumvise bimumereye, ati “Njyewe ahubwo binteye icyaka, ahubwo bampe agacupa!”

Ku bwa Nossim Rose we umunyakenyakazi w’imyaka 24 y’amavuko wari uje ku nshuro ye ya kabiri ngo yongere ajye mu kumva umunyenga wa 5D, yagize at “Njye nari naraje n’ubwa mbere, narabikunze ni yo mpamvu ngarutse.”

Hari uwari yarigeze kugira inzozi za Sinema igezweho i Kigali

Ni inzozi zishobora kuba zari zaragizwe na benshi, ariko umwe ni we watinyutse yandika ibyo yatekerezaga ku kintu nk’iki cyaza mu rwego rwo guteza imbere imyidagaduro muri Kigali. Uwo akaba ari Diana Mpyisi, wakoze akazi k’ubunyamakuru kuri televiziyo nyarwanda, ndetse akaba kuri ubu ari umwanditsi.

Mu nzozi ze yanditse mu kinyamakuru The New Times cyo ku wa 8 Kanama 2012, yazihaye umutwe ugira uti “Narose mbona inzu ya Sinema i Kigali”, none inzozi ze arazikabije i Kigali iyi nzu irahabaye n’ubwo itazanwe na bamwe mu bo yavugaga ko bakabaye bazana ibi bikorwa inaha, ariko birashyize birahagera.

Mpyisi yisabiraga amasosiyete Odeon Cinemas, Ster-Kinekor, Nu Metro Cinemas na Cineplex Entertainment, asanzwe azwi muri ibi bikorwa, kuza akaba ari yo ashyiraho ikintu nk’iki mu Rwanda, byananirana nibura hakagira abanyemari bo mu Rwanda bashoramo imari yabo.

Icyabimuteraga akaba ari uko atumvaga uburyo agahugu gato nka Tonga, kagizwe n’ibirwa gusa, kabasha kuba kagaragaramo ibikorwa by’ikoranabuhanga muri sinema nk’ibiri muri Century Cinema ya Kigali, kandi nta n’amahuriro y’ukuntu umujyi utuwe nka Kigali bo bigereranywa n’igihugu cyose bafite.

Yasoje inyandiko ye ahamagarira ya masosiyete twabonye haruguru ariko yitabwa na Century Cinemas, ari yo ifite ibi bikorwa ku rwego ruhambaye, ibaye iya mbere mu Rwanda.

Kimwe mu bitekerezo byatanzwe ku nyandiko ya Mpyisi kikaba cyari igitekerezo cy’uwiyise Joe w’iRemera. We agiraga ati «Umushinga mwiza kuri ba Rwiyemezamirimo bo mu Rwanda. Nk’uko bisanzwe iteka, sinzigera mbura gusoma inyandiko wandika.”

Ushaka gusobanukirwa byinshi ku mikorere ya 3D na 5D wasoma inkuru duherutse kubyandikaho.
http://www.igihe.com/imyidagaduro/sinema/article/bwa-mbere-mu-rwanda-hagiye


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages