Umunyapolitiki w’Umubiligi Alain Destexhe, ukunda u Rwanda akaba inshuti y’ Abanyarwanda cyane cyane abatuye mu Bubiligi, yaboherereje ubutumwa bugufi abinyujije ku munyamakuru wa IGIHE ukorera mu Bubiligi. Ubu butumwa turabubagezaho uko bwakabaye:
Nshuti Banyarwanda-Babiligi,
Mbashimiye mwe mwese mwampundagajeho amajwi cyangwa mukabikangurira abafite uruhushya rwo gutora, abo twari twahuye ahitwa "La Boule Bleu" i Buruseri, mwari mwarabinyijeje mu minsi yo kwiyamamaza.
Ubu nabamenyeshaga ko nagize amajwi menshi aho ubushize nari ku mwanya wa 9 ubu nabaye uwa kane mu bantu 110 baturuka mu ishyaka mvamo rya MR-Bruxelles (Mouvement Libéral).
Ibi bivuze ko ubu ngiye kubona umwanya wo gukomeza guharanira umubano mwiza hagati y’u Rwanda n’u Bubiligi, kurwanya abapfobya jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa bagashyigikira abaharanira ko ibyabaye muri iyi jenoside bitazongera kubaho.
Mushobora gukanda hano mugasoma inkuru ku kwiyayamamaza kwe aho yemereye Abanyarwanda ko natorwa azashyira ejuru ijwi akamagana abapfobya jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.



















TANGA IGITEKEREZO