Nyuma yo kuva mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK, Nyiransabimana Vestine wasutsweho acide yandikiye IGIHE ndetse n’abasomyi abamenyesha uko amerewe ndetse asaba n’ubufasha ngo avurwe akire.
Ngubu ubutumwa bwe:
Muraho,
Ku wa mbere tariki 07/05/2012 saa mbiri n’igice z’ijoro (20:30’) nibwo nasohotse mu bitaro bya CHUK aho nari maze amezi arenga atatu ndi mu bitaro ubu nkaba naragiye gucumbika ku muvandimwe utuye ku Kimironko ari naho ndwariye.
N’ubwo ntarakira uburwayi natewe na acide bansutseho, ndashimira ibitaro bya CHUK uburyo byambaye hafi mu burwayi bwanjye kuko bankoreye ibikorwa byishi bikomeye by’ubuvuzi byamfashije cyane.
Kuri ubu aho ndwariye ku Kimironko ndimo ndoroherwa ariko ndacyumva ububabare bwinshi kuko acide yangije bikomeye ijisho ry’ibumoso, amazuru, umunywa, ijosi n’umusaya w’iburyo byose bikenewe kubagwa ngo bisubire uko byahoze.
Itsinda ry’abaganga baturutse mu Buhinde ryambwiye ko ngiyeyo bashobora kunkorera ubwo buvuzi. Icyo gikorwa cy’ubuvuzi kikaba gishobora gutwara amafaranga agera hafi miliyoni 7 ariko ntayo mfite.
Uwankoreye aya mahano yanteje akaga gakomeye n’ubwo acide yangije umubiri numva mfite n’ihungabana ku mutima, ndetse n’ubukene natewe no kwirirwa ngura imiti yo kwivuza.
Nk’ubu maze amezi arenga atatu ntisiga imiti nandikiwe na muganga yo kwisiga ku ruhu kuko imwe muri yo ihenda cyane kandi ntabwo iri ku rutonde rw’imiti yishyurwa n’ikigo cy’ubwishingizi ndimo (RAMA), bikaba binsaba ko ari jye uyiyishyurira jyenyine (urugero ni nk’umuti witwa Iso-bethodine iodine 10% crème au ger).
Nkaba nshimira abantu bose bakomeje kumba hafi, by’umwihariko ndashimira abantu bigonywe ducye bafite bakangenera inkunga ku buryo hari abantu 13 bamaze kungezaho inkunga yabo babinyujije kuri konte yanjye no kuri MTN Mobile Money.
Kuri ubu ubufasha bwose bumaze kuboneka bungana n’ amafaranga ibihumbi 122 (Rwf122,000).
Nkaba nongeye gusaba abantu bafite umutima w’impuhwe n’urukundo gukomeza kumba hafi muri aya makuba n’ibyago ndimo kandi ubufasha bwabo buzaba ari inkunga ikomeye.
Ababyifuza mushobora kunyuza inkunga yanyu kuri konti No 403-1076590-11 ya Nyiransabimana Vestine iri muri Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR).
Ababyifuza kandi mushobora kohereza inkunga yanyu muyinyujije kuri MTN Mobile Money (Tel ni: 0788511830 cyagwa TIGO Cash: Tel 0728511830).
Mushobora kandi no kuntelefona kuri izo nomero mukambwira uburyo mwifuza kungezaho inkunga yanyu.
Hari na e-mail: [email protected] kubifuza kunyandikira ndetse hari n’imirongo nkoranyambaga ya Facebook na Twitter aho n’abazifuza ko twaganira bashobora kuyifashisha.
Murakoze
Ibindi kuri iyi nkuru: http://www.igihe.com/ubuzima/nyuma-yo-gusukwaho-acide-arasaba-ubufasha-ngo-abashe-kwivuza.html


















TANGA IGITEKEREZO